RUBAVU: MEYA YATETSE UMUTWE YIBA AMADOLARI 5 ABATURAGE

Yanditswe na Nyaminani David

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna aravuga ko ku wa gatanu tariki ya 29 Mutarama 2021, mu karere ka Rubavu meya yasabye abaturage amadorali atanu ($5), ni ukuvuga ajya kugera ku mafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda 5000Frw kugira ngo bapimwe Covid-19. Ikibabaje ni uko byari urwitwazo kugira ngo ayo mafaranga ayabavanemo kuko byarangiye azanye abapolisi ku bitaro bikuru bya Gisenyi ngo babirukane aho bari batoye umurongo bategereje ko bapimwa.

Ibyo byabereye mu murenge wa Gisenyi aho abaturage basanzwe batunzwe n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulica iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma batangiye gusaba kujya I Goma kubera inzara igiye kubicira mu Rwanda. Abo baturage batunzwe n’ubucuruzi buciriritse.

Meya Habyarimana Gilbert mu kubasubiza yabasabye amadorali atanu, nabo barayatanga bajya kwipimisha ku bitaro bikuru bya Gisenyi. Nkuko mubibona ku mafoto aho bari kumurongo uburyo bari bategerejemo bacucikiranye bwo bwashoboraga kuviramo kwandura Covid-19.

Mugihe bari batonze umurongo, barangije gutanga amafaranga, Meya yazanye n’abapolisi barabirukana, ibyari kujya gucururiza i Goma birangirira aho, n’amadolari atanu asigara aho.

Abaryankuna bakomeje kwamagana uko Leta ya FPR yiyemeje kuba Rusahurira mu nduru aho gufasha Abaturage ikabashyiriraho ingamba zibakenesha, ikanarenga kuribyo ikanakomba na ducye bafite ku mufuka.

Naho Abanyarwanda bo nibadahaguruka ngo birengere, barakomeza kwicishwa n’inzara, inkoni agasuzuguro ndetse n’amasasu ya FPR irya akaribwa n’akataribwa.

Nyaminani David

Intara y’Uburengerazuba