CHER KIZITO : NKAKWIBUKA UNDIRIMBIRA LA MARCHE NUPTIALE DE MENDELSSOHN

Cher Kizito, 
Umwaka urashize witahiye, ariko kuva wataha ubuzima bwanjye bwarahindutse à jamais 🙆🏾‍♂️, 
Narabanje nkimara kunva iyo nkuru mbura icyo nkora n’icyo nvuga, pourtant mbere y’uko ugenda hari habanje mon idole de jeunesse Kobe Bryant yari yambabaje ariko kunva ko nawe witahiye byambaje kurusha ibyo nari narunvishe kurushaho. 

Ubwo nibwo natangiye gusubiza amaso inyuma, nibuka ubwo twahuraga bwa mbere muri 2003 mu bukonje bwa mu gitondo ku murongo imbere y’ambassade y’ababiligi ikigali dushaka Visa itujyana mu Burayi,  ndongera nibuka twarageze mu burayi uri kudufasha guherekeza uluvandimwe JP, nyuma nkakwibuka undirimbira la marche nuptiale de Mendelssohn 🙏🏾 Ibyo bihe uko ari bitatu byari bihagije kugirango njye mpora nkwibuka gusa nyuma y’akarengane wahuye nako (n’ubwo aka kanya mbifata nk’inzira wagombaga gucamo kugirango dukanguke) Wahinduye ubuzima bwacu turi benshi, reka nkubwire bimwe mu byambayeho mu mwaka umwe gusa: 

➡️ nahinduye photo de profil y’application zose bwa mbere mu mateka nkuraho Arsenal nshyiraho ifoto yawe

➡️ ibyo nkibikora natangajwe no kunva benshi mu nshuti n’abavandimwe bampamagara cyangwa banyandikira bambwira ko nikozeho🤷🏾‍♂️

➡️Ibyo byanteye kwibaza byinshi ku gihigu cyacu n’akarengane kakirimo

➡️guhera uwo munsi natangiye kurwanya akarengane mu Banyarwanda no kuvugira abadafite kivugira

➡️nabuze inshuti imwe yahisemo kuba rukurikira izindi

➡️nungutse abavandimwe benshi barimo, les avengers (ribaruwariraye), ba Kanzeguhakwa,…

➡️niswe amazina, nk’Ikigarasha,DMI, Interahamwe, Kanzeguhakwa😂, gusa iryo nakunze kurusha ayandi ni Kanzeguhakwa, j’en profite pour remercier Giruwubwira yanshyize kuri urwo rutonde🙏🏾
Nahuye kandi menyana n’inshuti nyinshi kandi nziza ntari kumenya iyo utatwitangira🙏🏾N’ubwo twababaye kandi tukibabara rimwe na rimwe, turagushimira ibikorwa byiza watangije kandi iminsi yose tugerageza kugera ikirenge mu cyawe kugirango twunge abanyarwanda kandi tubatoze ubworoherane.
Akazi karacyari kenshi ariko urugero watanze ni benshi barukurikiza kandi babikora neza n’ubwo batotezwa abandi bakaburirwa irengero: twavuga nka Idamange, Karasira na Bahati badutwaye mu minsi ishize na n’ubu bataratangaza aho aherereye. 
Komeza utube hafi aho uherereye kandi ukomeze kudutiza ingufu mu bikorwa byacu bya buri munsi.

Honoré