IDAMANGE : IMYIGARAGAMBYO I PARIS UKO YAGENZE





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ejobundi kuwa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021, mu mugi w’i Paris habaye imyigaragambyo yo gushyigikira Madamu Idamande n’izindi mfungwa zose haba iza politiki cyangwa izizira ugutekereza, zifungiye mu Rwanda.

Imyigaragambyo yatangiye saa saba irangira saa kumi nkuko ubuyobozi bw’ubufaransa bwari bwemereye abayiteguye. Imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyarwanda bari hagati ya mirongo irindwi (70) n’ijana (100).

Abari aho bavuze uko barambiwe ibikorwa bya bugizi bwa nabi n’iterabwoba Leta ya FPR ikomeje gukorera Abanyarwanda. Kuri bo nyuma y’imyaka 27 umunyarwanda utarahunze yicwa n’inzara ndetse n’imibereho mibi, utishwe n’inzara akaba afunze nubwo nabwo yicwa n’inzara, yaba adafunze akaba yaraburiwe irengero, yaba ataraburiwe irengero akaba yarishwe.  Ijisho ry’Abaryankuna ryaganiriye n’umwe mu banyarwanda bari bahari, Pierre Celetsin Akabano, aribwira ko “ibyo yahunze mu Rwanda, harimo ugusimbuka urupfu inshuro nyinshi no kubaho nta burenganzira bw’ibanze yari afite mu Rwanda, ababajwe kandi yiyemeje kutazarebera bigikorwa mu Rwanda. Kuri we Kagame na FPR bagomba kugenda, u Rwanda rukabohoka”.

Pierre Celetsin Akabano, umwe mu Banyarwanda basaba ko FPR yavaho, hakajyaho u Rwanda rugendera ku mategeko

Umuturage w’Umufaransa yabajije abari bahari uko Abafaransa bakifatanya n’abaturage bo mu Rwanda banyuze mu cyo bita ama syndica, asubijwe ko u Rwanda rumeze nka Korea y’Amajyaruguru, arumirwa. Uko Emmanuel Macron akomeje gushyigikira Paul Kagame ntibyamutangaje kuko kuri we Macron yerekanye ko adashobora gukunda abaturage b’ubufaransa [Umuntu arebeye ku ngamba afata zasubije inyuma icyo bita “les acquis socaux” ari ukuvuga uburenganzira burengera abaturage baba baraharaniye nk’iminsi ya konji…] ko atakunda Abanyarwanda. Kuri we byari nko kutubwira ko “ibisa bisabirana”. Yahanganishije abaturage b’Ababanyarwanda avuga ko igisubizo ari ugufatanya.

Kizito Mihigo, Bahati Innocent na Idamange Yvonne amwe mu mazina yavuzwe cyane kuri uwo munsi.

Kuri “Place de la Repubblique” aho imyigaragambyo yabereye ni ahantu hahuriye imihanda 10 n’imirongo y’uburyo butwara abagenzi (bus na Metro) burenze makumyabiri, bivuze ko hanyura uruvunge rw’Abantu benshi. Abahanyuraga bose Abanyarwanda babahaye imapuro zivuga ubugizi bwa nabi bwa Paul Kagame na FPR ye kuburyo buhoro buhoro amafaranga Kagame yatanze yishushanya mu bufaransa nk’umuntu w’inyangamugabo aza gupfa ubusa. Uruvunge rw’abahanyuze bose rwamumenye nk’inkundamugayo dukoresheje amagambo ya muzehe Barafinda.

Andi mashusho muzayabona ku Abaryankuna TV.

Constance Mutimukeye