INTORE MURI AUSTRALIA ZIKOMEJE KWIHA AMENYO YABASETSI.

Nyuma y’ inkuru  nyinshi ziva muri Australia zishingiye ku gushaka  guhungabanya umutekano w’abahahungiye batavuga rumwe na Leta  y’u Rwanda  nkuko Ijisho ry’Abaryankuna  rifatannyije n’urwego rw’ubusuumyi  byagiye bibagezaho imigambi mibisha  bagiye  bategura, ariko ikaza kuzipfubana  ubu noneho zadukanye  indi migambi yo guhindura izina bakareka kwitwa Rwanda Diaspora ahubwo  bakitwa Rwandan Community  Abroad. Iyo  migambi rero bayicuze bamaze  kubona ko diaspora imaze kumenyekana mu buryo bubi! Uy’umunsi rero Ijisho ry’Abaryankuna rije kubagezaho iyo migambi ya shitani yahinduye izina ikitwa rusuferi!

Nyuma yuko uwari high commissioner  Kavaruganda Guillaume  wari uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Australia ariko afite ikicaro muri Singapore avugiye amagambo yuko azarasa impunzi zanze kuyoboka, Australia yanze ko akomeza guhagarira u Rwanda mu gihugu cyabo, ndetse tukabibutsa ko ariho havuye intandaro yo gushimuta abavandimwe ba Noel Zihabamwe umaze iminsi yibasiwe na agatsiko ka Kigali nkuko twabibabwiye muminsi ishize. Ubwo rero nkuko bisanzwe iyo FPR iguwe gitumo ihitamo gukora ibyo ibonye byose ngo yikure mwisoni ni muri urwo rwego aho Australia yangiye Kavaruganda Guillaume yamusimbuje Uwihanganye Jean De Dieu, aha tukabibutsa ko FPR mumikorere yayo idapfa guha umuntu usanzwe umwanya! Ageze muri Singapore, Australia ntago yemeye ko yakwinjira k’ubutaka bwayo imubwira ko byose ajya abikorera i Singapore online. Ibyo rero ntago byaguye neza agatsiko kuko ubundi ambassador wabo ntacyo aba amaze ahubwo aba ari urwitwazo kuko baba bafite ubategeka muri emmbassy. Uwo muri Singapore rero yitwaga Lucas Murenzi  akaba ari musaza wa Clare Akamanzi utegeka RDB.

Uyu Lucas niwe tuje kuvagaho cyane  kuko nawe yaje gufatirwa mucyuho, muti byagenze bite? Nkuko duhora tubibabwira uwububa abonwa nuhagaze. Niba mwibuka inkuru twagiye tubagezaho z’abana bajyaga mumyitozo mu Rwanda bakagaruka guhungeta bagenzi babo baba banze kujyayo, iyo migambi yose yabaga yakozwe na Lucas. Niba mwibuka Ngoga Celestin wategekaga Diaspora  ko twa muvuzeho cyane ndetse nubu ibye ntaho birajya ariko sicyo cyatuzinduye, uyumunsi twaje kubabwira imigambi mishya Lucas asize :

  • Byamenyekanye ko ariwe wari ukuriye ibikorwa byose byo kugirira nabi impunzi no kujyana abana mu ngando ndetse no gusambanya abana babakobwa bato ndetse ataretse n’ababyeyi dore ko uyu mugabo atajye atangwa aho igitsina gore kiri k’uburyo abantu babigereranya nkimbwa zo muri africa ku nyama.
  • Yimitse urwikekwe mu mpunzi zahunze aho bamwe batangiye kuneka bene babo batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Aha twabibutsa ko inkuru ya Karekezi Emmanuel, impunzi yivugiraga ko iyobora Diaspora, byahe byo kajya!!!aho birukaniye. M’ubyukuri Kavaruganda yahisemo guhindura izina, icyitwaga Diaspora gihinduka Rwandan Community Abroad noneho bahindaguranya ubuyobozi byo kujijisha.
  • Asize agashya ko mubuyobozi bwo muri Perth (capital city ya Western Australia), aho uwabaye vice president yahindutse intorehamwe mu rwego rwo kwihorera! Burya koko ngo akabi gasekwa nka akeza, nawe se umuntu wageze muri Australia avuye muri New Zealand aho yari avuye akoze amarorerwa, ariko kuko Lucas ari mudacira akabishye yumvise intama itamba ntiyamenya ko ari imfizi niko kuyihereza ubuyobozi!

Uwo muntu rero nta wundi yitwa (Rosemine Mutamuliza) akaba avuka  mu cyahoze ari prefecture ya gisenyi  aho bita mukarere ka Rubavu. Nyina ni umunyarwandakazi naho se akaba umuhinde wakoraga muri garage aho ku gisenyi. Se wamubyaye ntiyamureze, nyuma umubyeyi we yaje gushaka umugabo witwa (Omari) wari Interahamwe ku Gisenyi nyuma  ya1994 agafatwa akajyanwa Arusha ariko agasaba ko umuryango we wahabwa umutekano nibwo baje kujyanwa muri New Zealand.

Gusa mbere yuko Rosemine ajya muri New Zealand yaje gushaka umugabo  witwa Frank  Byamana. Nyuma yo gufungwa ka Omar, umubyeyi wa Rosemine yasubiye ku kazi ko kwicuruza. Uko mu Kinyarwanda bavuga ko aho uziritse ihene mbi ntago uhazirika inziza ni ko abanyarwanda bamwe bakeka ko umuco mubi uranga Rosemine waba uturuka mubyo yakuze abona. Kuko Rosemine ageze muri New Zealand yatangiye guca umugabo inyuma karahava. Agira ihabara ry’umunyekongo.  Mu gihe Frank yagiye kwiga kure abayo umucongoman yahise abohora urugo rwe. Nkuko iminsi yumujura ari 40 , umunsi umwe umugabo yabeshye Rosemine ko asubiye kwishuri ariko ageze kukibuga kindege aragaruka. Kuko bari bamaze kumenyera Rosemine n’ihabara rye baraje baroga bajya muri guceza ubuzima, umugabo nawe yari afite urundi rufunguzo ahita yinjira yigira mukabati aratuza. Baje gutaha murukerera nka saa cyenda za mugitondo babaye ibyatsi baraza ntacyo bishisha batangira gukora ibyaho…Maze aho Frank yari yihishe yari afite inkoni avamo abaha isomo, gusa kubwa mahirwe bashoboye gutabaza police iraza iramuyora.

Rosemine kuba intore byaramuhiriye, Lucas Murenzi yamugabiye kuba Vice Chairman wa Rwandan Community Abroad (Diaspora)

Abantu bakeka ko aribwo Rosemine yatangiye kuba intore yeruye kuko yashakaga ko Frank asubizwa mu Rwanda! Muri uko gushaka gusubiza Frank mu Rwanda nibwo Rosemine yifashishije uwitwa Yvonne Kagaga, uyu twigeze kumubabwira ko arimwe muri za ntore bazana kuba indaya zumwuga kugirango :  

  • zibone amakuru yabantu baba bari muri ibyo bihugu
  • zitange twa tuzi
  • zibeshye ibinyoma abanyamahanga, zikabagusha mu mutego zikabafata amafoto kugirango bemere ibyo agatsiko kaba gashaka.

Uyu Yvonne Kagaga rero ubu atuye Sydney (New South Wales ) niwe wahuje Rosemine na Lucas mudacira akabishye rero ubwo nawe aba yishe inyoni 2 akoresheje ibuye rimwe! Gusa umugambi wabo waje gupfuba Frank ntiyajyanwa mu Rwanda. Afunguwe yaje gushaka kwihimura kuri Yvonne washakaga ko abambwa. Nibwo yigiriye kugura indaya (ariko ataricyo agamije ahubwo agirango abone Yvonne), ubwo yasabye guhura n’umukozi wo mu cyumba 185, 185 rikaba akandi kazina k’urubyiniro ka Yvonne,   nibwo yaje kumugwaho nawe aramukubita bikaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye Yvonne ahungira Sydney. Ubu niho ibikorwa ni migambi ye abikorera afatanije na Ngenzi gusa agapfa kaburiwe ni impongo. [Icyitonderwa : Kwihorera, gukubita abandi, gukoresha urugomo mu gukemura ibibazo ni ibikorwa Abaryankuna bamagana].

 

Frank afunzwe, Rosemine rero yaje gushakana na wa mukongoman, ariko akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigashira umunuko yaje gukomeza guca inyuma umugabo no gufata ingendo zahato nahato ahura na Lucas. Ibyo byananije  umucongoman, aza kumucika ubu tubategurira iyi nkuru yizaniye umugore akuye iwabo muri Congo. Uko uwakoze haha…..amarirayo ukuboko, Rosemine yaje gushaka kwifunga murumuna wa wa mucongoman nawe aba ya muteye imboni! Nibwo we na Lucas bapanze ko ajya kwa Karekezi Emmanuel (ni muntara ya Queesland )ariko aho akaba yarahafite abavandimwe be. Nabyo ntibyagenze neza kuko byaje kurangira asanze abavandimwe be batamureba neza dore ko murumuna we umwe agatsiko k’abicanyi kari kamaze kumwicira umugabo witeguraga kumusanga. Ubwo Lucas yahise amwimurira muri Perth ubu niho abarizwa yigize umuntu ukomeye reka sitwababwira bamugira Vice Chairman maze si ukwinjira muri office abeshya karahava! Gusa kuko nyakibi atarara bushyitsi hari izindi ntore kazi zabonye ko uko areba abagabo babo atari shyashya!

Nkuko rero intore zose usanga zihuriye kurwangano ubu zisa nkaho zirigushyira ingufu ngishi mugushaka kugambanira Impunzi muri Leta ya Australia ariko biri gufata ubusa kuko ejobundi kwi tariki ya 2 Ugushyingo 2020 Senat ya Australia yumvise inquest y’impunzi. Tukaba twababwira ko abagize izo community nshya abenshi ni abahoze mugisirikare cya RDF, amakuru Abaryankuna bafite ni uko ibyo byose byamaze kugezwa mu nzego zibishinzwe. Ubutaha tuzabagezaho inkuru za abagore bari inyuma y’ubutagondwa ni inzangano cyane batuye mu mugi wa Perth basunika abandi maze bo byakomera ngo ni Abanyamahanga. Ijisho ry’Abaryankuna rya bagezeho, abagurishaga abana babo ba kwa Lucas, abitwazaga kwigisha ijambo ry’Imana kandi iryo kanisa ibyaryo rirazwi !

Mu gusoza ikigice ni uko ubu nabo babuze ayo bacira niyo bamira nyuma yuko shebuja Lucas nawe yirukanywe igihe amakosa menshi yabakoresheje yari yamenyekanye. Ubu nkuko bisanzwe umugore wa musimbuye bakaba bafite ubwoba ko yagarura Ngoga! Ubu buriwese  ari gukora iyo bwabaga ngo ashimwe  ngibyo iby’intore rero zo muri australia biracyaza….

AHIRWE Karoli

Ijisho ry’Abaryankuna Australia.

One Reply to “INTORE MURI AUSTRALIA ZIKOMEJE KWIHA AMENYO YABASETSI.”

  1. Yewe ibyo muri Australia ni urukoza soni ntakindi. Abo bose muvuze mwibagiwe ko harinogusenyuka ku ingo zayomashitani yigize abakozi ba sekibi FPR. Ubu ingo zabo mwavuze ziri kumanegeka yewe ngo abo bo muri Ambassade bava Singapore bakaza Sydney kurarana nabagore babamwe bizonkora mabi kugeza ubwo abagore bamwe bagera mungo mugitondo baraye batanga kubyashinganwe. Bagera mungo intore-ngabo ziti uvuyehe maze intore-ngore ziti: Gutanga agaciro mubavuye Singapore! Maze rukagigana kuburyo abagabo bamwe bataye ingo(Mukore itohoza) bagahungira aho baje baturuka babeshya ko bahunze interahamwe! Ubu hari Network ya Perth na Sydney yo kurya ibyabandi (YOYO) kugeza ubwo bamwe bava imahanga za Belgium bimuwe no kuza gusenyera abandi. Ibyaya mashitani biza kwisubiramo bahindure amazina ariko banahindure imico yabo kuko ntiwambwira ukuntu uza uvuye NZ ukoze ibara utanatinyuka gusubirayo ngo ugiye kuyobora abantu. Yewe have ntabamenera ibanga. Ibyababa QLD bo ni Agapfukamunwa. Umuntu akaza arimbuye impunzi Kibeho ngo agizwe umuyobozi, undi nawe ngo aramusimbuye, umugore we ati: Vuga uvuye aha kuko ntamugabo w ingo 2. Bakajugunya ibye hanze akohoha bati ni umuyobozi….
    Ndasaba True Rwandan Communities muri Australia aho muvahose Gushaka amakuru nyayo afatika yuwitwa Ngenzi naba associated be kuburyo Tuzabageza imbere yubutabera hamwe niriyanshinzi KAGAGA bita abantu Criminals muri NEW TIMES Rda. Tuzababafata mwibaze icyatumye muhitamo iyonzira. Mushaka mwatuza tukabana. Mwitandukanye na Sekibi tutarabatamaza.

    VIVE ABARYANKUNA.

Comments are closed.