MUSANZE : ISOKO RISHYUSHYE RY’INKARI, RIRAMARA KABIRI ?





Yanditswe na Kalisa Christopher

Mu minsi ishize Abanyarwanda batangajwe no kumva ko habonetse isoko ryo gucuraza inkari mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve, Akagari ka Bukinanyana, Umudugudu wa Bubandu. Umushoramari nyirumushinga akaba yarasobanuye ko akoresha izo nkari mu gukora ifumbire, mu gihe FPR ibwira abaturage kwiremera imirimo, ntibafashe, amakuru agera ku jisho ry’Abaryankuna aremeza ko bitazamara kabiri niyanga ko FPR yinjira mu mushinga we.

Uyu mushinga w’inkari uratanga amahirwe ko abaturage bose bazajya babona amaramuko. Nkuko babyibwiriye ikinyamakuru Kigalitoday : “Twabonye isoko ry’inkari ndetse twatangiye kwishyurwa ni amahirwe akomeye tugize, urasoba wakuzuza ijerekani ukagenda bakaguha igihumbi cyawe, byaradutunguye batubwiye ko bagiye kutugurira inkari, ubu twakize byarangiye”, Uwo ari umwe mu baturage. Undi yagize ati : “Ni amahirwe akomeye kuri njye, kuko mu rugo turi batanu, mu minsi ibiri turi kuba twujuje ikijerekani bakadukubita inoti”.

Undi ati “Nta na gake kagomba gutakara iyi ni imari, urafata akadobo ugasobamo mu cyumweru kimwe ijerekani iri kuba yuzuye ahasigaye bakakwishyura”.

Leta ya FPR tumenyereye ko idashyira imbere inyungu z’abaturage aho kwishimira uyu mushinga ngo ibe yanafasha abaturage gukusanya izo nkari neza yatangiye gushyiraho amananiza yitwaje ubuziranenge. Ibyo bigaragara mu magambo bwana Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve,  yabwiye KigaliToday aho yagize ati “Ni ukubanza gutekereza ngo izo nkari bazegeranya bate, isuku y’aho ziva, isuku y’uburyo bazijyana, urumva ko cyaba ari ikibazo. Icyo mbwira abaturage ni ukubanza gutekereza ku buzima kurusha amafaranga … Ntekereza ko iyo bazibitse iminsi ibiri cyangwa itatu biba byabaye ikindi kintu gishobora kubangiza, kikangiza amatungo, ikirere, ibidukikije n’ibindi, ndabasaba ko baba babiretse tukabanza tukegera ababifitemo ubuhanga bigakorwaho ubushakashatsi, tukamenya ngo biramutse binakozwe byakorwa bite zakwegeranywa zite, noneho zagenda zite kugira ngo zigere aho zigomba kugera ntacyo zangije, bisaba ubuhanga bwinshi”.

K’uruhande rw’ umushoramari witwa Tugiremungu Erneste washinze Kampani ishinzwe kugura izo nkari no kuzikoramo ifumbire, we avuga ko izo nkari iyo zivanze n’amaganga y’ihene babivanga n’ibindi binyabutabire bigakora ifumbire nziza. Yemeza ko yiteguye kugurira abaturage inkari zose zibonetse, ati “Umuturage aruzuza ijerekani tukamuha igihumbi, ni inkari zivuye mu muryango uko waba umeze kose, zaba iz’umugabo zaba iz’umugore, umwana zose tuzifata nk’inkari kandi turabishyura neza”.

Mu gihe ariko uyu mushoramari ari gukora umushinga we ndetse akaba ari guteza imbere aba baturage, amakuru agera ku jisho ry’Abaryankuna aremeza ko bitazamara kabiri niyanga ko FPR yinjira mu mushinga we.

Mu gihe abaturage bo bavuga ko hagize uwahagarika iryo soko ry’inkari yaba abakuye amata ku munwa aho bari biboneye amafaranga abafasha mu iterambere hadasabwe imbaraga nyinshi. Bamwe bakaba batangiye kugerageza kujya mu yindi Mirenge yereyeye uyu wa Cyuve, bari kugura injerekani y’inkari munsi 1.000 bakazizanira uyu mushoramari, bakunguka, birababaje ko FPR idashyigikira uyu mushinga igatangira kuzanamo amananiza. Mu bu’ukuri nubwo gucuruza inkari ari ikintu kitamenyerewe mu muco nyarwanda ntawakwifuza kurwanya uyu mushinga w’uyu mushoramari cyane ko ari no gufasha aba baturage. Leta ya FPR itifushe ko abaturage bacuruza inkari yagombye kureka kurebera ubukene bwugarije abaturage.

Kalisa Christopher

Kigali