AMAVUBI: GUKINA,KWAMAMAZA? KWIHA AMENYO YABASETSI

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yitabiriye amarushanwa ya nyuma ya CHAN y’abakina mu gihugu (Championnat d’Afrique des Nations), Ni abakina batarabigize umwuga, azabera mu gihugu cya Cameroun, bagaragaye mu myambaro ikorwa n’ikigo cy’ubucuruzi Motions, imyambaro bakunze kwita made in Rwanda.

Aho gutahana ibikombe, amavubi arahatanira kwamamariza FPR

Iyi myambaro ya Motions bikunze kuvugwa ko ari ubucuruzi bwa FPR cyangwa se Kagame, dore ko ariyo aharaye kwambara, ariko hari andi makuru adafitiwe gihamya avuga ko ari ubucuruzi bwa Ange Kagame umukobwa wa perezida.

Ikipe y’igihugu ubwo yageraga muri Cameroun, yifotoje bose bambaye iyi myambaro, ihenze kandi igurwa n’abifite, bikaba byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, facebook, Instagram, WhatsApp na Twitter.

Bamwe bati ni choir/chorale nka zimwe ziririmba!

FPR irya akaribwa n’akataribwa yamize bunguri na Ballon ya Football!

Uwitwa Etienne Gatanazi we yanditse asa nk’ubishima kuri facebook, ati nibura nibapfe kwamamaza batazabura byose kuko n’ubusanzwe indege ntijya izima.

Kuvuga ko indege itazima, ni nko kuvuga ko bagera mu kibuga bagatsindwa bagahita bitahira indege yabazanye itarazima, mu gihe andi makipe arenga amatsinda.

Uwitwa Doreen Umwiza, we yanditse ati birababaje kuba aka kayabo k’imyenda kishyurwa mugihe bari kwamamaza isosiyeti y’ubucuruzi.

Kayitaba Speciose we ati, iyi myenda ihendeye ubusa, kuko hari umukecuru wayidoda kuri bitatatanu.

Nshimyumukiza Theodomir we ati kugira ngo batware igikombe, kereka bagicunze aho giteretse bakakiba!

Captain w’ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye iri rushanwa Tuyisenge Jacques yijeje Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ko intego ari ugutwara CHAN, abantu benshi bakaba basubije ko ari nkuko waryama ukarota u Rwanda rukora ku nyanja

Iri rushanwa rirakinwa ku ncuro ya 6 mu gihugu cya Cameroun, aho ryagombaga kuba mu mwaka ushize 2020 rigasubikwa kubera Covid-19. U Rwanda ni ku ncuro ya 2 ruryitabiriye. Ubwa mbere ryari riri kubera i Kigali mu Rwanda, rukaba rwaraviriyemo muri 1/2. Rurasohoka mu kibuga ku mukino warwo wa mbere rukina n’imisambi ya Uganda, tariki ya 18/01/2020.

Murenzi Honoré