UBUDASA BW’AMETEKA Y’U RWANDA BWARI BUKWIYE KUDUTERA KWICISHA BUGUFI





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ejo ku wa mbere tariki ya 08 Mutarama 2021, Umunyamakuru Etienne Gatanazi yibukije Abanyarwanda ubudasa bw’Amateka y’u Rwanda n’isomo nk’Abanyarwanda twari dukwiye kuvanamo.

Mu magambo ye yagize ati : « Abanyarwanda turamutse twibuka ko mu mateka ya HCR ari twe twabaye impunzi bwa mbere muri Afurika mu 1959, tukibuka ko inkambi ya Mugunga ari yo ya mbere mu mateka ya HCR yaciye agahigo ko kubamo impunzi nyinshi ku isi muri 94, hanyuma tukibuka ko iby’agahebuzo, ari twe gihugu cyonyine muri Afurika cyabayemo Jenoside, twakundana tutabeshyana. Twashaka tukanibuka ko muri Jenoside zose zabaye kuri iyi si, iyabereye iwacu ari yo yonyine yakozwe n’abenegihugu bica abo bahuje igihugu, twaca bugufi, tukabanza tukareba iyo midende mibi yose twesheje kuva icyo gihe cyose, maze tugakuramo isomo. ».

Bimwe mu bitekerezo abanyarwanda b’ingeri zose bamusubije, harimo ko Abanyarwanda twareka gutekereza tukiberaho ubuzima bwubu (le present), ibyo ni umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wabimusubije aho yatebyaga. Mu magambo ye yabivuze gutya : « Etienne Gatanazi ntukatuvune kwiga biravuna kandi twifitiye agahe gatoya hano ku iduniya ! So, tureke twibereho #LePrésent ni byo sawa! ».

Imbarutso ya Jenoside ni ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana Yuvenali ku wa 06 Mata 1994. Ntawe ubishidikanyaho!

Mamadou Ndala we yasabye ko ku gitekerezo cya Bwana Gatanazi hakongerwaho kutagoreka Amateka y’u Rwanda, yagize ati : « Ahubwo wongereho no kutagoreka ayo mateka yacu. Aho kuyagoreka tugamije inyungu runaka kuko nibyo bituma duhora mumatiku tukanayaraga abana bacu. Nkuko ubivuze uti nitwe twagize impunzi zambere muri 1959 ari abari impunzi ari abari abayabozi icyo gihe bakabaye basobanura impamvu izo munzi cyangwa bahunze nta buryarya cyangwa kugoreka ukuri. Ibyo byanakorwa  kuzindi mpunzi zabayeho muri 1994 ndetse nanubu zikiriho. Niba Jenocide yarabaye tuyisobanure uko iri tugaragaze imibare nyakuri kandi ducukumbure tuvugishe ukuri tumenye icyayiteye aho guhora twitana bamwana, kuko aho niho hari ipfundo ryo kwiyunga ntago umuganga avura indwara atazi aho yaturutse kuko ntiyamenya uko ayivura ni kimwe nuko amateka agoretse ntacyo yatwigisha ahubwo arushaho kuzamura urwango. Niba mumateka bigisha mu Rwanda batagaragaza ukuri kuzwi, ko Indege ya Habyarimana ihanuka aribyo byabaye imbarutso ya Jenoside, ntaho tuba tugana. Niba mu Rwanda bafata imibare yabatutsi bapfuye muri 1994 bayikuba bayongeraho abahutu bapfuye bose bakabita abatutsi ayo mateka ntacyo yatwigisha. Niba bigishako muri congo nta mpunzi zaguyeyo ayo mateka ntacyo yigisha ahubwo arateranya akanakurura urwango rurenze urwariho mbere. Abanyarwanda dukwiye kwiga gusobanura ibintu nta maranga mutima arimo kandi tukiga kutabogama bitewe nubwoko bwacu cyangwa amaramuko nahubundi muminsi mike ahubwo tuzabaho nki injagwe nimbeba ».

Norman Ishimwe we yasabye ko kuri ubwo budasa bw’Amateka y’u Rwanda hakongerwaho ibitero ingabo z’u Rwanda zateye mu nkambi zimpunzi, mu magambo yavuze ko : “Tukibuka ko no mu mateka ya HCR bwari umbwambere Haba ibitero bya gisirikare nku inkambi igihe inkambi zabanyarwanda muri Congo zatewe mu 1996/1997.”

Njye nifuje ko hatakwibagirwa “Urundi rugomo rutiswe Jenoside ndetse n’intambara yamaze imyaka ine, iyo muri RDC niya bacengezi! Kandi ko kuri uyu munsi hacyiri impunzi nyinshi z’Abanyarwanda hanze y’Igihugu. Ibyo byose nibyo Niyomugabo yise Intambara Umunyarwanda arwana nundi Munyarwanda !».

Abanyarwanda benshi bakomeje kugenda berekana ko ubutumwa bw’Abaryankuna b’umushumi Niyomugabo Nyamihirwa na Kizito Mihigo  bwaguye mu butaka bwiza bukaba buhoro buhoro butanga umusaruro.

Kizito Mihigo yagize ati “Twanze gutoberwa Amateka….umuntu ugoreka Amateka aba agamije kwica ejo hazaza” naho Niyomugabo we yakunze kwamagana “Intambara Umunyarwanda arwana nundi Munyarwanda”.

Indi nkuru wasoma : IBINTU ICUMI ABANYARWANDA BAGOMBA KWIBUKA MURI IKI GIHE

Mutimukeye Constance

One Reply to “UBUDASA BW’AMETEKA Y’U RWANDA BWARI BUKWIYE KUDUTERA KWICISHA BUGUFI”

  1. Mutimukeye
    Namwe abaryankuna mugoreka amateka
    Mwiyita ko muri gacanzigo
    Nyamara ntimukome urutoki ku ntandaro yinzigo abanyarda bafitanye
    Inzigo yaturutse ku ntwaro yingoma cyami zaje zihutaza zikagira abacakara abo zisanze…soma inyandiko Gasana yandikiye Rugema…
    Nagiranye inyandiko nyinshi nabaryankuna…ntabwo muri clairs ku ntandaro yinzigo…bityo ntimwaca iyo nzigo mutavuga icyayiteye.

Comments are closed.