IMPAMVU 100/007 – FPR YISHE UMUCO NYARWANDA, ITESHA AGACIRO IKINYARWANDA





Yateguwe n’Ubwanditsi

Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda nkuko yibasiye bidasubirwaho Abanyarwanda, ni nako yibasiye umuco n’ururimi by’u Rwanda, nkuko n’ubundi bizwi ko ushaka kurimbura ishyanga abanza kurimbura umuco waryo n’ururimi rwaryo. Ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko mbere y’uko Jenoside ikorerwa Abanyarwanda ikozwe n’Abanyarwanda, yabanje gukorerwa umuco nyarwanda, maze umuco n’ururimi byabahuzaga biteshwa agaciro basigarara bameze nk’umubiri utagira urutirigongo.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu  birangwa n’umuco umwe n’ururimi rumwe, bikaruha amahirwe yo kuba igihugu cyakaranzwe n’ubumwe buhamye n’amajyambere arambye, ariko kandi nkuko bigaragara ibiba mu Rwanda ni ikinyuranyo cy’ibyo. Ibi bigaterwa n’uko kuva ubukoloni bwagera mu Rwanda ikintu cya mbere bwibasiye ku buryo budasanzwe ari umuco w’u Rwanda bikaba ari nabyo byagejeje u Rwanda ku gacuri ruriho kugeza ubu. Aho ubukoloni burangiriye hadutse ubukoloni bushya, aho Abanyarwanda basigara bakolonizwa n’Abanyarwanda b’abasigira n’abacakara b’ubukoloni n’ubundi iyo nzira yo gutsikamira umuco nyarwanda yarakomeje.

Tukivuga kubasigira b’ubukoloni cyangwa se abahagararariye inyungu z’ubukoloni reka tubanze tugaragaze uko FPR ya Kagame na Kagame ubwe, bahisemo kuba abasigira b’ubukoloni bushya, maze bakemera kurenganya Abanyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda ku bw’inyungu za FPR na Kagame wayo.

Dukunda kugaruka cyane ku bintu bimwe na bimwe byagiye bisenya u Rwanda mu bihe bitandukanye, harimo Abanyarwanda bakunze gushyira imbere inyungu zabo n’inda zabo, bakifatanya n’Abanyamahanga mu gusenya u Rwanda. Mu kinyejana cya 15, Abanyarwanda b’inda nini bifatanije n’Abanyabyinshi b’I Burengerazuba, boreka u Rwanda n’umuco warwo, u Rwanda ruhinduka akangaratete, aho bivugwa ko inkoko zari zitakibika, inka zitakibyara, mbese ibyiza byaratubye ibibi byaratubutse.

Mu mpera z’ikinyejana cya 20 nanone Abanyarwanda bibumbiye mu kiswe FPR, bifatanyije n’Abazungu z’I Burengerazuba baharanira inyungu zabo, maze boreka u Rwanda, biciye mu Ntambara yatejwe n’iyo FPR yahitanye benshi n’andi mahano y’ubwicanyi ndengakamere umunyarwanda yakoreye undi munyarwanda byose bishingiye kuri FPR na Kagame wayo. Usibye n’ubwo bwicanyi ariko FPR yanakomeje gushyira imbere inyungu z’abo ba mpatsibihugu, ku ikubitiro bifuzaga kurimburana n’imizi umuco nyarwanda, maze FPR ikomeza gushyiraho ingamba zo guhungabanya Abanyarwanda cyane cyane biciye mu kurandura igihugu mu banyarwanda biciye mu guhungabanya umuco nyarwanda.

Uko niko FPR yafashe iyambere mu rugendo rwo kwibasira umuco nyarwanda, kuwutesha agaciro no kuwuharabika, ku bw’inyungu zayo n’iza ba mpatsibihugu ikorera.

Uwakumva ibi yagira ngo ni ugusebanya, ariko reka tuze tubibavire I Muzi tubibagerere I Muzingo.

Reka twinjire tugaragaza uko FPR yatesheje agaciro umuco nyarwanda, kandi igafata iyambere mu kuwusenya:

  1. FPR yatesheje agaciro byinshi mu bigize umuco nyarwanda

Nyuma yo kwibasira Gacaca yahoze izwi nk’inkiko gakondo mu muco Nyarwanda FPR ikayikoresha yibasira abo idashaka mu Rwanda, nyuma yo kwibasira  bikomeye Ubudehe, nyuma nanone yokwibasira biteye ubwoba Itorero ry’Igihugu ryahoze ari irerero Gakondo ry’Abanyarwanda ryatozaga Umunyarwanda akaba umuntu ushoboye kandi ushobotse, ubu Itorero rikaba ryarahindutse igikoresho n’igikangisho FPR ikoresha icurika ubwenge bw’abana b’u Rwanda, bigaragara ko uwavaga mu itorero gutozwa yabaga ari intore ifite ubushobozi n’ubupfura ku mutima, ubu intore za FPR zikaba zizwi ku kugambanirana no gukomera amashyi Paul Kagame gusa.

Ibyo tuvuze ni ibyo FPR ibeshya ko ikora, ariko ntibikore mu nyungu z’Abanyarwanda n’inyungu rusange, ahubwo bigakorwa ku bw’inyungu z’agatsiko. Nyamara ku rundi ruhande, Abaryankuna ntiduhwema kugaragaza ko hari n’ibindi byakagize akamaro mu mibanire y’Abanyarwanda FPR itigeze itekereza. Aha dukunda kwivugira Umuhango wo Guca inzigo n’Umuhango wo kunamura icumu, ABaryankuna dusanga ari bimwe mu byagira akamaro gakomeye mu kunga Abanyarwanda ariko FPR yo yakomeje kubyirengangiza.

Gusa reka ibi ntitubitindeho kuko ari birebire cyane, ahubwo tubagaragarize uko FPR yatesheje agaciro umuhango ukomeye kandi w’ingirakamaro mu Rwanda ari wo Muganura.

  • Gutesha agaciro umuganura

Nkuko amateka abitwereka umuganura ni umwe mu mihango ikomeye cyane yubahwaga ndetse ikagira agaciro mu Rwanda, bitewe n’akamaro kawo mu mibereho y’Abanyarwanda. Muri rusange bigaragara ko umuganura wari ufite akamaro mu buryo bubiri burimo ubw’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko wabahurizaga hamwe bagasangira ndetse bagasabana, ariko ku rundi ruhande, wagiraga akamaro mu by’ubukungu kuko wari umuganura wo kuganura, gusangira ndetse no kwishimira umusaruro wagezweho mu by’ubukungu. Ibi bigatuma abejeje basangira n’abatejeje ndetse bakanaganuza abatejeje, ariko nanone hakabaho guhigira umusaruro w’umwaka ukurikiraho.

Kimwe n’Itorero, Umuganura nawo amateka agaragaza ko watangijwe na Ruganzu II Ndoli, ukaza kuvanwaho n’Ubukoloni nyuma yo kwadukana amasakaramentu ya Kiliziya Gatorika, buvuga ko nta mpamvu yo kuvanga amasaka n’amasakaramentu, nyuma nanone yo kubona ko neza neza icyo bafata nk’amasakaramentu iwabo, mu Rwanda ari cyo Umuganura.

Nyuma y’ubukoloni, ubutegetsi bwagerageje gusubizaho ibisa n’umuganura akenshi biri mu nyungu za politike, ariko bigakorwa mu buryo butandukanye n’umwimerere wawo nkuko n’ubundi uburyo bwari busanzweho bwari bwahindutse.

Ku butegetsi bwa FPR naho umuganura wakoreshejwe nk’intwaro ya FPR ishobora gukoresha yigarurira Abanyarwanda ndetse inagaragaza ko ikomeye ku muco nyarwanda nyamara byahe byo kajya.

Kimwe n’ibindi bikorwa bishingiye ku muco nk’itorero ry’Igihugu n’ibindi, umuganura wakoreshejwe mu nyungu za politike za FPR. Nyamara umuntu wese uzi akamaro k’umuganura n’uko wakorwaga mu Rwanda, nubwo FPR igaragara nk’ishyigikiye umuganura n’umuco ariko uburyo ibikoramo bigaragaza icyo ibikorera, nkuko bigaragarira muri izi ngingo eshatu zikurikira:

  • Kuba umuyobozi mukuru atitabira na rimwe umuganura w’Abanyarwanda

Kugeza ubu umuyobozi mukuru mu Rwanda ni Paul Kagame. uyu Paul Kagame nk’Umuyobozi mukuru w’U Rwanda nta na rimwe Abanyarwanda baramubona yifatanya nabo mu muganura, ahubwo akenshi iyo igihe cy’umuganura kigeze afata indege akigira mu mahanga, ariko niyo ari mu Rwanda nta na rimwe yajya kwifatanya n’Abanyarwanda mu muganura.

Impamvu Paul Kagame adashobora kwitabira umuganura w’Abanyarwanda, nyamara ku rundi ruhande bizwi ko akunda kwitabira imiganura mu bindi bihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Israel n’ahandi, impamvu ni uko Paul Kagame adahembwa n’Abanyarwanda kandi si bo akorera. Birazwi ko Impamvu umwami yagombaga kuba ipfundo ry’umuganura, ari uko yatungwaga n’abo ayobora kandi agahembwa nabo. Mugihe rero umutegetsi adakorera abaturage kandi ntahembwe nabo, nta n’impamvu yo kwifatanya nabo mu bihe by’isarura, ndetse nta nubwo aba akeneye kumenya niba bejeje neza cyangwa batejeje.

  • Umuganura utareba Abanyarwanda bose

Ubundi umuganura w’Abanyarwanda ureba Abanyarwanda bose, bagasangira ibyo bejeje, ndetse bagafatanya mu busabane hagamijwe guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda nyine. Ariko nkuko tubibonye hejuru benshi mu bayobozi bakuru ntibarebwa n’umuganura, ariko kandi ku rundi ruhande bitewe n’uko umuganura uturuka hejuru ujya hasi aho guturuka hasi ujya hejuru, bituma abenshi bo hasi batawibonamo, cyane ko nta n’umusaruro ukiboneka kuko ubushobomeri n’inzara ari byo Abanyarwanda biberamo, basanga rero kubabwira ibyo kuganura, ariko nko kubashinyagurira. Umuganura ukwiriye guhuzwa na gahunda zo gucyemura ibibazo by’ubukene n’ubushomeri bwugarije Abanyarwanda, bitaba ibyo ukaba uwa bamwe abandi bakgakomeza kuwuhezwamo.

  • Umuganura udashingiye ku musaruro wabonetse no gutegura umusaruro utaha

Uburyo umuganura wakorwagamo kera, butandukanye cyane n’uburyo ukorwamo ubu. Kuko bitewe n’uko abategetsi ubundi bakabaye batungwa n’abo bayobora, bigatuma babaho ubuzima buhwanye n’ubwabo bayobora babamo, ubu si ko bimeze kubera ko abategetsi batabaho ubuzima nk’ubwabo bayobora ahubwo babaho ubuzima butandukanye cyane n’ubw’abayoborwa. Ubanza ari yo mpamvu tutabona Paul Kagame yifatanya n’abaturage kurya ibigori bejeje. Abaturage baganura ibyo bejeje kandi bakaganuza abayobozi babo. Ariko mu Rwanda rwa FPR abategetsi bagura ibigori bagaha abaturage ba nyagucwa, basanzwe barishwe n’inzara. Mu yandi magambo nta cyo umuganura uvuze mu Rwanda kuko udaha abaturage inshingano zo gushaka umusaruro kandi ngo uhe abategetsi inshingano zo gukurikirana uwo musaruro w’abaturage kuko baba biteze ko ari wo uzabatunga. Ariko ibibatunga biva ahandi iby’umusaruro w’abaturage ntacyo biba bibabwiye.

  • Gutesha agaciro ahantu ndangamuco mu Rwanda

Ubwo dukomoje ku buryo FPR yatesheje agaciro umuganura, reka twinjire mu buryo yatesheje agaciro ahantu ndangamuco duhereye kuri Bumbogo, ifatwa nk’igicumbi cy’Abatsobe, bayoboraga uyu muhango.

Amakuru atariho umukungugu ijisho ry’Abaryankuna ryabonye avuga ko hari ibikorwa by’ubushakashatsi byinshi byakozwe n’abantu bigenga n’abandi bashakashatsi FPR ihemba, byari bigamije kumenya ahantu hose habumbatiye amateka y’u Rwanda byakozwe harimo na Bumbogo ifatwa nk’igicumbi cy’umuganura. Nyuma y’ubwo bushakashatsi Abashakashatsi basaba ubutegetsi bwa FPR kuhabungabunga no kuhasigasira.

By’umwihariko aho icyahoze ari Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco gishyiriweho mu mwaka wa 2010 nkuko itegeko no 01/2010 ryo kuwa 29 Mutarama 2010 rigena inshingano, imiterere n’imikorere yacyo hakanashyirwaho ikiswe Inteko y’Intiti, abenshi mu bagize iyo Inteko y’Intiti bari abantu bazwiho ubuhanga mu by’amateka n’umuco by’u Rwanda.

Abagize inteko y’intiti za RALC bateguye imishinga myinshi yo kubungabunga ahantu ndangamuco w’u Rwanda harimo na Bumbogo ya Kigali na Buhanga bwa Nyakinama n’ahandi hatandukanye, bayigeza ku nzego bireba ndetse inshuro zirenga imwe bandikiye amabaruwa menshi abari mu myanya ifata ibyemezo ari bo Ubuyobozi Nshingwabikorwa bw’icyahoze ari Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco RALC, hakabamo icyahoze ari minisiteri ya Siporo n’Umuco, hakanabo minisitiri w’intebe bagerageza gusaba ibisubizo birebana n’iyo mishinga, ariko byose birangira bifashe ubusa.

Mu mabaruwa abagize Inteko y’Intiti ya RALC bandikiye izo nzego yose yarasubijwe usibye urwego rwa minisitiri w’intebe n’ibiro bya perezida zitigeze zisubiza ibaruwa n’imwe. Mu bisubizo izo nzego zindi zasubije zigaragaza ko iyo mishinga yagejwejwe ku nzego zo hejuru harimo n’urwego rwa minisitiri w’intebe, no mu biro bya perezida ariko ko nta gisubizo barabona. Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna ryakuruye ahamya ko iyo mishinga yagonganye n’izindi gahunda za FPR zo gusibanganya amateka y’u Rwanda imirimo y’Abashakashatsi n’abiswe Intiti za RALC ipfa ubusa ityo. 

Ahandi hantu FPR yatesheje agaciro ku buryo bukabije ni Buhanga bwa Nyakinama.

Kuvuga Buhanga bwa Nyakinama muri iki gihe, abashobora kuhasobanukirwa ni mbarwa kuko hateshejwe agaciro kuva ubukoloni bwatangira, kugeza uyu munsi ku butegetsi bwa FPR, ariko reka tugaragaze ibintu bitatu bizwi kandi bikomeye cyane mu muco nyarwanda Buhanga bwa Nyakinama izwiho.

Icya mbere ni uko I Buhanga ari mu karere ka Musanze, ahahoze ari muri Ruhengeri. Hakaba ari ho bivugwa ko umwami w’igihangange Gihanga Ngomijana yatuye cyane, akanahashingira ubwami bwe, akaharemera ingoma z’ingabe ze zose. Binavugwa kandi ko aho I Bunganga ari ho umwami Gihanga yacanye umuriro mu kinyejana cya 11, bikaba bivugwa ko uwo muriro wabaye uruhererekane ku bami bose bategetse u Rwanda ukaza kuzimywa n’Abazungu b’Abakoloni mu mwaka wa 1936, Nyuma yo gusobanukirwa icyo uwo muriro wari uvuze mu muco nyarwanda, binakorwa ariko mu rwego rwo guciraho iteka ibirango gakondo mu muco nyarwanda. Nubwo tudashaka kubyinjiramo cyane muri iki kiganiro, ariko mu muco nyarwanda kimwe no mico myinshi ku isi, Umuriro ni ikimenyetso cy’ubuzima, umuryango ndetse n’uburumbuke. Bityo kuzimya umuriro nk’uwo wo mu Rwanda namwe murumva icyo bisobanura, ari nabyo akenshi bytwa kuzima cyangwa se kuva mu buzima ukareka kuba muzima ukaba umuzimu. Uku kuzimya uwo muriro byagendanye no gukuraho imwe mu nzira z’ubwiru ya gatandatu izwi nk’inzira y’umuriro nkuko n’inzira ya munani twagarutseho y’umuganura yakuweho kimwe n’izindi zose nk’iya Gicurasi n’izindi uko ari 18 z’ubwiru.

Nta gushidikanya ko byabaye intandaro n’intangiriro by’amahano yagwiriye u Rwanda. Ubundi Byizerwaga ko uwo muriro uramutse uzimye amahano yasimburana mu gihugu.  Mu rwego kandi rwo kwita kuri uwo muriro, buri gihe ku ngoma ya kane, igihe hajyagaho umwami witwa Yuhi, ibwami bakoraga imihango y’inzira y’umuriro.

Icya kabiri, aho I Buhanga bwa Nyakinama niho abami bose bategetse u Rwanda kuva kuri Gihanga Ngomijana kugeza kuri Musinga bimiye ingoma cyangwa se aho bimikirwaga.

Icya gatatu abantu bahaziho cyo kinagaragara ubu, ni isoko y’amazi yagereranywa n’amazi y’umugisha, avura indwara zitandukanye ndetse akaba anateye mu buryo butangaje kuko iyo imvura iguye ayo mazi aragabanuka, hanyuma izuba ryaba ryinshi akiyongera ndetse akarengera. Bivugwa ko igihe ayo mazi amaze aho ari kirekire cyane ndetse kitazwi.

Amateka ya FPR na Nyakinama niyo twifuza kugarukaho twerekana ukuntu FPR yateye ikirenge mu cy’Abakoloni itesha agaciro Nyakinama, kuko mu gihe abakoloni bazimije umuriro bivugwa ko wacanywe na Gihanga, FPR nyuma y’igihe gito ifashe ubutegetsi mu Rwanda yihutiye gusibanganya ibimenyetso byose bya Nyakinama kugeza ubwo yanagurishije aho hantu n’abazungu b’abashoramari ngo bahubake Hotel.

Uwahaguze yarashije batangira ibikorwa by’ubwubatsi, icyakora abasaza bakuze bazi amateka ya Nyakinama barahaguruka barabirwanya, ubwo bugizi bwa nabi burahagarikwa, ariko bikorwa haramaze gusizwa no guhindurwa, ku buryo n’ubu umuntu wese uhageze ahita abibona. Icyakora hari n’abahamya ko ibikorwa byo kubaka iyo Hotel byabangamiwe bikomeye n’iyo soko y’amazi twabonye hejuru, kuko mu gihe cyo gusiza amazi yabaye menshi, akabangamira ibikorwa by’ubwo bwubatsi.

Kugeza ubu Nyakinama yahujwe na Parike y’Ibirunga, yitwa Buhanga Eco Park aho kuba ahantu ndangamuco, ubu hashyizwe mu hantu nyaburanga bw’I Birunga nkuko n’iryo zina hahawe ribisobanura

  • Igikorwa cya kabiri FPR yakoze mu gutesha agaciro umuco nyarwanda ni Guha ubuyobozi mu by’umuco inkomamashyi ari nabyo bituma ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigerwaho.

Iyo urebye abantu basimburanye mu myanya ifite umuco n’amateka by’u Rwanda mu nshingano, ubona ko ahari Paul Kagame atekereza ko abantu bagomba kujya muri iyo myanya ari abantu bo guhora bamukomera amashyi, ariko batarangwaho ubushobozi bwo kuba hari icyo bakorera umuco nyarwanda n’amateka yarwo dore ko abenshi muri bo nta n’ubumenyi baba babifiteho. 

Reka duhere ku bayoboye icyahoze ari minisiteri ya Siporo n’Umuco harimo Nyirasafari Esperance, Uwacu Julienne wicajwe ku gatebe ndetse na Protais Musoni we byarangiye afashe iy’ubuhungiro ahunga agafuni ka Paul Kagame, abanda nka Habineza Joseph wayoboye iyo minisiteri inshuro ebyiri, bikaza kurangira yicajwe kugatebe ashinjwa gushurashura mu bana b’abakobwa bajyaga mu irushanwa rya Miss Rwanda, ariko hakaba hari n’andi makuru avuga ko ubu ari bari gukurikiranwa azira guteza akajagari mu myandikire y’Ikinyarwanda hagendewe ku mabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda basohoye mu mwaka wa 2014 mu buryo buhubukiwe, agateza akajagari mu bantu kugeza ubu. Aba bose icyo bahuriyeho ni ukuba inkomamashyi zitigeze zigaragaza gahunda n’imwe yo gusigasira no guteza imbere umuco nyarwanda.

Ariko kuko tugiye kugaruka mu buryo burambuye ku kibazo cy’amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda yasohotse muri 2014 agateza ibibazo bikomeye kugeza uyu munsi wa none, reka tubanze tubabwire izindi nkomamashyi ebyiri zahawe inshingano zo kuyobora inzego zifitanye isano n’umuco, zikanaba zirebwa cyane n’icyo kibazo cy’ayo mabwiriza.

Vuningoma James

Uyu Vuningoma bivugwa ko yize ibintu byinshi birimo akanakora ahantu hatandukanye  mu mirimo irimo kuba umwarimu no kuyobora icyahoze ari RALC.

Ariko abantu bakoranye nawe mu cyahoze ari Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco bamufata nk’umuntu w’umuswa cyane wanateje ibibazo byinshi cyane muri urwo rwego yari abereye Umunyabanga Nshingwabikorwa wa RALC, icyakora nanone akaba umuntu wishyiraga imbere cyane by’umwihariko mu itangazamakuru anasobanura ibyo atazi by’umwihariko byerekeranye n’umuco n’amateka y’u Rwanda kandi byaragaragaye ko nta kintu yarabiziho.

Kugira ngo ibyo tuvuga hano byumvikane reka dutange ibihamya bibiri:

Kuva mu mwaka wa 2010 icyahoze kitwa Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco cyashingwa, Vuningoma yakibereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa, buri gihe mu itangazamakuru yumvikanaga asobanura iby’umuco atarazi na gato, kandi hari hari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’umuco abantu benshi bahamya ko asobanukiwe n’iby’umuco bwana NZABONIMPA Jacques, Vuningoma kandi akenshi yumvikanye asobanura iby’ururimi uretse ko byo akenshi yabigenderaga kure bigasobanurwa n’uwarushinzwe ishami ry’ururimi Prof. NIYOMUGABO Cyprien.

Usibye kuba Viningoma yarayoboye urwego rwateshaga agaciro ibyo rwakabaye ruhesha ishema, ariko nanone rwashyizweho kandi rukorera mu kajagari, uru rwego rwakomeje gutungwa akatoki ku makosa menshi rwakoze mubigendanye n’umuco w’u Rwanda n’ururimi rw’ikinyanyarwanda nk’iby’amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda yo muri 2014 uru rwego rwakoze bikagaragaza ubunyamwuga bwarwo bucye.

Aho Bamporiki amariye gusisibiranya kuri shebuja Kagame, Itegeko ryarasohotse riyahagarika ndetse na Vuningoma wayazanye aricwa. Abantu benshi ntibamye uko Vuningoma yishwe n’icyari kigamijwe, ariko ubu abakurikirana uko ibyo yakoze byose byajyanye nawe babihita babibona. Uburyo yarwaye n’uburyo yapfuye ni igihamya ntakuka cy’uko yishwe. Umugore we Kambayire avuga uko Vuningoma yishwe, yaragize ati: “Uburwayi uko bwamufashe byari nk’umurabyo ku buryo budasanzwe, byarihuse ku buryo ntazi” icyo gihe umugore we yavuze ko abaganga bamubwiye ko umugabo we arwaye kanseri, ariko ntibyashoboka ko umuntu nka Dr Vuningoma yarwara kanseri imyaka n’imyaka akabimenya ku munota wa nyuma ikamufata mu cyumweru kimwe gusa agahita apfa.

Hari benshi bahamya ko Vuningoma bamwikijije bakamuha twa tuzi tujya twumva twa Munyuza, agapfa bitunguranye, nyuma y’amakosa menshi yakoreye mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco yatumye Iyo nteko ihita ihindurirwa izina n’ibikorwa byose yakoze harimo nk’amabwiriza y’imyandikire y’ikinyarwanda yasohoye muri 2014 agahita ateshwa agaciro, bivugwa ko yasohowe agamije guteza akajagari mu bantu kandi atitondewe.

Bamboriki Edouard

Reka twivugire kuri Bamporiki Edouard.

Yamenyekanye cyane kubera filime yakozwe yitwa Long Coat isingiza gahunda za FPR zo gukoresha Jenoside yakorewe Abatutsi nk’intwaro FPR itegekesha u Rwanda, bituma Paul Kagame amubona nk’igikoresho kiza yabyaza umusaruro maze aramwiyegereza. Yagizwe umudepite mu nteko inshinga amategeko ya Kagame, nyuma aza kuba umuyobozi w’ikiswe Komisiyo y’Itorero ry’igihugu asimbuye inkomamashyi nkuru Rucagu Boniface.

Niba mwibuka neza igihe ubutegetsi bwa FPR bwibasiraga bamwe mu Baryankuna b’umushumi aribo Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga bari mu Nkiko ndetse na Niyomugabo FPR yahise irigisa bose bashinjwaga ngo kugirira nabi abategetsi barimo Paul Kagame ubwe, Mushikiwabo na Bamporiki Edouard.

Nimusubiza amaso inyuma mukibuka amagambo y’u rwango n’inzigo Bamporiki yatangaje kuri Twitter ubwo bari bagiye kubamba Kizito Mihigo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, muzabona uburyo Bamporiki ari gatumwa.

Uyu rero niwe usigaye afata ibyemezo mu nzego zose z’umuco mu Rwanda, ku buryo asigaye anenga bikomeye abashakashatsi mu bw’umuco n’Ururimi akagaragaraza ko ibyo bashakashaka ari amafuti. Ibi bikaba bifitanye isano n’urupfu rw’uwahoze ari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’icyahoze ari Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco DR Vuningoma James nkuko tumaze kubibona hejuru. Muri 2016 mbere y’uko Bamporiki asohora igitabo Mitingi Jenosideri, yasabye Inteko Nyarwanda kumufasha kunoza imyandikire y’Ikinyarwanda, maze Vuningoma James wari uyiyoboye amusubiza amusaba Kugendera ku mabwiriza mashya yari yashyizweh muri 2014, ariko nkuko bigaragara muri icyo gitabo Bamporiki yanze kuyakurikiza ahubwo yishora mu ntambara yo kuyarwanya no kurwanya Vuningoma, ari nabyo byaje kumuviramo kwicwa arozwe nkuko twabibonye.

  • Imishinga n’ingamba mu by’umuco bihubukiwe kandi by’impfabusa.

Usibye ibikorwa by’ubushakashatsi bigamije kubungabunga no gusigasira amateka y’u Rwanda twabonye hejuru yapfuye ubusa, hari indi mishinga myinshi yakozwe yose ikaza gupfa ubusa harimo kubaka inzego zidacyenewe kandi bitatekerejweho zigatwara akayabo, aha twavuga nk’icyahoze ari Minisiteri ya Siporo n’umuco cyaje guhinduka kikavamo minisiteri ebyiri iya siporo hakaba hari n’iy’umuco n’Urubyiruko, hari Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco yashyizweho muri 2010 igahita iseswa muri 2020 n’izindi nzego zubatswe mu kajagari.

Ariko ibyo by’inzego reka ntitubiitindeho, dusoreze ku mabwiriza y’imyandikire y’ikinyarwanda yakozwe mu kajagari ikanateza ibibazo byinshi kugeza ubu.

Nkuko bizwi FPR yakomeje kuba icyorezo kibasira Abanyarwanda,  ariko cyane cyane yibasiye bidasubirwaho umuco nyarwanda n’uburezi bw’u Rwanda. Ubusanzwe amabwiriza y’Imyandikire y’Ikinyarwanda yatangwaga na Minisiteri y’uburezi, ariko aho FPR ifatiye ubutegetsi muri kwa kubaka inzego z’akajagari kandi zihubukiwe nazo kandi zigakora mu buryo buhubukiwe, FPR yavanye inshingano zo kunoza amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda muri Minisiteri y’Uburezi, maze bihabwa icyari kiswe Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco cyayoborwaga na Vuningoma.

Mu mwaka wa 2014 nibwo icyo kiswe Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco cyahubukiye Ururimi rw’ikinyarwanda, maze ruravuyangwa sinakubwira, amabwiriza yagenderwagaho yo muri 2004, kirayahindura, amagambo menshi ahindurirwa uburyo bw’imyandikire mu kiswe “AMABWIRIZA YA MINISITERI NO 001/2014 YO KU WA 08/10/2014 AGENGA IMYANDIKIRE Y’IKINYARWANDA”, ayo mabwiriza yateshejwe agaciro yasinyweho n’uwari minisitiri wa Siporo n’Umuco icyo gihe Habineza Joseph yagaragaje ko nubwo ayasinye ariko atazi ibiyarimo aho yatangaje ko uwasinye ari nawe usinyura. Ayo mabwiriza rero yaje kwemezwa n’Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 28/03/2014 ngo imaze kubisuzuma neza.

Mu gihe cy’imyaka ibiri cyo gusuzuma aya mabwiriza cyari cyatanzwe, hatanzwe ibitekerezo byinshi, bigaragaza ko ayo mabwiriza atanoze, ariko Paul Kagame n’abambari be barinangira kugeza ubwo amabwiriza atangiye gukurikizwa imyaka ikaba ibaye 6 akurikizwa.

Uyu mwaka Bamporiki Edouard amaze kwivugana Vuningoma James akanasesa urwego yari ayoboye, we na minisiteri afitemo inshingano bahisemo gutesha agaciro ayo mabwiriza nyuma y’imyaka 6 yose akurikizwa.

Ibibazo twakibaza dusoza:

  • Ni gute amabwiriza nk’aya ategurwa, agasuzumwa, akanemezwa n’inzego zikomeye harimo n’inama y’abaminisitiri atarasuzumwe bihagije ku buryo ahise ateshwa agaciro nyuma y’imyaka 6 gusa?
  • Igihombo mu by’ubwenge no kuyobya abana b’u Rwanda, ibitabo byaba ibya Leta n’ibya’abashakashatsi byanditswe muri ubu buryo n’ababiguze, ibyo bihombo aya mabwiriza yateje Paul Kagame n’abambari be biteguye kukishyura bate?
  • Ko FPR ikomeje kwica ireme ry’uburezi, u Rwanda rw’ejo ruzaba rumeze rute?
  • Uku kwinyuramo kwa hato na hato mu mitegekere ya FPR ntikwaba kugaragaza intege nke za FPR ko idafite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda mu buryo burambye?
  • Ko bigaragara ko FPR idafite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda, Abanyarwanda niryari tuzikuraho uyu muzigo twikoreye utunyunyuza imitsi ukanautuza mu kangaratete muri ubu buryo?

Dusoza turabibutsa ko Ikinyarwanda ari ururimi rw’igihugu kuva rwabaho  na mbere y’uko aho u Rwanda ruri hitwa iyo nyito ya Rwanda. Ku Banyarwanda, ururimi ni igikoresho remezo gihuza Abanyarwanda. Ibi birenga kuba ururimi nk’uburyo bwo guhanahana amakuru gusa, ahubwo bikanaba n’umuyoboro w’intekerezo, ku buryo gutakaza ururimi bitavuga gusa gutakaza uburyo bw’ihanahana makuru, ahubwo ari n’uburyo bwo gutakaza inyurabwenge, gutakaza umutungo n’umurage mu by’ubwenge. Niyo mpamvu iyo Abanyarwanda bavuga “Kuvuga ururimi rumwe” bitavuga gusa kuvuga nk’imvugo gusa, ahubwo binavuga guhuza imyumvire n’imitekerereze gakondo.

Ubwanditsi