UBUKUNGU BW’U RWANDA BWAGEZE MUNSI YA ZERU (-0,2%), UMWENDA WO KURI (67%)





Yanditswe na Nema Ange

Ejo kuwa mbere tariki ya 26 Ukwakira, Abakozi ba IMF[1], bashyize kumugaragaro icyemezo bafashe nyuma yo gukorana ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Rwanda ku bukungu. Ku bakozi ba IMF ubukungu bw’u Rwanda buzagabanyuka k’urugero rwa munsi ya zeru ho ibice bibiri ku ijana (-0.2%) muri uyu mwaka wa 2020.

Nk’uko IMF ibigaragaza, ingengo y’imari y’u Rwanda mu mwaka wa 2020/2021 ishobora kuzabura ibice 8,5% umuntu agereranyije n’imari yari iteganyijwe kubera amafaranga akenewe gukoreshwa aziyongera kubera ingaruka za coronavirus nubwo amafaranga yinjiye azaba yiyongereye. Muri 2020, IMF iteganya ko ubukungu buzazamuka ho -0.2% (ni ukuvuga ko buzagabanuka umuntu agereranyije n’ubukungu bwo muri 2019) mbere yo kwiyongera k’urugero rwa 5.7% muri 2021.

“Amafaranga aturuka  mu misoro yabonetse kurusha uko byari byitezwe mu gihe inkunga ya kabiri ya IMF yasohotse muri Rapid Credit Facility (RCF), ariko biteganijwe ko amafaranga azasohoka mu bikeneye gukorwa ari menshi, kubera ingamba zo korohereza gutanga umusoro mu rwego rwo gutera inkunga imiryango itishoboye ndetse n’ibigo byahuye n’ibibazo. K’urundi ruhande gushyira mu bikorwa ishoramari rusange rizakurikiranwa vuba. Ni ukubera izo mpamvu igihombo rusange cy’ingengo y’imari giteganijwe kuba 8.5% by’ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2020/2021, aho umwenda rusange uteganijwe kugera kuri 67% by’ubukungu mu mpera wa 2020”. Nkuko IMF yabishyize mu itangazo ryayo.

Mu itangazo rya IMF harimo kandi ko : “Ibikorwa by’ubukungu byatangiye kwerekana ibimenyetso byo kuzamuka nyuma yo kugabanuka gukabije mu gihembwe cya kabiri cya 2020 bitewe n’icyorezo cya COVID-19 hamwe n’ingamba zikomeye zo kuyikumira. Ingamba z’ubukungu n’amafaranga menshi yagiye hanze mu rwego rwo guhangana n’ibibazo biturutse ku ngaruka za Covid-19 byagize uruhare runini kandi rwiza mu gushyigikira ubukungu. Urebye ingano y’ihungabana ryo hanze ndetse n’ihungabana ry’imbere mu gihugu ryatewe n’ingamba zo gukumira Covid-19, ubu biteganijwe ko ubwiyongere bwa GDP (ubukungu bw’u Rwanda) buzagabanyuka munsi ya zeru kuri -0.2% muri 2020 bukazamuka kugera kuri 5.7% muri 2021. Icyakora, icyerekezo gikomeje kutamenyekana muri rusange, kubera kutamenya uko icyorezo cya Covid-19 kizarangira. Kuri izo mpamvu ntibishoboka guteganya ingaruka kizagira k’ubukungu bw’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mubucuruzi. Ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje kuzamuka, ibyo bigaturuka ku gice kimwe ku ihungabana ry’ubucuruzi, ariko biteganyijwe ko rizakomeza kuba hafi y’urugero rwo hejuru rw’urwego rw’ibipimo ngenderwaho bya Banki nkuru y’igihugu y’u Rwanda mu 2020. Inkorane ya Banki yagumye ihagaze neza, kandi ifite imari shingiro”.

Itangazo rirambuye mwarisanga hano : IMF Staff Completes Virtual Review Mission to Rwanda

Aha bamurikiga abantu gusura u Rwanda cyangwa ryali itangazo rya Kagame na FPR?

Nkuko tukomeje kubibutsa iyi mibare nubwo iri hasi ntagushidikanya yuzuyemo itekinika rimenyerewe k’ubuyobozi bwa FPR mu Rwanda.

Umuntu yakwibaza nk’ibi bibazo :

· Agatsiko ka FPR kasobanuye ko ubukungu buzambijwe no kuba karafashije abatishoboye, kandi abanyarwanda bariboneye bagenzi babo basubira ku isuka, nti bande bafashijwe?

· Abakozi ba Leta bagiye bahembwa impitagiye cyangwa ntibahemwe, ibyo ntibyazamura ubukungu bw’igihugu.

· K’ubyerekeye imisoro ntagushidikanya abaturage bayatswe k’umuhato.

· Hari serivisi nyinshi zitarafungura kuva FPR yigana ibihugu by’i Burayi igashyiraho gahunda ya guma mu rugo k’uburyo umuntu yakwibaza niba mu mibare y’agatsiko barabaze ingaruka ziryo fungwa.

· Imibare y’ubukungu bw’u Rwanda yari ishingiye k’ubukerarugendo. Igihombo giturutse ku kugabanuka ry’ubukerarugendo cyaba cyarizweho mu buryo bwuzuye?

· Mu mpera za 2019 no mu ntangiriro ya 2020 agatsiko k’abagizi ba nabi ka FPR kishoye mu baturage gasenya inzu zabo, ari ukuvuga ko uruhare rwabo m’ubukungu bw’u Rwanda bwagabanyutse, ibyo FPR byaba byarizwe na IMF?

Mu gihe ubukungu bw’u Rwanda buhagaze nabi, nkuko byatangajwe na Freeman Bikorwa k’urubuga rwe rwa Youtube, agatsiko ka FPR kasohoye amafaranga y’akayabo kugirango indege za Kagame zijye ziguruka mu kirere mu rwihishwa.

Uwububa abonwa n’uhagaze!

Nema Ange


[1] https://www.imf.org/en/News/Articles/2020/10/26/pr20320-rwanda-imf-staff-completes-virtual-review-mission-to-rwanda

One Reply to “UBUKUNGU BW’U RWANDA BWAGEZE MUNSI YA ZERU (-0,2%), UMWENDA WO KURI (67%)”

  1. mwembwe muri “imburabugirire” muguma mwifusha ubusa muhugumbwa
    kuko ibi ntaho bifatiye muvuga

Comments are closed.