NTAMAHORO Y’UMUNYABYAHA, KAGAME N’AGATSIKO KE BAKOMEJE GUTA IBABA INYUMA YA JUDI REVER

Yanditswe na Byamukama Christian

Nyuma yaho Judi Rever akoze iyo bwabaga akiyemeza gushyira hanze ukuri kubyaha bya FPR imiryango mpuzamahanga n’abantu batandukanye bakomeje ku mubona nk’intwari, ibyo bikaba aribyo byatumye atumirwa nk’abamwe mubanditsi, abanyamakuru n’ibinyamakuru by’indashyikirwa bataje inkuru zikomeye kandi zifitiye uruhare rubanda nyamwinshi mukubungabunga uburenganzira bwa muntu aho yagombaga kwitabira ibirori bibera mu Bufaransa byitwa « Prix Bayeux Calivados Normadie des correspondants de guerre » ku nshuro yabyo ya 27 byagombaga kuba kuva kuwa 5 kugeza kuwa 11 Ukwakira  2020 ariko akaza gukurwa k’urutonde rwabazitabira ibi birori ku munota wanyuma nk’uko tubikesha inkuru y’ikinyamakuru Renaissance cyandikirwa mu Bufaransa cyo kuri 07 Ukwakira 2020, ibintu ariko abategura ibyo birori batavugaho kimwe n’abamwe mu Baharanira kwigenga kwitangaza  makuru no mugutanga ibitekerezo hirya no hino kw’isi.

Nk’uko na Madamu Aurelie Viel ushinzwe gutegura ibi birori ubu  bihuza abanditsi, abanyamakuru n’ibinyamukuru byabaye indashyikirwa mugutangaza inkuru  zikakaye, zirengera uburenganzira bwa muntu  avuga ko impamvu zatumye bavana Judie Rever muri gahunda ari icyemezo cyabateguye cyo kurinda ngo nihabe amakimbirane muri gahunda. Akanongeraho ko « Iyo ubonye ubukana bw’amakimbirane ku mbuga nkoranyambaga, utekereza ko twafashe icyemezo gikwiye. ». Ikindi yatangaje ni uko batumiye Judi Revey igitabo cye « Rwanda l’éloge du sang » kitarasohoka mu Bufaransa kandi ko kumukura muri gahunda atari kugira uruhande nta rumwe bafashe kubyo yanditse. Ibi ariko ntabihurizaho n’abamwe mu bantu benshi harimo n’inzu y’ubwanditsi Maxi Millo, aho Jean-Charles Gérard uyihagarariye yavuze ko bibabaje ko abateguye ibyo birori bahuye n’igitutu.

Twabibutsa ko uy’ umwanditsi mpuzamahanga  kandi akaba n’umunyamakuru w’igenga Judie Rever amaze kumenya ikinyoma cyiri mu mateka y’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda no muri Congo bukorewe abanyarwanda kandi bugakorwa n’abanyarwanda  uko bwakabaye n’amazina isi ibuziho, ariko Kagame n’agatsiko ke bagashaka gutabika uruhare rwabo yiyemeje gukora ubushakashatsi bucukumbuye ndetse akabyandika mu bitabo bitandukanye harimo ikitwa « Rwanda  l’éloge du sang » cy’abanje gusohoka mucyongerez. Amahangana atandukanye akomeje gutahura ibinyoma bya FPR yubatse mu myaka 26 ishize.

Uburemere bw’ikusanyamakuru, ibahamya n’ubuhanga ibitabo by’uyu munya Canadakazi byandikanye ntibituma kagame n’agatsiko ke kivuruguse mu muvu w’amaraso binyuze mu bwicanyi agaragaza mo batuza ndetse batarengera ngo bashake uko bamwikiza bamuhigira hasi kubura hejuru ndetse bamusige icyasha.

Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka, Kagame n’agatsiko ke bibwira ko baba batsinda ibitego ariko uko bakomeza kwibasira no guhiga bukware abo babeshya ko batangaza kandi bandika ibinyoma niko bashimangira ireme n’ukuri kw’amakuru n’ibikubiye mu bitabo by’abanditsi nka Judi Rever.

Utazi ubwenge ashima ubwe, Kagame n’agatsiko babona Abafaransa babihorera bakagira ngo ntibazi ibyabo, ibihugu birajwe inshinga n’inyungu z’abaturage nk’u Bufaransa si ikintu cyoroshye bigutiza umuhoro usenya ariko  bikarengera inyungu zabyo mu karere k’ibiyaga bigari haba umuco (ururimi) ndetse n’ubukungu.

FPF iranze ibaye mpemuke ndamuke, igurana inyungu z’Abanyarwanda zakabonetse mu bubanyi n’amahanga no gusigasira ikinyoma.

Ukuri kuratinda ntiguhera.

Byamukama Christian