KAYONZA: ABATURAGE BASABWE KWEMERA KO BAHAWE IMBUTO KANDI NTAZO

Yanditswe na Uwamwezi Cécile

Ku i tariki ya 06 Ukwakira 2020, mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza abaturage batuye mu ngo  482 zibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, n’ingo 1822 zibarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe batumijwe ku murenge kugirango Leta ibahe imbuto zo guhinga nk’uko biri mu nshingano zayo. Abagezeyo aba mbere bahawe “ibiro bibiri, abandi igikombe kimwe abandi bataha basinyishijwe ku rutonde rw’abahawe ibigori kandi batabishyikirijwe” nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe.com.

Abaturage bavuga ko bageze ku murenge mu gitondo, bagategereza. Aba mbere bahawe ibiro bibiri n’igice, bigera  aho bamwe bahawe igikombe cy’imbuto,bikaza kurangira bamwe birukanwe ku murenge ntacyo bahawe nyamara basabwe gushyira umukono k’urutonde rwabahawe imbuto z’ibigori.

Mukeshimana Marceline  yabwiye Igihe.com ati:  “Yari imbuto yo gutera ya hybride twazindutse tuje kuyifata tuhageze baratwandika dusinya ko tugiye kuyihabwa bahita batubwira ko ibigori byashize none dutahiye aho.”

Umubyeyi Mukakarangwa Albertine wababajwe no kuba yiriwe ku murenge agata umubyizi we k’ubusa we yagize ati :  “Ngiye gufata ibigori nsanga ni igice cy’igikombe, baratubwiye ngo birashize nyamara abandi babahaye ibikombe bine. Yari imbuto yo guhinga twari twemerewe nk’abaturage bari mu cyiciro cya mbere. Njye birambabaje kuko nataye umubyizi nje gufata imbuto, iyo mpama mu rugo nari gukorera 1000 Frw nkarengera abana none byose ndabibuze.”

K’uruhande rw’ubuyobozi bo baravuga ko bari barasabiye imbuto abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, babona haje imbuto nyinshi bagatumira nabo mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe. K’umunsi wo gutanga imbuto bagatungurwa nuko abaturage bari bakeneye gufashwa baje ari benshi. Mu magambo ye, Mukamurara Julienne ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Rwinkwavu, yagize ati : “Twari twasabye imbuto ingana na toni ebyiri n’ibiro 676 twari twasabiye icyiciro cya mbere cy’ubudehe kirimo abaturage 482 tugize amahirwe rero twohererezwa toni enye n’ibiro 250. Ibiro byasagukagaho rero nifuje ko twabiha abari mu cyiciro cya kabiri kuko harimo ababa badafite ubushobozi bwo kwigurira imbuto nibwo baje ari benshi bituma bamwe babibura.”

Ubuyobozi bw’umurenge bwatangaje ko bwasabye akarere kuboherereza izindi mbuto, nihagira izisaguka mu yindi mirenge!

Ikidasobanutse mu by’ubuyobozi bwatangaje ni uko ubusanzwe biri mu nshingano za Leta y’u Rwanda gufasha ababarizwa mu kiciro cya mbere n’icya kabiri  cy’ubudehe kubona imbuto n’ifumbire byo guhinga kugirango biteze imbere. Ariko k’urundi ruhande FPR yamaze kwerekana ko umugambi wayo ari wo kugumisha abaturage mu b’ubukene kugirango biyorohereze kubategekesha igitugu.

Uwamwezi Cécile