LETA YA FPR IKOMEJE GUSHORA ABATURAGE BA BANNYAHE MU BUHUNZI.





Yanditswe na Byamukama Christian

Nyuma yo gusiragizwa munyiko imyaka ine  ku maherere bazizwa guharanira uburenganzira ku mitungo yabo, batatu mu baturage bo mu Murenge wa Remera, akagali Ka Nyarutarama umudugudu wa Kangondo ya Kabiri,Kibiraro ya mbere  n’iya kabiri  hazwi nka  “Bannyahe”bari baratanze ikirego barega umugi wa Kigali basaba uburenganzira ku mitungo yabo,indishyi zo gushorwa mu manza na 5% iteganywa n’itegeko mu gihe nyirukwimura umuntu atubahirije amasezerano mu minsi ijana na makumyabiri  bongeye kwimwa ubutabera nyuma yaho kuri uyu wa kane taliki ya 25 Gashyantare 2021 urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwanzuye ko bagomba gutegereza urubanza rwabo rugahuzwa n’izabagenzi babo.

Ibi ariko bikaba byabaye amayobera kuri Munyeshuri David wo muri Kibiraro ya mbere wari waraburanye ategereje gusomerwa kuko nawe yabwiweko azatangira bundi bushya nta mpamvu ahawe igaragaza ko ibyo yaburanye nta shingiro bifite aho we yemeza ko ari ikinamico bamukoreyeho rishimangira akarengane bakomeje kugirirwa nk’uko yabitangarije abanyamakuru.

Si urwumwe kuko Iki cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyatunguye kandi cyikababaza  Bwana Shikama Jean de Dieu  wemeza ko cyije kivuguruza icy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuko  muri  2019  nyuma yaho bari barahurije ikirego cyabo hamwe ari abaturage magana atanu(500) urwo rukiko rwabategetse ko bagomba gutandukanya ibirego byabo kuko badahuje imitungo n’inyungu z’urubanza,icyo gihe aba baturage bahatirwa gutanga ikirego buri umwe ku giti cye  baregaga akarere ka gasabo kari kabafite mu nshingano  iki kibazo biza guhinduka ubwo amavugurura mu miyoborere yatumye ikibazo cyabo cyijya mu maboko y’umujyi wa Kigali.

Uretse kandi kuba bateshwa umutwe basiragira mu nkiko mu buryo bwamahugu byagiye kure kuko Bwana Sahinkuye  Emmanuel ubwo yarari ku rukiko ubuyobozi bwamusenyeye igikoni n’umusarane buvugako ntaburenganzira abite bwo kugira icyo akorera mubutaka bwe.

Ubutabera ntibutaturenganura, amahitamo ni uguhunga!

Umwunganizi wabo mu mategeko Ndiho kubwayo Innocent  yatangaje ko uretse no kuba bitumvikana ari agahomamunwa kuko imanza zabo zitari zifitwe n’abacamanza bamwe kandi zidasa ndetse zidahuje inyungu bityo kuzihuza kugera naho nuwaburanye biteshwa agaciro byerekana ko  imikorere mibi y’inyiko muri iki kibazo kuko batigeze banaburana icyemezo cyo guhuza imanza ngo batsindwe ibyo we abona mo ko hari ikibyihishe inyuma bidasobanutse.

Twabibutsa ko mu mpamvu bahawe  n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mbere y’uko umwanzuro wo kubategeka guhuza imanza harimo ko umwe mu banyamategeko b’umugi wa Kigali witwa Safari Vianney arwaye COVID19  ariko akaba yagaragaye ku rukiko yidegembya  bityo kuri bo bikaba bigaragaza itekinika hagati y’umugi wa Kigali n’urukiko.Idamange ati COVID19 mwayigize iturufu yo kurenganya abanyarwanda ngayo nguko!!

Abaturage ati murabeshya umutungo wacu tuzawuburana kugeza ku mwuka wanyuma ,ntitutabona ubutabera aho twambariye inkindi tituzahambarira ubucocero  muzawukoreramo twarahunze!

Kuwa 06 Gicurasi 2021 si kera reka dutegereze uko Agatsiko k’amabandi kihishe muri Leta ya FPR kazata ibaba imbere y’aba baturage mu rukiko!

Abahezanguni ba FPR ati Habyarimana yari yaraduhejeje ishyanga none bari gushora abaturage ishyanga barya akaribwa n’akataribwa!?Muzumirwa.Abaryankuna twifatanyije n’abaturage bose bakomeje ku nyagwa na Leta ya FPR kandi niyo mpamvu twanze kurebera tugahagurukira rimwe twese.

Byamukama Christian.