RUBAVU BABUZE UWABARENGANURA: IMYAKA IRARENGA 11 IRASHIZEBATWAWE UBUTAKA KU NGUFU N’AKARERE





Yanditswe na Kalisa Christopher

Kuva 2009 kugeza ubu 2021, Abaturage barashinja Akarere ka Rubavu kubambura ubutaka bwabo, bakavuga ko baje bababwira ko hazacukurwamo laterite zo gukora umuhanda Rubavu- Musanze bakazahabwa ingurane, uyu muhanda ukaba waruzuye kera. Aba baturage ntaho batageze barega ndetse bagejeje ikibazo cyabo kuri  Perezida Kagame na n’ubu nta gisubizo. Aho uwo barega si we baregera ?

Abanyarwanda bamaze kumenyera akarengane ka FPR na Leta y’u Rwanda, aho uwakabarengeye ariwe ubabuza amahwemo. Bababa barabuze epfo na ruguru, hagamijwe gutwarwa ibyabo no gusahura ifaranga. Hari mu mwaka wa 2009 ubwo umuhanda Rubavu-Musanze wakorwaga abakozi ba sosiyete  ya Strabag yakoraga umuhanda baje gushaka ibicangarayi bazana n’uwahoze ari Agoronome w’Umurenge wa Nyakiriba, bababwira ko bagomba gutanga ubwo butaka bakazahabwa ingurane kuva icyo gihe ubutaka bwabo ntibarabuhabwa.

Mpayimana Ephrem umwe mu bahafite ubutaka, wa bitangarije igitangazamakuru Umuseke avuga ko kuva 2009 nta rwego batandikiye kuva ku Murenge kugeza ku Ntara y’Iburengerazuba. Ati Twandikiye inzego zose kuva ku Murenge kugeza ku Ntara ariko kugeza magingo aya ntabwo turahabwa ubutaka bwacu.”

Icyi gitangazamakuru cyavuganye kandi na Turatsinze Phanuel we avuga ko uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas yigeze kubahesha ubutaka bwabo n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu irabyemeza bahabwa icyangombwa ariko baza gutungurwa no kubona Akarere gashyiramo rwiyemezamirimo ucukura laterite.

Turatsinze Phanuel yagize ati Uwari Guverineri yaduhaye ubutaka bwacu n’Inama Njyanama irabyemeza yewe baduha n’ibyangombwa ariko dutungurwa no kubona rwiyemezamirimo aza gucukuramo laterite avuga ko yashyizwemo n’Akarere na none akabikora ku nyungu ze bwite. Ingurane turaheba’’

Turatsinze akomeza avuga ko bumvise bibarenze bandikira Perezida wa Rupubulika Paul Kagame baha kopi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Urwego rw’Umuvunnyi, cyakora baje gusubizwa kuko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umuvunnyi  bandikiye Akarere ka Rubavu bababwira ko mu gihe kitarenze iminsi 60 baba bakemuye iki kibazo ariko amezi ashize ari ane nta gisubizo barahabwa. Uko kubasiragiza no kubikiza ni bimwe abaturage bamenyereye FPR ikoresha igamije kubatesha umutwe ngo bananirwe barekere. Uwo barega niwe baregera, ifatanga FPR yararisahuye.

Aba baturage bavuga ko iyo bageze ku Karere Abayobozi babatuka hafi no kubashyikiriza RIB, ngo bazira ibyabo ndetse bakaba bageze n’igihe cyo gushaka abataragiraga ubutaka muri iyi mirima yabo kugira ngo bemeze ko bishyuwe na Sosiyete ya Strabag. Mpayimana Ephrem yakomeje gutangariza Umuseke agira ati Bigeze naho bazana abaturage batigeze bagira ubutaka aha bakaza bemeza ko twishyuwe na Strabag kandi atari byo, ni gute Sosiyete nka Strabag yakwishyura umuturage mu ibahasha cyangwa mu ntoki? Cyakora hari abo bagiye bishyura imyaka n’ibiti byarimo kuko bari bategereje ingurane ariko njye narabyanze kuko bampaga mafaranga make mfite n’ibarwa nabandikiye ko ntakwishyurwa ku giciro gito imyaka n’ibiti byarimo, bantereraho kashe y’uko bayakiriye, hanyuma ukambwira ngo waranyishyuye. Oya, bazajye kureba mu ma banki yose banyereke aho nishyuriwe.”

Umuseke ukomeza uvuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko basuzumye iki kibazo basanga  abaturage  barishyuwe na Sosiyete ya Strabag nubwo bavuga ko bishyuwe make.

Nubwo uyu muyobozi avuga ko abaturage bishyuwe ntagaragaza aho bishuriwe uretse kuvuga ko babwiwe n’abari bahafite imirima ko bishyuwe, ariko na bo bakaba bemeza ko bishyuwe amafaranga make y’imyaka yarimo. Ijisho ry’Abaryankuna rifite amakuru ko aba baturage aho batangiye kugeza ikibazo cyabo mu bitangazamakuru batangiye guhohoterwa byeruye ndetse baterwa ubwoba. Abaturage aho kurengerwa barazira ibyabo.

Abaryankuna bakomeje gufaranira ko abanyarwanda babaho murwababaye mu mahoro n’umudendezo. Umunyarwanda aho ari akwiye guhaguruka agaharanira uburenganzira bwe n’ubw’umutungo we.

Kalisa Christopher

kigali