UBUVUGIZI: MUTABAZI FERDINAND WO MURI GREEN PARTY YABURIWE IRENGERO HASHIZE IMINSI ITATU

Yanditswe na Emmanuel Nyemazi

Amakuru agera ku ijisho ry’Abaryankuna nuko Mutabazi Ferdinand uvuka mu karere ka karongi mu ntara y’Uburengerazuba yaburiwe irengero kuva ku wa gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020 ninjoro.

Mutabazi atuye mu kagali ka Kabutare, umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango intara y’Amajyepfo. Uwo musore warangije muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare numuyobozi wa Green Party.

Uyu musore ukora akazi k’ubucuruzi mu Ruhango afite ubukwe ejobundi m’ukwezi k’ukuboza 2020.

Muri Mata 2020, uyu musore yagaragaye mu gikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati[1] : “Ibi ni ubwacu twabitekerejeho, ni umutima dusanganywe wo gufasha, twahereye hano mu murenge wa Ruhango dutuyemo ndetse tunakoreramo. Ni byiza ko iyo hari icyo urusha umuturanyi umufasha, ukamwegera; niko kubaka umuryango nyarwanda.”

Umuryango we n’inshuti ze zifite ubwoba bwo kumutabariza. Frank Habineza uyobora ishyaka Green Part kuri uyu munota ntacyo arabivugaho.

Birabe ibyuya ntibibe amaraso. Niba ari inzego za Polisi zimufite byaba byiza zibimenyesheje umuryango we.

Emmanuel Nyemazi

Akarere ka Ruhango.


[1] https://panorama.rw/index.php/2020/04/14/kwibuka26-imiryango-22-yintwaza-mu-karere-ka-ruhango-yararemewe/