Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 06 Ugushyingo 2020,mu rubanza rwari ruteganijwe rwo kuburana ubujurire bwe ku cyemezo cyo kongera iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo niho hamenyekanye ko abavoka Leta ya FPR yari yaratwerereye Rusesabagina aribo Me David Rugaza na Mme Emeline Nyembo bivanyeho.
Yanditswe na Byamukama Christian
Abakurikiranira hafi uru rubanza bemeza ko uretse igitutu cy’amahanga yaba ibihugu by’ibihangange n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, umwanzuro wa kigabo wa Paul Rusesabagina wo kutiringira ibishuko bya FPR birimo kumusaba kwemera ubwenegihugu bw’u Rwanda, kwemera ibyaha no gukomeza gushimangiza uburyo afashwe neza mu gihe avugana n’abanyamakuru ndetse n’umuryango we byaba aribyo bitumye Leta FPR ibonako amazi atari yayandi igakuramo ibikoresho byayo by’abavoka.
Ubwo Paul Rusesabagina ubu ufungiye muri gereza ya Nyarugenge yavuganaga n’abari mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge hifashishijwe murandasi yabahakaniye kuburana nta bunganizi bitewe nuko nyuma yiyegura ryabo yari yarometsweho atigeze abonana na Me Gatera Gashabana ubarizwa ku butaka bw’u Rwanda uri mubo yihitiyemo cyane ko abandi bari mu mahanga bakomeje kuzitirwa na Leta ndetse yemeranywa n’urukiko ko mu rwego rwo kudatinza urubanza ko ku i tariki 10 z’uku kwezi azaba yabonye abamwunganira urubanza rugakomeza.
Mu kiganiro umwe mu bana be Carine Kanimba yagiranye n’umunyamakuru Mulindahabi Jean Claude wa Radio Urumuri yamutangarije ko ari inkuru nziza k’umuryango kuba Se bafata nk’icyitegererezo muguharanira ubumwe n’ubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda agiye kunganirwa n’abanyamategeko bihitiyemo nubwo hakiri amananiza ya Leta y’u Rwanda mukuborohereza akazi kabo cyane cyane iyo bashatse kubonana na Bwana Paul Rusesabagina. Abajijwe uko abona urubanza rumeze yasubije ko ari urubanza rutari ngombwa kuko rushingiye kubyaha by’ibihimbano nyuma guhera mu myaka 10 ishize Leta y’u Rwanda igerageza ku mwaka U Bubiligi na Leta zunze Ubumwe za America ngo umugerekeho urusyo bikaba iby’ubusa ndetse anongera ho ko mu mategeko mpuzamahanga na wushakira ubutabera mu cyaha bityo Leta ya FPR nta shingiro ifite ryo gusiragiza Se munyiko nyuma yo kumushimuta!
Ariko kandi anemeza ko uko byagenda kose urubanza rugiye kuba rubisi kuko abunganira Se kur’ubu icyo Leta ya FPR igomba kubasobanurira mbere na mbere ar’inzira y’ishimutwa rya Se Kuva muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu I Dubayi kugera mu mabohero yayo i Kigali. Yibukije ko Se ari umuntu mpuzamahanga ko azunganirwa ku rwego mpuzamahanga bityo hatazirengagizwa uburenganzira bwe bw’ibanze yavukijwe burimo nko mwima imiti bamwoherereje binyuze muri Ambasade y’Ababiligi yarasanzwe afata kuko arwaye indwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso ahubwo bagahitamo kumuha ikinini kitazwi afata hafi ya buri munsi gikomeje kumuzengereza mu mutwe.
Twabibutsa ko uretse Me Gatera Gashabana ufite ubunararibonye mu manza zikomeye nk’urwa Ingabire Victoire wahoze ayobora FDU Inkingi, Umuryango wa Rusesabagina wahisemo ikipe y’abanyamategeko mpuzamahanga b’inzobere bamenyerewe mu manza z’abanyarwanda mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriwe ho u Rwanda, muzindi manza za Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse no kunganira abantu mu manza zibera mu Rwanda harimo Kate Gibson (Australie), Jared Genser (USA), Brian Tronic (USA), Vincent Lurquin (Belgique), Phillipe Larochelle (Canada) na Peter Robinson (USA).
Uruhurirane ruragwira, reka turebe ko Kagame na Leta ye ya FPR baziza Rusesabagina kuba Intwari mugutabara Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe abo mu cyiswe ubwoko bw’Abatutsi mu Rwanda muri 1994, bazahonoka iz’impinduka zije muri ur’urubanza mu minsi 100 yarwo ya mbere.
Byamukama Christian
“Ariko kandi anemeza ko uko byagenda kose urubanza rugiye kuba rubisi kuko abunganira Se kur’ubu icyo Leta ya FPR igomba kubasobanurira mbere na mbere ar’inzira y’ishimutwa rya Se Kuva muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu I Dubayi kugera mu mabohero yayo i Kigali. Yibukije ko Se ari umuntu mpuzamahanga ko azunganirwa ku rwego mpuzamahanga bityo hatazirengagizwa uburenganzira bwe bw’ibanze yavukijwe burimo nko mwima imiti bamwoherereje …..”
Aya n’ amagambo ya mukobwa wa rUSESABAGINA!!!!! amenyo agutwenga arawe umugani w’abarundi
Buriya acigamba ngo afise ingabo zo kurwanya RDF yibesha ko itazomushirako intoke!
Ko avuga uburenganzira bwe, abo yishe, yasenyeye ntaburenganzira bari bafise
data ngo n’umubiligi, americain!!!! nta kindi OUSAMA BEN LADEN yari umu américain ntabamuhwase
NGENDA OPOSITION NYARWANDA uri injiji, iryavuzeMARARA!