Mubari basanzwe mu myanya bagezweho n’izo mpinduka twavuga nka Bwana NTAMUHANGA Cassien wari usanzwe mu kanama gakuru k’Abaryankuna wa manutse gukorera muri Komisiyo y’Itumanaho n’itangazamakuru, Dr Umuhoza Mary wari umuyobozi muri komisiyo y’imibereho myiza, akaba yazamutse mu kanama gakuru, na Bwana Ndabarinze Mugabo wavuye muri Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga akagirwa Umuvugizi w’Urugaga rw’Abaryankuna.
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU, ABAKURIKIRA, N’ABAKUNZI B’URUGAGA NYARWANDA RUHARANIRA IGIHANGO CY’IGIHUGU RANP-ABARYANKUNA
Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2020 inama idasanzwe y’Urugaga Nyarwanda ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna yarateranye hifashishijwe ikoranabunga maze ivugurura inzego, ishyiraho abayobozi bashya ndetse inahindurira imyanya bamwe na bamwe mubari bayisanzwemo.
Muri aya mavugurura, inama idasanzwe ya Biro Politiki y’Abaryankuna, yemeje ko kuva ku kanama gakuru ukamanuka kugeza kuri za Komisiyo zose zigize Urugaga hazajya hakurikizwa uburyo bw’Imiyoborere y’inyabutatu ariyo mu ndimi z’amahanga bita : “Triumvirat”.
Urugaga Nyarwanda ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna rukaba rumenyesheje Abanyarwanda bose muri rusange ko hashingiwe kuri ayo mavugurura abaruhagarariye ari aba bakurikira:
- Akanama gakuru:
- Bwana Emmanuel Mugenzi
- Dr Umuhoza Mary
- Bwana Gashumba Gerald
- Ubunyamabanga bukuru:
- Bwana Kayinamura Lambert
- Bwana Karemera Honoré
- Bwana Mizero Pierro
- Ubuvugizi bw’Urugaga
- Bwana Ndabarinze Mugabo
- Urwego rushinzwe Imari
- Bwana Dusabe Maurice
- Bwana Mushakamba Jerome
- Madame Dukuze Lucie
- Komisiyo ishinzwe Itangazamakuru
- Bwana Ntamuhanga Cassien
- Bwana Byamukama Christian
- Madame Mutimukeye Constance
- Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga
- Bwana Nkubito Nicholas
- Bwana Rukundo Paul
- Madame Uwase Mariam
- Komisiyo ishinzwe Imibereho myiza
- Bwana Rukundo Paul
- Bwana Mupenzi Fabrice
- Madame Nyinawumuntu Sosiyono
- Urwego rw’Ubujyanama
- Bwana Kayumba Julius
- Bwana Rugero Ndoli
- Bwana Bakame John
Kuwa 24 Ugushyingo 2020
Ubunyamabanga Bukuru bw’Urugaga ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna