UKWAKIRA UKWEZI FPR YISHEMO ABASENYERI 3 BA BUKAVU, KUKI NTA RUBANZA RURABA KURI UBU BWICANYI ?

Spread the love




Yanditswe na Kalisa Christopher

Kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2005, FPR yishe abasenyeri 3 : Mgr Christophe Munzihirwa, Mgr Emmanuel  Kataliko na Mgr Charles Mbogha bose bayoboraga diyosezi ya Bukavu ndetse  bakaba barishwe mu kwezi kumwe. Abakirisitu Gaturika ba Bukavu bazabona ubutabera ryari ? Ese kubera iki Leta ya Kagame n’agatsiko ke ka FPR bakomeje kwibasira abihay’Imana by’umwihariko abasenyeri ba Kiliziya Gaturika haba mu Rwanda no muri Congo Kinshansa?

Mu gihe mapping rapport yatangiye gutitiza inkoramaraso za FPR, abakirisitu Gaturika ba Bukavu bakeneye ubutabera ku bwicanyi bwakorewe abasenyeri babo.

  1. Uwambere FPR yishe ni Mgr Christophe Munzihirwa
Mgr Christophe Munzihirwa

Nk’uko tubikesha bukavuonline, Musenyeri  Munzihirwa yishwe tariki ya 29 Ukwakira 1996 ahagana saa kumi n’ebyeri n’igice (18h30), hafi ya koreji Arufajiri ataha iwe. Kuri uwo mugoroba imodoka ye yatangiye kuraswaho n’abakomando ba FPR yagenzuraga Bukavu icyo gihe. Uyu Musenyeri wamye arwanya akarengane n’ihohoterwa ryakorerwaga impunzi z’abanyarwanda zari zarahungiye muri Zayire ndetse n’uko abakongomani bari bari kwicwa. Ayo masasu ntiyamuteye ubwoba. Ahubwo yafunguye imodoka ye, afata umusaraba muntoki, aza asanganira abishi be. Umukomando wa FPR yamusabye gupfukama ndetse akavuga isengesho rye ryanyuma, Mgr Munzihirwa ibyo ntibyamuteye ubwoba, n’uko amishwaho urufaya rw’amasasu.

Nk’uko tubikesha urubuga Africa.Lacroix.com, mgr Munzihirwa yari yariyemeje kuvugira no gufasha impunzi z’abanyarwanda bari barahungiye mu burasirazuba bwa Zaire(Goma, Bukavu, Uvira). Yavugaga ashize amanga ubwicanyi bwa FPR. Ndetse akigisha agasaba ubumwe n’ubwumvikane. Agaharanira ukuri n’ubucamanza. Kubuhamya padiri Byamungu Patrick umupadiri wa diyoseze ya Bukavu yahaye iki gitangazamakuru, yagize ati «  Mgr Munzihirwa yari inshuti y’urubyiruko, agakunda kuganira narwo no kurutega amatwi. Namwiboneye inshuro nyinshi mu 1994 ashyira impunzi z’abanyarwanda ibyo kurya mu nkambi. »

Urubuga Congoforum.be/fr, rwo rwatangaje uko Mgr Munzihirwa atahwemaga gusaba Leta n’imiryango yigenga kurengera ikiremwamuntu, gufasha abatagira kivurira. Akabibutsa ko umuntu wese aremwe mu ishusho y’Imana. Uru rubuga rukomeza ruvuga ko mu nyigisho ze hari aho yasabye abaturage ba Congo (Zayire y’icyo gihe) kutihorera kubabaga muri Zaïre ba batutsi bari hagati yabo. Ko barengana ataribo babazaniye intambara.

Mgr Munzihirwa Christophe Mwene Ngabo, yavutse mu 1926 muri paruwasi ya Burhale muri Lukombo. Muzihirwa ni izina ry’amashi risobanura «  umuntu ukunda kuririmba no gutaraka abyina. » Mwene Ngabo bisobanura «  umuntu w’Imana » Yahawe ubupadiri tariki ya 17/7/1958. Ahabwa ubwekistopi bwa Bukavu tariki ya 26/6/1994. Akaba yarize firozofi (philosophie) mu Nyakibanda mu Rwanda no muri Moba muri Zaïre.

Tariki ya 16 Mutarama 2016, Diyoseze ya Bukavu yatangiye iperereza no kumva ubuhamya kuri uyu Musenyeri, ku byaranze ubuzima bwe mu rwego rwo kumushyira mu batagatifu. Tariki ya 29/10/2018, hizihizwa imyaka 22 amaze yishwe. Niho gukusanya aya makuru kubyamuranze byarangiye noneho babyoherereza komisiyo ibishinzwe i Roma, aho afatwa nk’umumaritiri.

2. Musenyeri Kataliko Emmanuel

Musenyeri Kataliko Emmanuel

Uwakurikiye Musenyeri Munzihirwa (Mwizihirwa) mu guhitanwa n’ingoma y’abicanyi ni Musenyeri Emanweli Kataliko. Nawe ntiyigeze yihanganira kubona abakongomani bagirwa imbata n’abanyamahanga bari bamaze kwigarurira Bukavu. Mu gihe yari avuye mu nama i Kinshasa, icyo gihe yari mu ndege  isanzwe itwara abagenzi. Kandi muri icyo gihe inkotanyi zari zarigaruriye Bukavu, zayangiye ko igwa i Bukavu ziyitegeka kugwa i Butembo muri Diyosezi ye y’amavuko. Icyo gihe Butembo yari mu maboko  y’Abagande. Nta mahitamo iyo ndege yarifite n’uko yerekeza i Butembo

 Nk’uko tubikesha urubuga Africa.lacroix.com  yamaze i Butembo amezi 7  yarabujijwe kwinjira i Bukavu.

Abaturage ba Bukavu, abakirisitu b’amadini yose, barahagurutse barahagarara kugirango Musenyeri wabo agaruke muri Diyosezi ye yahawe kuyobora na Papa. Abanyabukavu bamanitse ibitambaro ku mazu yabo baka ko Musenyeri wabo agaruka.Mu gihe gito, abantu bagera kuri 65,000 bava mu madini atandukanye basinye inyandiko isaba ko Musenyeri wabo agaruka. Kagame amaze kubona icyo gitutu, niho yaretse Musenyeri Kataliko agaruka muri Diyosezi ye. Kuri 14 Nzeri 2000, niho Kataliko yagarutse i Bukavu yakirwa nk’umukuru w’igihugu n’abaturage bari bishimiye kongera kumubona muribo.

Ibi byo kumucira iwabo binaniranye, ababisha ariko ntibarekeye aho kuko bahise bamutegurira twa tuzi twa Nziza na Munyuza. Hashize iminsi mike agarutse i Bukavu, yatumiwe mu nama i Roma yari yahuje abepiskopi bo muri Afrika na Madagascar. Amaze kuhagera yavuze ijambo ryahise riba irya nyuma kuriwe. Muri iryo jambo yakanguriye bagenzi be kudakora nk ‘abasenyeri ba hahandi bakeka ko Imana yabahamagariye guhora barebera abategetsi bica abaturage,  no gukoma amashyi mu gihe umwicanyi atsemba abanyarwanda n’abaturanyi. Mgr Kataliko we yabahwituriye kubwiza ukuri abategetsi. Icyo gihe yagize ati

“Tugomba kubwira abakuru b’ibihugu; tugomba kubwira abategetsi. Tugomba kubwira Afrika ubutumwa bushya bw’amahoro n’ubwiyunge.”

Ni muri iryo joro, ryo kuwa 3/10/2000 rishyira 4/10/2000 yahise yitaba Imana. Bukavuonline ikavuga ko byavuzwe ko uyu mushumba azize umutima ariko abanyabukavu n’abakongomani muri rusange bakaba bazi ko yazize amarozi y’abo yarwanyaga.

” Byavuzwe ko azize umutima ariko ukuri ni uko tuzi twese ko Musenyeri Kataliko yazize amarozi y’abashaka kugira imbata abakongomani ubuziraherezo”

Bumwe mu butumwa bwe yakanguriye abakristu n’Abakongomani kubohoka bakarwanya Sekibi aho ava akagera.

Ati  “Twebwe abakristu tugomba gukomera ku butumwa bwa Yezu Kristu, turwanye Sekibi aho ava akagera . Turwanye igitesha agaciro ikiremwamuntu cyose. Ni ku kiguzi cy’imibabaro n’amasengesho byacu tuzatsinda urugamba rwacu rwo kwibohoza bigatuma n’abaduhohotera bumva ukuri maze nabo bakabohoka.”

Muri icyi gihe, abanyabukavu bibuka imyaka 20 ishize Mgr Kataliko Emmanuel bamunywesheje utwo tuzi. Ijisho ry’abaryankuna ryavuganye n’abakirisitu Gaturika ba Bukavu, bahuriza ku kwibaza igituma Kiliziya Gaturika y’icyi gihugu ndetse n’iy’isi yose bidasaba ubutabera kubasenyeri babo. Bati « Wagira ngo Kiliziya Gaturika mu gihugu cyacu ntiyita ku kibazo cy’aba basenyeri bacu. Roma nayo wagirango ntibyitayeho. Tuzabona ubutabera ryari Koko ?Mgr Katariko uko yari yaciwe muri Bukavu byagaragaje umugambi bari bamufiteho, nyuma yo kurasa Mgr Munzihirwa. Leta ya Congo se yo ntibona ? Kuki idashyiraho urukiko tukabona ubutabera ».

Musenyeri Kataliko yavutse mu 1932 i Lukole muri Lubero. Yaguye i Roma tariki ya 4/10/2000. Yahawe ubupadiri mu 1958 i Roma. Kuva 1966 yabaye musenyeri wa diyoseze ya  Butembo- Beni. Aba arikistopi wa Bukavu kuva tariki ya  22/4/1997.

3. Musenyeri Mbogha Charles

Musenyeri Mbogha Charles

Nyuma y’urupfu rwa Mgr Emmanuel Kataliko, Roma yagennye undi wo kumusimbura. Uwo yari Mgr Charles Mbogha.

Yahise yibasirwa n’aba bagizi banabi ataranicara no kuntebe y’ubwepiskopi bwa Bukavu.

Nyuma yo kubona ko bavumbuwe mu mugambi wo guha Mgr Kataliko utuzi tutaraza, bigatuma bavumburwa. Akagatsiko ka Kagame na FPR bakuzaniye utundi baduha uyu musenyeri  wa Bukavu warugiye kwimikwa, utu tuzi atumarana imyaka irenga ine yose, aribwa n’umubiri. Ariko byaranze biratahurwa ko ati utuzi bamusomeje.

Umunsi wo guhabwa ubwepiskopi, uyu muntu w’Imana nta n’igicurane yatakaga. Ariko amakuru akavuga ko yaraye arozwe. Nyuma yo kwimikwa, mu gitambo cya misa,  reka bagere mu  muhango wo guhazwa( Guhabwa Ekarisitiya) utangira, babone uwari nyiri ibirori yikubise hasi! Abanyabukavu bahise bavuga bati aho twanitse ntiriva n’uyu nawe baramwirengeje!

Nk’uko tubikesha urubuga fides.org, imihango yo kumwimika ku ntebe y’ubushumba bw’ubwepiskopi yakomeje undi ari mu bitaro. Inzira y’ububabare rero yarakomeje kuva 3/6/2001 kugeza kuri 9/10/2005, itariki yitabyeho Imana. Abakongomani bakavuga ko nubwo muganga yemeje ko azize umutima ariko ari amarozi nk’uwamubanjirije amuhitanye.

Musenyeri Karoli Mbogha, yavutse mu 1942 i Kilubo muri paruwasi  ya Lubango muri diyoseze ya Butembo – Beni muri Kivu y’amajyaruguru. Yahawe ubupadiri tariki ya 24/7/1969. Abagirwa Musenyeri wa diyoseze ya Wamba kuva 1990 -1995. Nyuma bamwohereza muri diyoseze ya Isiro – Miangara muri Kisangani. Agirwa abipiskopi wa Bukavu tariki ya 18/4/2001, yitaba Imana tariki ya 9 Ukwakira 2005.

Aba basenyeri bose tumaze kuvuga, Kagame n’agatsiko ke bishe i Bukavu, nta kindi babajije usibye ko batihanganiraga ubwicanyi izi nkozi z’amaraso zakoreraga abakongomani ndetse n’impunzi z’abanyarwanda bari barahungiye muri iki gihugu. Aba basenyeri bemeye kuvugira intama bari bashinzwe ndetse bakabatabariza. Kuki Roma yabahaye ubutumwa muri Bukavu, itahagurutse ngo isabe ubutabera ? Kuki abasenyeri ba Congo bose batarahaguruka ngo basabe ishyirwaho ry’urukiko rwo gukurikirana izi menamaraso ? Gusa umunyarwanda yaciye umugani ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Ubwo raporo ivuga ku bwocanyi bwakorewe muri Congo (Mapping Report) yari yaraheze mu kabati, abakongomani batangiye gusaba ko ibyutswa nta kabuza n’ubu bwicanyi bwakorewe aba bihay’Imana buzabahagama.

Abaryankuna barakomeza gukangurira abakongomani bose by’umwihariko aba Bukavu, gutangira gusaba Leta yabo n’imiryango yigenga bagakora iperereza kur’ubu bwicanye ndetse bagahabwa ubutabera. Abaryankuna barakangurira Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kuzirikana ko Abayarwanda n’Abanyekongo ari abavandimwe gutyo bagahaguruka bakifatanya n’abanyekongo gusaba ubutabera. Muhaguruke mukubitire ikinyoma ahakubuye, muharanire uburenganzira bwanyu. Intwari Munzihirwa, Kataliko na Mbogha babere urugero rwo gutsinda ubwoba.

Kalisa Christopher

Kigali