URUMOGI, URWITWAZO NK’AMIZERO Y’EJO HAZAZA H’UBUKUNGU BW’U RWANDA





Yanditswe na Byamukama Christian

Nyuma yaho icyorezo cya COVID19 cyerekanye ko ubukungu bw’u Rwanda  Leta ya FPR n’agatsiko kayo bahora baririmba ari icyuka,ubu noneho FPR irabara  ubukungu mu madevise ku ngano y’urumogi ruzera kuri Hegitari imwe.

Ashingiye ku cyemezo cy’Inama y’Abaministiri yo kuwa 12  Ukwakira 2020 cyemeza amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi, birimo n’urumogi  Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda , RDB, Clare Akamanzi  mu kiganiro na RBA  yagaragaje ko icyatumye u Rwanda rwinjira muri ubu buhinzi, ari ugutanga umusanzu warwo mu bushakashatsi ku miti ndetse no gukomeza gushaka icyateza imbere ubukungu bw’igihugu, yongera ho ko bizafasha U Rwanda kwinjiza akayabo ndetse bikaba n’uburyo bwiza bwo guhanga umurimo. Uy’umuyobozi kandi yerekanye ko hari amahanga yiteguye kugura uru rumogi arimo  Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Canada.

Clare Akamanzi azaruhuka ari uko yagurishije u Rwanda rwose

Mu bisobanuro bye yagarutse cyane cyane  k’uburyo umutekano uzakazwa muri ubu buhinzi kuva ku mbuto kugera muri mu ndege . Gusa ntiyazuyaje kwerekana ko icyemezo cy’abaministiri cyemeza ihingwa ry’urumogi  n’ibindi biti ari agakingirizo  k’ubuhinzi  bw’urumogi kuko mu Rwanda hataraboneka ubushobozi mu bushakashatsi ku miti n’inganda zikora imiti zifashisha ibyo bimera.

Twabibutsa ko urumogi ubusanzwe ari kimwe mu gikoresho kabuhariwe cyifashishwa mu icurabyaha n’Urwego rw’igihugu ngenzacyaha RIB ku nzirakarengane FPR ishaka kuvana munzira yayo ,kunyaga no gutesha umutwe. Urumogi kandi ni kimwe mu bisobanuro byagiye by’ifashishwa mu gusobanura iraswa ry’Abanyarwanda cyane cyane k’umupaka uhuza u Rwanda na Congo, naho mu muryango nyarwanda rukaba ruzwi nk’ikiyobyabwenge, isooko y’ubukene ku  barunywa, ubwiru no guhara amagara.

Ntitwakwibagirwa ko ibiyobyabwenge ari kimwe mubyo FPR yakoreshaje icurika ubwenge bw’Abanyarwanda ikabarangaza kugirango ibone uko yasahura igihugu, igakora n’andi mahano.

IMPAMVU 100/004b KURANGAZA ABATURAGE

Ntawashidikanya ko nyuma yo kuzuza amazu U Rwanda  ubutaka buhingwa bukaba busigaye ari mbarwa, ibiciro by’ibiribwa byigondera umugabo bigasiba undi  FPR ikomeje gukorera amahanga yica ubuhinzi no kwihaza mu biribwa mu rwego gushimisha ba mpatse ibihugu. Ubu buhinzi Clare Akamanzi yagereranije ni indabo mu madevise n’undi mushinga wa Kagame n’umuryango we uzunganira indabo zisanzwe zihingwa I Rwamagana ku nyengero za Muhazi mucyitwa Bella flowers Ltd ihora ikoma imbere abifuza guhinga indabo mu Rwanda. Ikibabaje ni uko ubu buhinzi buzaba bumeze nk’inkoro ya dede anyweramo wenyine abenshi bazabutakarizamo ubuzima bakanabusahurirwamo.

Biratangaje kuba ikigo k’igihugu  cyiterambere cyikora kigasobanura ko ubuhinzi nk’ubu bw’igihingwa gifatwa nk’ikiyobyabwenge  nti gikomoze k’uburyo hazirindwa ingaruka zacyo mu gihugu butari ubuvugisha umunwa w’imbunda!!

Kagame n’agatsiko ka FPR Kw’ifaranga we, rizabata ku gasi! Amahirwe masa wenda mwazishyura amadeni mwafashe yananiranye kwishyurwa!

Byamukama Christian