SGT MAJ ROBERT KABERA YEMEJE KO YAHUNGIYE UGANDA ATESHEJWE ABANA 3 HARIMO N’URUHINJA RW’AMEZI 7.

Yanditswe na Cassien Ntamuhanga

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo Sgt Maj Robert Kabera yatangarije ikinyamakuru “The Daily Monitor”cyandikirwa muri Uganda ko arimo gusaba ubuhungiro igihugu cya Uganda nyuma yo gucika abagenzaga ubugingo bwe bamutesheje abana 3 barimo n’uruhinja rw’amezi 7 yasigiye abagiraneza ku mupaka, kubera kubura uko aruvogerana mu mazi we n’umugore we banyuzemo bakiza amagara yabo, atera utwatsi ibyo gufata ku ngufu ashinjwa n’igisirikare cya Kagame.

Kuwa 23 Ugushyingo uyu mwaka nibwo inkuru yabaye kimomo ko Sgt Maj Robert Kabera uzwi cyane mu buhanzi bw’indirimbo z’igisirikare cy’u Rwanda RDF, ari gushakishwa uruhindu kubera icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15, ibinyamakuru bimwe byemezaga ko ari uwe ibindi bikavuga ko ari uwo mu muryango we. Mu gihe ibyo binyamakuru byose byemeje ko yabikoze kubera ko yari yasinze yaborewe dore ko ngo asanzwe arangwa n’isindwe, byinyuzemo bivuga ko akimara gukora iryo shyano yabashije gutoroka muri iryo joro akerekeza muri Uganda!

Ibinyamakuru birimo Igihe.com, New Times, Rushyashya na Virunga post byemeje ko Sgt Maj Robert yacitse mu ioro ryo kuwa 21 Ugushyingo ariko we arabihakana akabahema avuga ko yakandagiye ku butaka bwa Uganda kuwa 19 Ugushyingo 2020.  Yabwiye The Daily Monitor ko abicanyi ba Kagame batangiye gukemanga ko azi amabanga menshi kubijyanye n’urupfu rwa Kizito Mihigo wari usanzwe ari inshuti ye wiciwe muri kasho ya Polisi i Remera, bihurirana n’uko afitanye isano na Fred Rwigema uri mu bambere bahitanywe na Kagame rugikubita kuya 02 Ukwakira 1990, bihumira ku mirari rurijura!

Sgt Maj Robert Kabera usibye kuba muri Army Band y’ingabo z’u Rwanda RDF, yari n’umwarimu wa gisirikare (Instructor). Yatangaje ko yaburiwe na bamwe mu basirikare yatoje bakora mu nzego z’iperereza maze ahunga ikubagahu. Uko guhunga hutihuti kwatumye acumbikisha abana be babiri ku nshuti ahungana n’umugore ndetse n’akana k’agahinja gafite amezi 7. Ubwo bageraga ku mupaka wa Kagitumba, bagombaga guca panya bambutse mu mazi. Sgt Robert avuga ko ayo mazi yari menshi kuburyo basanze baramutse bagerageje kwambukana umwana yari kuhasiga ubuzima bahitamo ko umubyeyi yijishura umwana akamusigira abagiraneza.

Mugihe Kabarebe na Kagame bakora uko bashoboye ngo bangishe abanyarwanda igihugu cya Uganda na Perezida wacyo Kaguta Yoweri Museveni by’umwihariko, bikomeje kugaragara ko abanyarwanda baba abasiviri n’abasirikare aricyo gihugu bafitiye icyizere mu karere kuko ugeramiwe wese agerageza gupfunda imitwe ariho yerekeza.

Sgt Robert nk’umusirikare muto wakoze ibyahe n’ibyahe agahanga akaririmba icyuya kikaza, ayabangiye ingata kurundi ruhande urukiko rwa Kagame ruriho rwogera uburimiro kuri Col Tom Byabagamba umusirikare mukuru wakoze ibishoboka byose ngo ararinda Kagame ariko bikarangira abonye ko imyaka 15 yakatiwe ku byaha bihimbano idahagije bakamugerekaho ikindi cyo kwiba telefone maze rukamwongera indi 3!

Uko bucya bukira urutonde rurushaho kwiyongera! Kuva kuri Maj Gen Fred Rwigema, ukambuka ukagera kuri Tom Byabagamba, Kizito Mihigo, Sgt Maj Robert Kabera, umuntu yakwibaza niba hari umuntu yaba uwo munzego za gisirikare cyangwa iza gisiviri wumva azabarusha gukorera FPR na Kagame! Kiriye abandi kitabibagiwe, Mukomeze muheke impyisi mwigire nyoni nyinshi muzabishima mubibonye!

Cassien Ntamuhanga.