FPR IKOMEJE GUHUZAGURIKA MU GUCYEMURA IKIBAZO CY’UBUSHOMERI.

Spread the love




Yanditswe na Byamukama Christian

Nyuma yaho ikigo cy’igihugu cy’ ibarurisha mibare mu Rwanda gitangarije muri Kanama ko ubushomeri bwavuye kuri 13% bukagera kuri 22.1% ,muri uku Ukwakira kigatangaza ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanutse kugera kuri 16%, Leta ya FPR yatunguranye itangaza ku myanya 2000 yashize ku isoko ry’akazi yapiganiwe n’abarenga ibihumbi 250.

Ibi Visi Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Kayijire Agnès, yabitangaje kuri uyu wa  26 Ukwakira , ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2019/2020.

Twabibutsako ibi bitangajwe nyuma yaho raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare igaragaza igabanuka ry’ubushomeri kuva muri Kanama  abanyarwanda bingeri zose guhera kuwemerewe gukora kugeza kuri muzabukuru , iyo raporo igaragaza ko ubushomeri bwa gabanyutse kugeza 16% ugerereranije n’iyo muri Gicurasi  2020 yagaragaza ko ubushomeri bwavuye kuri 13% muri Gashyantare bukagera kuri 22.1 % muri Gicurasi , iyi raporo kandi niyo igaragaza ko abitabiriye ubuhinzi bagabanutse kuva kuri 56,1% muri 2019 kugera kuri 49,3%  muri Kanama 2020.

Iri tumbagira mwigabanuka ry’ubushomeri abaturage bamaganiye kure ntawashikanya ko  bifite ishingiro mu gihe Leta ubwayo yiyemerera ko byibuze abantu 258.914  bahataniye imyanya 2000 mu mwaka wa 2019 /2020.

Reka turebe ko nk’uko Clare Akamanzi yavuze ko ubuhinzi bw’urumogi buzatanga imirimo bitazongera kubaho ko umwanya umwe w’akazi upiganirwa nabarenga 125.

Ibyo bivuze ko iyo umuntu umwe abonye akazi 124 barakabura, umuntu akaba yakwibaza uko abashomeri mu Rwanda baba ari 16% gusa. Ni akumiro.

Byamukama Christian