IFUNGURWA RYA KAMINUZA ZO MU RWANDA : KUGEREGEZA KUBYUMVA NI NKO KUGERAGEZA KUMVA YA NDIRIMBO IGISUPUSUPU!

Yanditswe na Nema Ange

Gahunda yo gufungura amashuri yatangajwe ku tariki ya 25 Nzeli 2020 mu nama y’abaminisitiri itangiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo bugayitse nkuko byatangajwe ejo bundi ku wa gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020 .

Mu gihe kaminuza zigamo abantu bakuru bashobora kwirinda, Abambari ba Kagame, minisitiri w’ubutegetsi bw’iguhugu Prof. Shyaka Anastase, minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya Valentine, minisitiri uw’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, minisitiri w’ ubucuruzi n’Inganda Soraya M. Hakuziyaremye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru batangaza ko :

  • Kaminuza esheshatu zagaragaje ko zishoboye kwigisha zikoresheje uburyo bw’ ikoranabuhanga, muri izo kaminuza abanyeshuri bose bazajya bajya ku ishuri hakomezwe no gukoreshwa ikoranabuhanga. Izo kaminuza ni : Global Health Equity, Africa Leadership University, African Institute of Mathematical Sciences, Carnegie Mellon University Africa, Oclahoma Christian University na Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA).
  • kaminuza eshanu zizafungura na zo mu Ukwakira zihereye ku myaka imwe yo mu byiciro byo hejuru (uwa 3, 4 n’uwa 5 bitewe na gahunda kaminuza yigishamo), kugira ngo abarangiza bahe umwanya n’abandi. Izo Kaminuza zikaba ari : Kaminuza y’u Rwanda (UR), Rwanda Polytechnic : izakira abo mu mwaka wa nyuma gusa), INES-Ruhengeri, Kibogora Polytechnic ndetse na Mount Kenya University ishami rya Kigali.
  • Kaminuza enye zo zemerewe gufungura abanyeshuri bo mu wa 3 kugera mu wa gatanu bakajyayo k’uburyo busanzwe. Izo zikaba ari Kigali Independent University (ULK), Ruli Higher Institute of Health Ste Rose de Lima, Rwanda Tourism University College na University of Kigali.
  • Kaminuza ebyiri ILPD na VATEL zo zizafungura mu kwakira abanyeshuri bose bakajya ku ishuri uko bisanzwe!

Kugerageza kumva inyurabwenge yakoreshejwe mu ifungurwa rya Kaminuza z’u Rwanda ninko kugerageza kumva ibikubiye muri yandirimbo igisupusupu! Amagambo yose arumvikana kandi ashobora no kuba ari meza, ariko gusobanukirwa byo biri mu bicu! Uretse ubusumbane bukomeje kugaragara muri gahunda yiyi Leta imeze nk’ishyano ryagwiriye u Rwanda, aba “banyabwenge” ba Kagame bamaze amezi arindwi biga kuri iyi gahunda! Reka twongera kwibutsa Dr Uwamariya ko inshingano ye ya mbere ari ugukora ibishobotse byose Abana b’Abanyarwanda BOSE bakiga.

Nema Ange