Yanditswe na Mucyo Didier
Kuri uyu wa mbere tariki 30 ugushyingo 2020, ubwo ikinyamakuru Igihe.com cyasohoraga inkuru yincurano ivuga ku ibura n’iboneka ry’umusore MUTABAZI Ferdinand, umuyoboke w’ishyaka green party wari umaze iminsi 5 aburiwe irengero kibeshya ko yari yaratorotse ndetse akaza no kwigarura, benshi mubakoresha urubuga rwa Facebook bakibona iki kinyoma bihutiye gutanga ho ibitekerezo byabo bamagana ndetse banenga cyane iki gitangazamakuru kubw’ibinyoma ndetse n’itekinika rya FPR cyamenyereye gutangaza.
Dore bimwe mu bitekerezo twabasomeye :
Uwitwa Bolingo Rachid yagize ati “ubundi iki kinyamakuru cyakweruye cyikaba umuvugizi wa RIB bikagira inzira? Ababuriwe irengero bagihumeka bashakirwa mu Igihe?”
Uwitwa Kassim Kakyi Augustine ati : “Ndarahiye ntitworoshye mu kubeshya pe! Muzagera aho mube nka Muhanuka mwene Semuhanuka Abanyarwanda bose mwabahonduye ibitumbafu?”.
Naho undi we witwa Franconiemy Jaffi ati : “Uwanditse ibi kandi azi ukuri yicare yigaye kuko harimo ubwenge buke hafi ya ntabwo n’umwana utazi kureba yabibona“.
Naho uwitwa Felix Katongo ati : “Ariko ni ukuri mujye mumenya ko mubwira abantu bakuru bafite ubwenge !!? Uko mwatangiye inkuru byari sawa aha mugeze ngo nfasha unzirike hanyuma utabaze??? How???”.
Ibyo bikaba ari bimwe mu bitekerezo birenga 200 bikomeje guhurira ku kugaya no kunenga iki kinyamakuru cyabaye ikivugira FPR ibinyoma n’ibihimbano.
Uretse no kwigira umuvugizi wa RIB, turabwira umunyamakuru mukuru w’Igihe.com n’abandi banyamakuru ko ibyo bakora ari ubufatanyacyaha na FPR mu gukorera urugomo Abanyarwanda, ese koko Amateka ntiyabigishije? Ubu se koko ntimwabonye uko RTLM yarangiye ?
Mucyo Didier