Yanditswe na Nema Ange
Amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga, cassiterite, wolframite na coltan, byinjije miliyoni 31,6 z’amadolari mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2020 mu gihe mu mwaka wa 2019 yari yinjije miliyoni 56,6 z’amadolari mu gice cya mbere wayo.
Mu nkuru dukesha Afrik.com abakora mu nganda zayo mabuye basobanuye ko igabanuka ry’amafaranga ryatewe nuko abaguzi b’amabuye y’agaciro, cyane cyane amasosiyete ya elegitoroniki, bahagaritse kugura ayo mabuye igihe inganda bayakoreshagamo zari zagabanyije umuvuduko kubera icyorezo cya Covid-19.
Ayo mafaranga yose atarinjiye nkuko byatangajwe na Banki nkuru y’u Rwanda, bisobanuye ko Leta izinjiza amafaranga make, cyane cyane ko ubwo bucuruzi bwari ubwakabiri bwinjiza amadevise nyuma y’ubukerarungendo.
Gusa Icyorezo Covid-19 nticyasobanura cyonyine iryo gabanuka ryiryo soko kuko na mbere cyacyo icyerekezo cy’igurwa ry’amabuye y’agaciro “aturuka” mu Rwanda ku isoko mpuzamahanga cyari ukugabanuka. Mu mwaka wa 2019 u Rwanda rwari rwinjije miliyoni 99 z’amadolari umuntu yagereranya na miliyoni 143 z’amadolari yari yinjiye muri 2018.
Jean Malic Kalima, uyobora ishyirahamwe ry’urwego bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yatangaje ko ikibazo kiri ku kiguzi kiri hasi ku isoko no ku nganda zicukura amabuye zitagize umusaruro mwiza kubera Covid-19. Yagize ati : “Ibiciro bya coltan na wolframite ntabwo bihagaze neza. Cassiterite ifite igiciro kijya kwihagararaho ariko ntigifite imbaraga zihagije kugira ngo cyishyure amafaranga aba yakoreshejwe mu kuyitunganya”.
Ati: “Usibye kuba isoko ry’amabuye y’agaciro ryaragabanyutse cyane, inganda zo mu Rwanda zatunganyije amabuye make kubera ihungabana ryaturutse kuri Coronavirus. Ariko dufite ibyiringiro by’ejo hazaza. Mu mezi ashize, hashojwe ishoramari, rizamura imikorere y’urwego “.
Ubusanzwe coltant icuruzwa bivugwa ko iturutse mu Rwanda niyo Leta ya FPR n’abafatanyabikorwa bayo baba bibye muri Congo muri za ntambara FPR yateye yo.
Nema Ange