UMUBANO HAGATI Y’U RWANDA N’U BURUNDI UKOMEJE KUBA MUBI

Yanditswe na Nema Ange

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 z’Ukwakira 2020, inama umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yari yaratumije mu ntangiriro zu kwezi kwa cyenda igasubikwa inshuro nyinshi, yashoboye kuba hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Visio-Conference. U Burundi ntibwayitabiriye kubera u Rwanda.

Turabibutsa ko iyi nama yagombaga kubera mu mugi wa Goma ari inama imbona nkubone, Kagame kubera uko asigaye yihisha agasaba ko inama mbona nkubone itaba mbere y’umwaka wa 2021.

Nubwo pezezidansi ya Kongo yari yingize u Uburundi ngo bwitabire iyo nama, bwo bwanze kuva ku izima bwanga kuyitabira kubera kutifuza kuvugana n’u Rwanda : “ u Burundi bwasobanuye  ko budahari kubera bwifuza kubanza gukemura ubwumvikane buke bufitanye n’abandi bitabiriye iyi nama nk’ u Rwanda, ngo ibyo bibazo bigomba kubanza gukemurwa. » nkuko Pezezidansi ya Kongo yabitangaje.

Umubano hagati y’ U Rwanda n’U Burundi wazambye mu mwaka wa 2015 aho Kagame yashatse guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Nkurunziza, bikamupfana. Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza n’itorwa rya Ndayishimiye Kagame yakoresheje akarimi keza areshya ubuyobozi bushya bw’ u Burundi ariko Ndayishimiye aramuhakanira amubwira ko atabana n’ indyarya.

Hari hashize iminsi mike habaye inama hagati y’ubutasi bw’ibihugu byombi, hakiyongeraho itahuka rw’impunzi zirenga igihumbi z’Abarundi. Ibyo byombi bikaba byatangaga ikizere ko umubano hagati yibyo bihugu wagarura umucyo. Ariko hahise hiyongeraho ikindi kibazo giherutse kubera k’umupaka wibyo bihugu byombi.

Mu mpera za Nzeri, ingabo z’u Rwanda zafashe abarwanyi cumi n’icyenda bagaragaye ko bari mu mutwe w’inyeshyamba zo mu Burundi RED Tabara.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Uburundi yo yavuze ko ari amabandi yitwaje intwaro aturutse mu Rwanda akibasira abaturage bo mu Burundi batuye hafi y’umupaka kuri izo mpamvu Bujumbura yasabye Kigali kubagezaho abo bagizi ba nabi kugira ngo bagezewe imbere y’ ubutabera.

U Rwanda ntibwemeye ibyo u Burundi bwabasabye kuko ejo bundi ku wa mbere tariki ya gatanu z’u Kwakira ingabo z’u Rwanda zahisemo kugeza abo barwanyi mu rwego rw’akarere rushinzwe kungenzura ngo rukore iperereza kuri ibyo babaye. U Burundi ntirwabyakiriye neza kuko ku rubuga rwe rwa Twitter, umujyanama wa perezidansi y’Uburundi, yagize ati: “Kigali iragerageza mu makosa  kwemeza umutwe witwaje intwaro uri ku butaka bwayo“, yongeraho ko ari  “ikindi gikorwa cyo guhungabanya” ubutegetsi bw’u Burundi.

Ndayishimiye avuga igihugu baturanyi cy’ indyarya yarazi ibyo yavugaga.

Nema Ange