ISOKO RY’IKAWA MU MAHANGA RYAGABANUTSE, IRY’ICYAYI RIRAZAMUKA

Yanditswe na Nema Ange

Amafaranga yinjira mu Rwanda aturutse ku igurishwa ry’ikawa hanze y’igihugu yagabanutseho 11% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020. Ubu yageze kuri miliyoni 60.4 z’amadolari, bivuze ko yagabanutseho miliyoni 7.6 z’amadolari y’Amerika y’umwaka w’ingengo y’imari washize. Ibyo byatangajwe n’Inama ishinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu mahanga (NAEB) ejo bundi ku wa gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2020.

Nk’uko imibare ya NAEB ibigaragaza, mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, U Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa yageze kuri toni 19.723, ikaba yaragabanyutse ku rugero rwa 6% umuntu agereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019.

Ikawa yoherezwa mu mahanga mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2020 ntiyageze ku cyifuzo cy’igihugu, cyari cyihaye intego yo kwinjiza miliyoni 80 z’amadolari mu gihe cyari kohereza mu maganga toni 26.000 z’ikawa.

Ushinzwe itumanaho rya NAEB, Pie Ntwari, yavuze ko igabanuka ry’ikawa yoherezwa mu mahanga ryatewe n’icyorezo cya Covid-19, avuga ko cyahungabanije cyane isoko ry’ikawa ku isi, aho abaguzi babaye bake. Yagize ati : “Impamvu nyamukuru itera uku kugwa ni ukugabanuka kw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, biturutse ku kugabanuka kw’ikoreshwa ry’ikawa ku isi nyuma y’icyorezo cya Covid-19“.

Nk’uko byatengajwe na NAEB, u Rwanda rufite intego yo gutera ibiti bya kawa birenga 34.000 mu myaya 2020-2024, ndetse no gukuba umusaruro w’ikawa kabiri, bitewe cyane cyane no gukoresha neza ifumbire no kurwanya udukoko twangiza ibihingwa.

Mu myaka yashize, u Rwanda rwashyize ingufu mu kuzamura ubuziranenge bwumusaruro w’ikawa. Muri byo harimo kongera aho ikawa yogerezwa, sitasiyo zoza ikawa zikaba zaravuye kuri 50 zikagera kuri 300 mu myaka 10 ishize.

Ibihugu by’amahanga bigura ikawa y’u Rwanda ni Ubusuwisi, Amerika, Ubwongereza n’Ububiligi. Urwego rw’ikawa rukoresha abayihinga bagera ku 400.000 kandi rugatanga 24% y’ibihingwa byoherezwa mu mahanga byose.

Mu gihe isoko ry’Ikawa ryagabanutse, isoko ry’icyayi ryo ryiyongereye ho 12%, aho ryinjije miliyoni 93 z’amadolari y’Amerika mu gihe umwaka ushize ryali ryinjije Miliyoni 83 z’amadolari y’Amerika.

Iri zamuka rikagendana kandi n’izamuka ry’icyayi cyacurujwe mu mahanga aho muri uyu mwaka hanze hoherejwe toni zirenga 32 600 muri 2019/2020 ugereranije na toni 30 500 mu mwaka washize. Pie Ntwari yasobanuye iryo zamuka muri aya magambo : “Ibintu byafashije kongera amafaranga harimo ibiciro byiza ku isoko ku rwego rw’isi ugereranije n’umwaka ushize ndetse numusaruro wiyongereye. Hariho imirima mishya itangiye kubyara umusaruro. Ibi byatumye inganda zitunganya icyayi cyinshi cyoherejwe mu mahanga”. 

U Rwanda rufite intego yo kugera kuri toni 65 000 z’icyayi cyo gucuruza mu mahanga no kwinjiza miliyoni 209 z’amadolari y’america mu 2024.

Nema ange

2 Replies to “ISOKO RY’IKAWA MU MAHANGA RYAGABANUTSE, IRY’ICYAYI RIRAZAMUKA

  1. mukosore ibi ntibisobanutse rwose, erreur de frappe:

    Nk’uko byatangajwe na NAEB, u Rwanda rufite intego yo gutera, mu 2024, ibiti by’ikawa birenga 34.000 ndetse no gukuba umusaruro w’ikawa kabiri, bitewe cyane cyane no gukoresha neza ifumbire no kurwanya udukoko twangiza.

Comments are closed.