SITASIYO YA MIRIMO : BENSHI BARAMAGANA ABAYOBOZI B’UMUJYI WA KIGALI

Yanditswe na Mucyo Didier

Ku i tariki ya 7 Mutarama 2021, hatangajwe uko umujyi wa Kigali wongeye gukandagira amatego ugashaka gusenya Sitasiyo ya Mirimo, nubwo umuryango wa nyakwigendera werekanaga umwanzuro urukiko rukuru rwafashe rubuza umujyi wa Kigali gusenyera uwo muryango. Muri Iyi nkuru twabateguriye turibanda ahanini kubitekerezo bike mubyo Abanyarwanda bamwe baba batinyutse kuvuga dore ko ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR bwatuje Abanyarwanda mu bwoba kuburyo umubare munini wa rubanda badashobora gutinyuka kuvuga ibyo babona bikorwa n’agatsiko bibangamiye umuturage mugenzi wabo. Ibyo bitekerezo babishyize muri commentaires ku kinyamakuru Kigali Today[1]

Iyi nkuru yavugaga ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugiye gusenya sitasiyo ya ’essence’ ya Mirimo Gaspard yegereye ikiraro cyubakwa kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo, ariko umufasha wa nyakwigendera akitambika asaba ko babanza gusenya sitasiyo zose ziri mu bishanga i Kigali. Iyo nkuru yo gusenya station ya essence ya MIRIMO Gaspard ikaba itarigeze yishimirwa na mba n’abanyarwanda tukaba twabasomeye ibitekerezo bitandukanye byatanzwe kubw’iki gikorwa kigayitse gikunze gukorwa na FPR cyo gusenyera abantu mu buryo budashyigikiye namba umuturage.

Dore bimwe mubitekerezo twabasomeye :

Uwitwa Niyibizi yasabye ko Leta itakambura abaturage burundu, yagize ati :  “Njyewe mbona icyarangiza ibi bibazo ari uko bafata umwanzuro niba ari ugusenya ibikorwa biri mugishanga ari uko bahera ruhande kuva Kiruhura kugera mukanogo batagiye umwe umwe kandi ari hagati y’abandi bahuje ikibazo maze bagakubita indi myaka bakora byaba byiza barangirije ikibazo rimwe wenda ingurane zigasigara zishakwa kuri bose dore ko Leta itambura abaturage burundu”.

Hari igihe umuntu arebera akarengane yibwira ko katazamugeraho, nyuma yuko abaturage basenyerwa ni umuryango wa Nyakwigendara Mirimo wasenyewe. Ejobundi ninde ?

Uwitwa  Ela we arabona u Rwanda atazi aho rugana, mu magambo ye yabyanditse atya : “Nyamara ibi bintu birakomeye. Uru Rwanda sinzi aho rugana. Kumvikana nubu buyobozi biragoye. Polisi mu muhanda ntibyoroshye. Imisoro ni hatali. Gusenya ibikorwa hatitawe ku bihombo bya ba nyirabyo. Gufungwa bya hato na hato. Ibi birenze igitugu noneho”.

Uwiyise Zéro Faute abona hasigaye hari itegeko nyeshyamba, yise mu rurimi rw’igifaransa : “La loi de la jungle”. Yahise akomeza agira ati :”Buri wese akora ibyo yishakiye, ubutabera n’amategeko ntacyo bimaze😂🤣. Ngayo nguko!!!!! Pauvre Afrique. Les ennemis de l’Afrique ce sont les africains,… Nibura bamuhe ingurane”.

Mahoro we arasaba ko abayobozi gito kuba abayobozi beza, kuri we ni ukuvuga abafite ubumuntu : “

Umuyobozi mwiza, akwiye kuba afite ubumuntu! Gukomera Kandi si ugukandamiza no guhonyora rubanda. Biteye agahinda kumva umuntu yavuga ngo nta ngurane yibye, ngo yubatse ahatemewe! Niko bayobozi, mwari he, mwari mumaze iki mu gihe abaturage bakoraga ibudakwiye ntimubagire inama? Kuki mutababujije bakubaka bakarangiza, bakahakorera imyaka? Urwo rubanza mushora ni urucabana, usibye kwitwaza ububasha mufite. Yes, niba hari ibigomba gukorerwa aho hantu, mutange ingurane bikorwe. That is easy. Kandi mbere yo gukora tujye twibuka ko imyanya turimo yahozemo abandi kuva isi yaremwa, twoye kwigira ibitangaza Imana itazaducisha bugufi tukumirwa cg tugasaba abo twihenuyeho. Ntimunyumve nabi nta byo ndwanira, nta n’uwo tuziranye doreko Hari aburukira kuvuga ngo ubwo runaka anenze amafuti reka tumugire inyangarwanda(it’said no mu biganiro ku ma radiyo abaturage barabivuga!). Reka tuvuge ko uwanditse iyi nkuru hari impamvu yumvikana atanditse, ku buryo uwo umudamu adakwiye ingurane. If not, hari ikibyihishe inyuma. Reka twubake u Rwanda ruzira urwango. Dutekereze kuri izi ngingo: UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU”, nkuko yabyivugiye.

Mu kwezi kwa gatanu 2020, Ubuyobozi bw’umugi bwabwiye umuryango wa Nyakwigendera Mirimo ko “aro mategeko ntacyo abubwiye”!

Abdarah we yavuze asa n’ugaruka kuri ya mvugo y’agasuzuguro y’umunyagitugu Kagame yigeze kwivugira agira ati: “Ariko ukumva ko waza ukareba iyi station nubatse niyushye akuya ngo uje kuyisenya? Nakwica! Nakwica utarabigeraho! Nakwica rwose”.

Reka turangirize ku gitekerezo cya Edmond, ubona ko Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali budatekereza, yagize ati : “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaje cyane. Niba nta banyamategeko bufite ntibunatekereza!!! Ushaka kuhasenya yishyire mu mwanya w’uwo mugore yumve uko byagenda abaye ari ibikorwa bye bigiye gusenywa. Uku kwikunda kuzagarukira hehe koko?Umuntu ntarakira n’ibikomere by’urupfu rw’umugabo we, none ngo nibamusenyere. Niba ibyo bikorwa byarashyizweho itegeko ryariho ribyemera, bigomba kwishyurwa.Mumenye ko itegeko rireba gusa ibyakozwe nyuma y’uko ritangira gukurikizwa, cyane ko hari n’icyemezo cy’Urukiko cyavuzwe ko cyafashe icyemezo ku mitungo y’uwo mugabo. Umujyi wa Kigali niba ushaka gusenya ibyo bikorwa ugomba kubyishyura kuko ntibyavuye mu kirere ngo bijye aho, hari uwabishyizeho kandi igihe yabishyiragaho byari byemewe. Kuba Itegeko ubu ritabyemera kandi byaramaze gushyirwaho si ikibazo cy’uwo mugabo n’umugore we; mwirenganya abo banyarwanda kuko Itegeko Nshinga riteganya ko abantu bose bangana imbere y’amategeko kandi ko Itegeko ribarengera ku buryo bungana. Kuki, wakumva ko ukwezi gushira ugahembwa ngo ni uko wasenyeye umuntu; ugeze iwawe ugasanga nawe bahashenye, uwahasenye wamuhemba cyangwa byakubabaza. Musa n’aho mwirengagiza nkana imbaraga umuntu aba yarakoresheje ngo agere kuri ibyo bikorwa; rimwe na rimwe bamwe baba badafite. Nshyigikiye ko uwo muntu asenyewe yakwishyurwa agaciro k’ibikorwa bye agahabwa ingurane ikwiye”.

Ukurikije ibi bitekerezo bike muri byinshi abanyarwanda baba bafite birerekana ko barambiwe ingoma y’igitugu y’ubu butegetsi bw’agatsiko gashyize imbere kwica, gusenyera no gusahura rubanda mu nyungu z’abakagize bihariye ubukungu bwose bw’igihugu. Ibi rero ndetse hamwe n’ibindi byakagombye kwereka buri Munyarwanda wese ko akwiriye guhaguruka akazamura ijwi rye maze tugashyira hamwe tugafatanya guhashya aka gatsiko kaboshye u Rwanda n’Abanyarwanda bose.

Mucyo Didier


[1] https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-urashaka-gusenya-sitasiyo-ya-mirimo-ariko-umugore-we-yabyanze