AKUMIRO: ABASESENGUZI BA POLITIKI MADE IN RWANDA





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Kuburyo bw’ikoranabuhanga, hari ama YouTube channel avuga mu Kinyarwanda avuka buri munsi. Ubundi YouTube zikorera mu Rwanda zirindaga kuvuga politiki keretse abakorana na Leta ya FPR. Hashize umwaka YouTube zikorera mu Rwanda zitangiye kurira igiti kiturirwaga zikavuga kuri politiki inenga cyangwa isa nkinenga FPR. Muri iyi minsi hari izadutse biboneka ko zitwaje kuvuga ibitagenda ziri muri gahunda yo « gucurika ubwenge » cyangwa « kugwingiza ubwonko » bw’abaturage.

Muri iyi nkuri ntituza kwamamaza iryo tangazamakuru ariko nk’urubyiruko rwiyemeje gukangurira Abanyarwanda urugamba rwo kwisubiza uburenganzira bwabo, tugiye kugaruka ku nkuru yari ifite umutwe ugira uti : « Sinkunda FPR », « turambiwe politiki y’amacenga ». Ifoto y’abategarugoli Idamange na Victoire Ingabire yakoreshejwe mu gukurura abantu ariko umuntu yatangira kumva icyo kiganiro agasanga cyamamaza FPR ariko kibinyujije mu buryo bwo guteranya abaturage n’abatavuga rumwe na Leta y’agatsiko k’abicanyi n’abajura.

Icyo kiganiro cyahaye ijambo uwiyise « umuturage usanzwe » avuga ko « Abanyarwanda bazi ubwenge » kubera  bativanga mu bibazo bya politiki nkabo mu Burundi cyangwa mu Buganda atanga ingero zuko abo muri ibyo bihugu bamwe bazize amatora. Igitangaje nuko uwo muturage usanzwe wigize umusesenguzi wa politiki ntacyo yavuze ku mbaga z’Abaturage baraswa na RDF ya Kagame iyo bashaka kwambuka umupaka ngo bajye guhaha mu Burundi cyangwa mu Rwanda.

Ageze ku batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yanenze uburyo bakoramo politiki bwahindutse ikibazo. Arabaziza kuba ari benshi, kuba batarashoboye kwishyira hamwe nkuko FPR yabikoze. Kuri iyi ngingo ntacyo yavuze ku kwizirika ku butegetsi bwa FPR ndetse yiyibagije cyangwa ntazi ko Kagame n’Agatsiko ke, mu gihe cyabo, bategetse, bakoresheje imbunda, andi mashyaka yose yari hanze kwibumbira muri FPR !

Yagerageje kunyuzamo ko adakunda FPR ariko munteruro imwe ayivuga ibigwi. Ikindi kibazo uyu muturage yagaragaje ni imvugo ya Me Ntaganda aho yabwiye FPR ngo « tura tugabane niwanga bimeneke », birumvikana ko ntacyo yavuze uko FPR ishyira iyi mvugo mu bikorwa aho irimo irasubiza ku isuka abaherwe byo mu Rwanda. Utavuga rumwe na Leta y’agatsiko yashimye uko akora politiki ni Dr Frank Habineza gusa, akaba amushimira kuba atarigeze agira imvugo ikomeye.

Cyakora uwo muturage yashimiye Faustin Twagiramungu na Padiri Nahimana Thomas kuba barashatse kuza mu Rwanda FPR ikabangira ariko yongeraho inshuro nyinshi ko niba koko ari byo.

Uwo muturage yabwiye Abanyarwanda ko nta gihugu gishobora gukemura ibibazo by’Abaturage. Muri make ngo batuze bashime ibyo bafite ubu. Bigeze ku mpinduramatwara, uwo « muturage usanzwe » yasubije ko atumva iyo mpinduramatwara Abanyarwanda baharanira. Umunyamakuru amubajije ko iyo mpinduramatwara yakemura ibibazo abaturage bafite, yateruye asobanura ko nta kazi afite ariko ko hari abandi Banyarwanda bagafite, yaciye intege abantu abasobanurira ko impinduramatwara zo mu bindi bihugu by’Afurica byarangiye ntacyo zigezeho, yatanze urugero rwa Lybia yirengagiza ibihugu nka Sudani, Mali n’ibindi byigobotoye abanyagitugu bari barabashyize ahabi.

Igisubizo yatanze ku bibazo by’ibihekane byugarijwe Abanyarwanda nuko abari hanze bataha mu Rwanda!

Iyo ikibazo kibaye abatavuga rumwe na Leta haba hagamijwe kugumisha Abaturage mu bwoba ngo bativugira

Umuntu utagira akazi akabona umwanya wo kwirirwa mu itangazamakuru asebya abatavugarumwe na Leta, akumvikanisha ko ikibazo cy’Abanyarwanda mu mwawa wa 2021 ari politiki ya Habyarimana, ntacyo avuze kuri politki ya FPR, umuyobozi wenyine waba afite ikibazo akaba « umuyobozi w’umurenge »…ni akumiro gusa.

Twakiriye abo basesenguzi ba politiki made in Rwanda mu rubuga rw’abasesenguzi ba politiki bigenga. Tubijeje ko tuzirana n’icurikabwenge cyangwa imiyaga muri politiki.

Niba koko FPR idatinya ibitekerezo ntifungure Idamange, niba koko ikibazo ari uko abatavuga rumwe ntayo baba hanze ntifungure imfungwa zose za Politiki nizi bitekerezo. Ubwenge bwari kuba bwiza iyo butangirwa na benshi.

Iyi nkuru yashoboraga kuba ngufi, aho twari kugira duti « iyo Me Ntaganda na Victoire Ingabire babaye ikibazo, kuruhande rwa FPR ikibazo kikaba umuyobozi w’umurenge ! icyo kiba ari ikinyoma kiyambitse umwambaro utagikwiye w’ukuri ».

Constance Mutimukeye