«IKIGEGA JYA MBERE» N’ABATURAGE BO MURI KANGONDO NABO BAKENEYE KUNGANIRWA!





Yanditswe na Byamukama Christian

Kuri uy’uwa  Kabiri taliki ya 30 Ugushyingo 2020 nibwo hagaragaye amafoto   ubuyobozi bwa Banki itsura amajyambere y’u Rwanda(BRD)  nayuhagarariye Banki y’isi bushyira umukono ku masezerano  ya miliyari 9 y’amanyarwanda mu rwego rwo gutera inkunga icyiswe ikigega «  Jya mbere »  bivugwa ko cyizajya gifasha impunzi n’abaturiye inkambi kwishyura inguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari .

Nk’uko byagiye bigaragara mu zindi gahunda zose z’ibicupuri FPR ishaka kuriramo ntiyitirirwe ibihombo  uy’umushinga ukaba washyizwe mu maboko y’abarwiyemeza mirimo  ya banki y’abaturage y’u Rwanda naAEC RT (Africa Entrepreneur Collective Rwanda Trustee Company Ltd.) nk’abafatanya bikorwa kwikubitiro.

Muri uy’umushinga bavuga ko uzajya afata munsi ya miliyoni 5frw azajya yunganirwa 50% naho ufashe hagati ya miliyoni 5frw na 25 frw akazajya yunganirwa 40%, hejuru ya miliyoni 25 frw umuntu azajya yunganirwa 30%.

Ibi bije bikurikira amajwi y’Abanyarwanda yamagana gukomeza kuzana impunzi mu gihugu  mugihe nabo Leta ntacyo ibafasha cyane cyane abasenyewe mu mugi wa Kigali muri bannyahe, Kicukiro, Gatsata n’ahandi bakomeza kuzamura  bagira bati « ko twikoreye uduseke dusaba ko ingingo y’101 mu itegeko nshinga ihindurwa, urutanyagira  iki imitungo yacu Kagame  !? ». Iyo ukomye agatima kur’ayo marira uhita ubona ko uno mushinga uzakorera mu turere dutandatu turimo Kirehe, Gatsibo, Gisagara, Nyamagabe, Karongi na Gicumbi wagombye gushyirwa mu turere tugize umugi wa Kigali ku Banyarwanda bagizwe impunzi mu gihugu cyabo.

Abanyarwanda bati turi impunzi mu gihugu cyacu

Ikiragi ati « mbibuba »Abanyarwanda bakomeje kuvugako babayeho nabi kurusha impunzi none FPR birayicanze ati reka tubabeshyabeshye inguzanyo ejo batadutombokana bakadusenyera  inkambi zacu ubucuruzi bw’impunzi bukadupfana! Abaryankuna twamye tuvuga ko ntawe ujya gupfundikira izahandi iwe zita imitemeri nubwo FPR iryoherwa n’ifaranga ikibagirwa ubukene bw’abo izanyemo izo mpunzi ntibizayorohera!

Leta y’U Rwanda  ati nti muzakire impunzi z’Abanyarwanda ni amahoro nyamara  igahora isenga ati Mana y’i Rwanda ongera umutekano mucye mubihugu bya Afurika dusinye amasezerano  yo kurira ku mpunzi. Kuva navuka nabonye abantu badahabwa isomo n’ibihe! Imyaka inkotanyi zamaze mu buhungiro zagombye gukora ibishoboka zigaca ubuhunzi. Nta soni Bagira koko Byumvuhore yarabiririmbye.

Twe tuzi ibibera muri Banki y’u Rwanda itsura amajyambere tuzi nyir’umushinga. Genda Kagame ukunda ifaranga,uramenye Jya mbere ntizaburirwe irengero nk’ikigega Agaciro.Twese hamwe duharanire kwivana mu buhunzi yaba abari mu gihugu no hanze yacyo.

Byamukama Christian