KUTAVUGA RUMWE N’INGOMA YA KAGAME NTIBISOBANURA GUKORANA N’IMITWE Y’ITERABWOBA

Yanditswe na Irakoze Sophia

Umunsi ku munsi ikigo cy’igihugu  gishinzwe  ubugenzacyaha RIB  kigenda kigaragaza abantu batandukanye ivuga ko bakurikiranyweho ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Nyamara  wareba neza ugasanga ibyo byose  ari  akarengane kuko mu by’ukuri  icyo baba bazira ari umusanzu wabo w’ibitekerezo baba bashaka gutanga kugirango igihugu cyiyoborwe neza abaturage bahabwe uburenganzira bwabo. ibi rero ntibyakirwa neza n’ubutegetsi buriho kuko  akarengane, ihohotera , iyicarubozo ndetse n’ibindi byose bigendanye no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu aribyo byashyizwe imbere . Akaba ariyo mpamvu uwo ari we wese ugerageje kurwanya ayo marorerwa , ashimutwa  agakorerwa iyicarubozo  cyangwa se agafungwa burundu ageretsweho icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba iyo agize amahirwe ntahite yicwa. Ni muri urwe rwego muri iyi nkuru yacu tugiye kugaruka kuri umwe mu baherutse kwerekanwa na RIB mu cyumweru gishize . 

 Mitsindo Viateur umubyeyi  w’abana bane bakiri bato, kuko umukobwa we mukuru afite imyaka 9 abandi bamukurikira bakaba ari indahekana z’imyaka y’amavuko 8,6,5 .  Asanzwe ari umutoza w’abana mu bijyanye n’imikino  ngororangingo, yashimutswe  n’inzego z’ubugenzacyaha za RIB ku itarti 17/11/2019 abanza gufungirwa muri “ safe house” inzu zikorerwamo iyicarubozo nyuma yaho umufasha we Veneranda Niyodusenga amukoreye ubuvugizi aho yaragiye kugwa rwa ntambi yirirwa yiruka hirya no hino ashakisha aho umugabo we yaba afungiye ari nako atanga amatangazo kuri RIB abamenyesha ko umugabo we yabuze ariko bakamwima amakuru kandi babizi neza ko bamufite bari kumukorera iyicarubozo. Kera kabaye nyuma yuko amatangazo amutabariza amaze kuba menshi ku mbuga nkoranyambuga zitandukanye z’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’I Kigali nibwo  ku tariki 23/11/2020  RIB yaje gutangaza bya nyirarureshwa  ko imufite ihita imugerekaho  icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ariko ntiyasobanura neza iyo mitwe akorana nayo ayo ariyo cyangwa se uburyo akorana nayo  

Ikigaragara nuko  iyi ariyo turufu nshya FPR yabonye mu rwego rwo kwikiza abayereka aho  bitagenda neza, ndetse n’abafite umugambi wo kurwanya akarengane gakorerwa abanyarwanda gusa ibi ntibitangaje kuko iyi Leta ifite uburambe mu gusiga icyasha abadashyikiye amarorerwa yayo. Iki cyaha nicyo bakunze kugereka kubo badashobora guhimbira icyaha cyo kugira ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa se  guhakana no gufobya jenoside nubwo bagabanyije umurindi aho amahanga abatahuriye . kurubu  rero ikigezweho ni ugukorana n’imitwe y’iterabwoba  gusa nta gahora gahanze nabyo bizagira iherezo.

Mitsindo Viateur yari yaragize ati “ufunze siwe ufungura”.

Irakoze Sophia