NIYOMUGABO NYAMIHIRWA YEMERAGA IMANA KUBURYO BUKOMEYE CYANE

Spread the love

Yateguwe nu Ubwanditsi

Muri iyi minsi hari abantu bakomeje kwerekana impungenge ko Niyomugabo Nyamihirwa “atemeraga Imana” cyangwa “ntiyemere Yesu” k’uburyo bamwe batangiye ibikorwa byo kumusengera. Twabajije umwe mu nshuti ze za hafi, Cassien Ntamuhanga, uko Niyomugabo yemeraga Imana. Dore igisubizo yaduhaye :

Mugire amahoro!

Niyomugabo yemeraga Imana kuburyo bukomeye cyane. Yamaze igihe kinini ari umubwiriza mu itorero ry’Abadiventiste. Yayoboye itorero ry’Abadiventiste muri Kaminuza y’u Rwanda igihe kirekire.

Kimwe na bagenzi be baje gusa n’abagize ihishurirwa kubijyanye n’agakiza gatangwa Kubuntu kubera ko Yesu yapfuye rimwe gusa kandi apfira abantu bose. Igihano bari guhabwa aba ariwe ugihabwa ku musaraba….Bakavuga ko nta rubanza Imana ifitanye n’abantu ( bakabisobanura neza bakoresheje Bibiliya…) Binyuranye n’uko amadini abyigisha.

1) Ari mu bantu babonye ko amadini yigisha ibinyoma agamije inyungu za hano ku isi afata umwanzuro wo gusohoka mu madini.

2) Niyomugabo yavugaga ko uburyo Abanyarwanda bemeraga Imana mbere y’umwaduko w’abazungu aribwo bunoze kuruta nyuma y’amayobokamana mvamahanga….( Amazina bitaga abana agaragaza uko bayemeraga: Rugira, Rurema, Nyirigira, Nyiribambe, Habimana…)…akagaragaza ko Imana y’i Rwanda yari Imana idafite icyo ikeneye ku bantu ahubwo aribo bagiraga icyo bayikeneraho….

Niyomugabo yagaragaza kandi  ko Imana Abanyarwanda bemeraga ko ibana nabo ko bityo atari ngombwa kuyubakira inzu…bakemera ko iyo Mana atari umwihariko wabo cyakora ko irara mu Rwanda…( Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda).

3) Niyomugabo yemeraga Imana kuburyo bukomeye cyane. Icyo atemeraga ni amadini mazanano yihisha inyuma y’Imana agasahura abaturage, agaharurira inzira ubukoroni n’ibindi bibi byinshi.

Ubwanditsi