RWANDAIR I NEW YORK : KWIGEREZAHO BIZAYIVIRAMO AKAGA!





Yanditswe na Nema Ange

Ubusanzwe twari tuzi ko uwanze kumva atanga no kubona ariko FPR irya akaribwa n’akataribwa niyo yeretswe yigira impumyi. Nyuma yo guhagarikwa mu bihugu byinshi harimo Ubushinwa na Quatar, RwandAir yafunguye ingenddo mu mugi wa Bangui ndetse inatangaza ko yifuza gufungura ingendo zijya i New York.

Mu kwezi k’ukuboza 2020 nibwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko RwandAir igihe kuba ihagaritse kugura indege nshya, mu nkuru twabagejejeho twabibutsaka ko “imibare y’ubukungu bwa RwandAir yerekana ko imikoreshereze  yayo y’imari kuva 2013 kugeza 2016 igaragaza ko buri mwaka icyo kigo gihomba”.

Mugihe imwe mu ngaruka za Covid-19 ari ugusubira inyuma bw’ubukerarugendo ku isi hose, ibyo bikaba bifite ingaruka by’umwihariko ku bukungu bw’u Rwanda bushingiye ku bukerarungendo mu buryo bukabije, aho kugorora ibintu Leta y’agatsiko ikomeje kuvomera mu rutete arirwo RwandAir.

Inzobere muby’ubukungu David Himbara nyuma yo gukubita imboni raporo y’imari ya RwandAir yashyikirijwe Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Amerika (DOT). Raporo ikubiyemo imyaka  2016 – 2019, yashyizwe ahagaragara na DOT yahise avuga ko « ari Ubusazi gukomeza icyo kigo cy’ Indege ».

Nkuko bigaragazwa na raporo y’imari ya RwandAir, amafaranga Leta y’u R rwanda ishyira muri RwandAir, Umyenda wayo ifite kuva 2016 kugeza 2019 ungana na miliyoni 877 USD. Muyandi magambo, David Himbara kuri we RwandAir irahomba neza kuko ntabwo yinjiza amafaranga arenga ayo iba yakoresheje mu ngendo zayo. Bwana Himbara arashishikariza Abanyarwanda kutagendera ku busesenguzi bwe ahubwo kwisomera iyo raporo yashyizwe hanze n’Abanyamerica.

RwandAir ikaba irimo irasaba uruhushya rwo gutangiza ingendo ziva ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali zerekeza ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya JFK mu mujyi wa New York. Ibyo bigenze uko RwandAir ibyifuza yazajya ihaguruka i Kigali yerekeza i New York JFK ikanyura i Accra, guhera mu Kuboza 2021. Ibyo bikunze, uko kwigerezaho gushobora kuzayiviramo akaga kuko RwandAir izaba ihanganye na Delta Air Line i New York kugera ku isoko rya Accra. Ethiopian na Kenya Airways nazo zifite indege zerekeza mu mujyi wa New York.

Mu gihe agatsiko gakomeje kuyobora u Rwanda, RwandAir ikaba ari kimwe mubyo gakoresha kabeshya amahanga ko kazamuye ubukungu bw’u Rwanda, Umusoro uturuka mu mitsi y’Abanyarwanda uzakomeza kujugunywa mu gihombo RwandAir.

Nema Ange