RUSIZI: IBYARI AMAYOBERA KU RUPFU RWA NSEKANABO BYAGARAGAJE ISURA Y’UBWICANYI ISANZWE IMENYEREWE YA POLISI Y’U RWANDA





Yanditswe na Kalisa Christopher

Ku itariki ya 1 Gashyantare 2021, mu karere ka Rusizi haravuga igisa n’amayobera ku rupfu rw’umugabo witwa Nsekanabo Joel, nyuma y’ibyumweru 2 yaraburiwe irengero. Igisa n’amayobera ubu cyahinduye isura aho Polisi yatangiye kwivuguruza no gutanga amakuru y’ibinyoma ndetse  n’umugore we madame Mukangango Claudine akaba ari mu kaga, aho yashyizweho ingenza ndetse akaba atinya no yicwa nk’umugabo we. Ni ubwa mbere mu Rwanda umuntu ushinjwa gutunga imbunda afatwa n’umuyobozi w’akagari.

Kuri uyu wa mbere igipolisi cyamenyesheje umuryango wa nyakwigendera ko yaguye muri kasho. Abo mu muryango wa Bwana Nsekanabo Joel w’imyaka 40 y’amavuko bahimbaga Gikominari, ndetse n’abaturanyi be bavuga ko bamuherukaga ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa gushize. Madame Mukamuganga Claudine, bashakanye, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umugabo we yatwawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kinyaga batuyemo ari we Bwana Ndagijimana Japhet. Uwo muyobozi ngo yari kumwe n’undi musore wambaye imyenda ya gisivili. Uwo ngo yambitse umugabo we amapingu ahagana isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri iyo tariki, hanyuma bamwuriza moto bajyana na we bombi. Gusa mu gukurikirana, ntiyabashije kumenya icyo umugabo we yafatiwe ndetse n’aho yaba yajyanywe gufungirwa.

Nyuma yo gushakira ahantu hose hafungirwa abakurikiranwaho ibyaha ariko agaheba, ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa mbere, Madame Mukamuganga Claudine yahisemo kwandikira Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi. Icyo yabusabaga cy’ibanze ngo ni ukurekura umugabo we. Bitunguranye ariko, ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, mu gihe Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yari igikurikirana iby’ibura rya Nsekanabo, umwe mu bo mu muryango we yaje guhamagarwa n’ubuyobozi bw’igipolisi ku rwego rw’akarere. Aha ngo bamubwiye ko uwo Nsekanabo yiyahuriye muri kasho ya polisi i Kamembe. Ijwi ry’Amerika kandi ryabajije CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda na we yemeje iby’ayo makuru ko Nsekanabo Joel yiyahuriye mu kasho. Ariko yirinze gusobanura uko kwiyahura kwaba kwakozwe n’ibyo yaba yari akurikiranweho.

Ukwivuguruza kwa polisi n’amakuru atangwa n’abaturage n’abo mu muryango wa nyakwigendera

Ikinyamakuru Igihe cyo kuri uyu wa gatatu cyatangaje ko ifatwa rya Nsekanabo Joel (Gikominari) ryaturutse ngo ku muturage wareze Gikominari. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda, C P John Bosco Kabera yabwiye igihe ati : « Yafashwe kuko hari hari uwatanze ikirego »

Icyi kinyamakuru gikomeza cyivuga ko umugabo witwa Nyandwi Deo w’imyaka 38 atuye mu Murenge wa Bushenge mu Mudugudu wa Kasenjara mu Karere ka Nyamasheke, ko ariwe watanze ikirego arega Gikominari ashingiye ku makimbirane bagiranye ahagana saa yine z’ijoro tariki ya 18 Ukwakira 2020, ko bukeye bwaho yahise amurenga. Nyandwi ngo icyo gihe yari avuye gushaka imari, ahura n’abantu baramufata baramukubita. Yari ari kumwe na mugenzi we, bahangana n’abantu babiri bari bahuye nabo. Abo bantu ngo ni Gikominari n’uwitwa Membe. Ati : « Ibintu byo urumva barabijyanye n’ubwato barabujyanye. Ni ubwo buryo natanzemo amakuru. Ariko icyatumye mbikora, ni ikintu nari mbonye kidasanzwe. Nari mbonye bafite imbunda, yari Kalashnikov. »  Nyandwi yavuze ko icyo gihe yari avuye kureba ibitenge, ngo yari abyinjije mu gihugu mu buryo bwa forode. Uwo Gikominari we ngo yari umuntu utega isambaza, wakundaga kuba uri aho ku mazi. Nyandwi yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri yari ahuye na Gikominari akamwambura. Uyu mugabo avuga ko uwo munsi yambuwe ibitenge 531 bifite agaciro ka 1.150.000 Frw.

Mayor wa Rusizi Kayumba Ephrem

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye igihe ko umugabo akimara gufatwa, umugore we yamenyeshejwe ndetse akanamusura amushyiriye imyenda. Umugore wa nyakwigendera Mukamuganga Claudine we  yabwiye Ijwi ry’Amerika ko atigeze amenya aho umugabo we afungiye ko yazengurutse kuri kasho zose agaheba, agera naho yandikira ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi basaba ko yafungurwa. None se yari kuba ahazi akandikira akarere ? Abaturage baturanye n’uyu muryango nabo bemereye ijwi ry’Amerika ko ntaho batageze bashakisha Nsekanabo Joel, ndetse ko batunguwe no kumva  Polisi itaremeye ko imufite akiri muzima yabyemeye uyu Nsekanabo amaze ngo kwiyahura.

Ijisho ry’abaryankuna mu gukurikirana iyi nkuru ryabwiwe n’abaturanyi ba Nsekanabo ko atigeze akora umwuga w’uburombyi nk’uko uwareze nyakwigendera yabivuze ngo ko yamwamburaga amusanze mu mazi aroba isambaza. Ahubwo ngo yaratunzwe no guhinga no gucuruza amatungo mato kandi ko atigeze ajya no mu gisirikare cyangwa ngo agire aho ahurira nacyo ku buryo yatunga imbunda. Aba baturanyi bati : « Usibye nuwo Nyandwi urega ko yambuwe akanakubitwa imbunda na Nsekanabo, ni gute umuntu ucuruza forode, avuye muri kongo, wa mbuka bitemewe n’amategeko mu gihe cya corona atinyuka akarega icyo kirero, azi neza ko nawe ari kwirega ? Ese uyu Nyandwi ko yiyemereye kwambuka imipaka atabiherewe uruhushya no gucuruza magendu, we afungiyehe ? »  Aba baturage bakibaza ukuntu umuntu aturuka mu karere ka Nyamasheke amenya uyu Nsekanabo, cyane ko yari umuntu udasanzwe atuye aha ku Nkanka ntanahagende.

Aba baturanyi ba Nsekanabo bakibaza ukuntu umuntu ashinjwa gutunga imbunda, akaza gufatwa n’umuyobozi w’akagari nyuma y’amezi 2 hatanzwe ikirego, bati : « Umuntu uregwa gutunga imbunda ni kuriya afatwa  nyuma y’amezi 2? Polisi noneho kubeshya bisigaye byarabihishe, muri uru Rwanda uko umuntu ukekwaho icyaha gikomeye afatwa birazwi, ntafatwa kuriya ngo banamujyane kuri moto. Tumenyereye n’ukekwaho kwiba uko bahita baza gusaka bakuzura umusozi wose . Kucyekwaho imbunda we turabona barabyorohejwe daa !!! »

Nyuma yo kubona ko ikinyoma cya polisi cyavumbuwe ndetse ko na madame Mukamuganga Claudine yahagurutse akandikira Akarere asaba ko umugabo we afungurwa, yatangiye guhimbirwa ko yamenyeshejwe mbere hose aho umugabo we ari. Muri iyi nkuru y’Igihe yo kuri uyu wa gatatu, ikomeza igira iti : « Igihe yabonye amakuru ko nyuma y’aho uyu mugabo atawe muri yombi, umugore we yamenyeshejwe. Ku itariki 24 Mutarama 2021, ngo yamushyiriye imyenda yo kwambara. »

Ijisho ry’Abaryankuna  rikaba ryabashije kumenya ko uyu mugore yashyizweho ingenza aho agiye hose ndetse yatangiye kubuzwa kuvugana n’itangazamakuru. Akaba yashyizweho iterabwoba ko azajya kwerekana aho iyo mbunda umugabo we yaratunze iherereye.

 Ikibazo cy’abantu bapfa baguye mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano cyangwa se ababurirwa irengero nyuma y’igihe  bikamenyekana ko bari batawe muri yombi n’izo nzego si ubwa mbere cyumvikana haba aha mu karere ka Rusizi cyangwa se no mu tundi turere tw’u Rwanda. Twabibutsa kandi ko mu kwezi nk’uku kwa kabiri umwaka ushize, tariki ya 17 aribwo Polisi yatangaje ko Kizito Mihigo nawe yaguye muri kasho yinigishije ishuka.

Kalisa Christopher

Kigali