GICUMBI : IMFUNGWA N’ABAGORORWA BATABARIZWA KUBERA IMIRIRE MIBI

Yanditswe na Irakoze Sophia

Mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 aho usanga abayobozi b’ibihugu bitandukanye barafashe ingamba zo guhangana n’ikwirakwizwa ryayo .zimwe muri zo zibangamiye uburenganzira bw’ikeremwamuntu ndetse zirashyira ubuzima bw’imfungwa n’abagororwa mu kaga kuko imibare y’abafite ibibazo by’imibereho iri kwiyongera umunsi ku wundi.

Nkuko biragara mu itangazo umuyobozi wa  Gereza Iyamuranga Innocent  yasohoye asaba Padiri mukuru  ndetse n’abakrisitu ba diocese ya Byumba gufasha imfungwa kuko hamaze kugaragara umubare munini w’imfungwa zifite ibibazo by’imibereho kuko ababagemuriraga bazitiwe n’ingamba zo kwirinda coronavirus , mu byo yasabaga harimo indagara , ifu y’igikoma ya sosoma ndetese n’imyenda  kugirango bize kurengera abarwaye SIDA, diabete  ndetse n’izindi ndwara zidakira .

kuba umuyobozi wa Gereza byamurenze akabona nta kindi yakora uretse gutabaza mu by’ukuri nuko byari byageze iwa Ndabaga. Kuko  benshi mu mfungwa muri iki gihe barwaye indwara bise were were iterwa no kubura  intungamubiri  aho usanga benshi batabasha  guhaguruka kubera kubyimba amaguru. Si ikibazo cy’imirirere mibi gusa kuko inzara iravuza ubuhuha muri gereza imfungwa ni nyinshi cyane kandi n’ibyo kurya ni bike ntibihagije .

 Ibigoli bari basanzwe barya rimwe ku munsi ubu birabona umugabo bigasiba undi kuko iyo udafite amafranga ngo uhe bamwe mu bayobozi bo muri gereza bashinzwe kwarura cyangwa se guteka  n’iminsi ibiri ishobora gushira n’icyo gikombe kimwe cy’ibigoli bagenerwa utabibonye.

Abageze mu zabukuru ndetse n’abafite indwara zidakira bari basanzwe bagemurirwa buri munsi nibo bibasiwe cyane kuko  vitamin imibire yabo ikeneye kugirango bakomeze kubaho batabasha kuzibona . Mu by’ukuri iyi ni iyicarubozo ryiyongera kuryo basanzwe babamo kuko niba koko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa coronavirus ntiyarikwiye kuba impamvu yo kubuza  umurwayi uba kuri regime muganga yamushyizeho kugirango arye ibirengera umubiri we ahubwo agategekwa kurya ibiwushyira mu kaga  .

Irakoze Sophia