AKARENGANE K’IBIHEKANE KAKOREWE UMUTEGARUGORI KUNGOMA YA KAGAME NA FPR

Spread the love

Yanditswe na Constance Mutimukeye na Ami Ssm

U Rwanda rwashyizwe umwaka ushize ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’ibihugu aho uburinganire hagati y’abagore n’abagabo buhagaze neza. U Rwanda ruza imbere y’ibihugu nk’Ubudage, Ubufaransa cyangwa Danemark.

Ubuse koko abagore bo mu Rwanda babayeho neza cyangwa bafite uburenganzira burushya ubw’abagenzi babo muri ibi bihugu tuvuze hehuju ? Ntawashidikanya uyu mwanya ari ingaruka mbi ya politiki y’amashusho n’ikinyoma FPR ikomeje gucuruza mumahanga ngo ibone amanota meza, iyo politiki ikaba ihishe akarengane k’ibihekane umugore yahuye nako muri iyi myaka 27 ishize.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo guharanira uburenganzira bw’Abagore tugiye kugaruka ku ngingo eshatu zagenzuwe mu gupima uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.

  • Icyerecyezo m’ubukungu no mu guhangana,
  • Icyerecyezo m’uburezi, ubumenyi n’akazi,
  • Icyerecyozo mu kunganya uburenganzira no guha abagore umwanya.

Kuri ibi, umuntu arebye ko abagore ari bo benshi muri goverinoma, mu nteko ishinga amategeko, n’umwanya abagore bafite mu bigo no mu nzego zo mu Rwanda ndetse ni mu bigo mpuzamahanga, ntawahakana ko Abanyarwandakazi batateye imbere kurusha abandi bagore ku isi.  Ariko si ni ukuhe kuri kwihishe inyuma yayo mashusho?

Icyerecyezo mu kunganya uburenganzira no guha abagore umwanya

Mbere na mbere nta munyarwanda utaramenya ko Inteko ishinga amategeko, goverinoma, inzego n’ibigo byinshi byo mu Rwanda bifite akamaro kangana nak’imitako. Izo nzego zose zikomeje kwerekana ko nta kamaro nta kamwe zimariye Abaturage nkuko twakomeje kandi tuzakomeza kubibagezaho. Kuzuzuzamo abagore ntabwo ari cyo kintu Abanyarwanda bakeneye, mbere na mbere hakenewe ko Kagame na FPR basubiza inzego zo mu Rwanda ububasha bwazo, gutyo hakajyaho inteko ishinga amategeko yatowe n’Abanyarwanda koko kandi ikabaharanira koko. Icyo gihe nibwo nk’Abanyarwanda tuzabona ko dufite abaduhagarariye badufitiye akamaro, baba abagore bikaba byiza kurushaho.

Ngicyo icyerekezo mu bukungu.

Icyerecyezo m’ubukungu no mu guhangana

Niba koko FPR yarashyizeho ingamba mu kuzamura abagore m’ubukungu ntawari kubona ababyeyi barize FPR ibasenyeye ikabirukana mu mazu yabo, urwo ni urugero rumwe gua. Ese kuki bagore benshi babonetse bavuga ko barera abana babo bonyine ? Si uko Kagame na FPR babaye inzobere zo kugira abagore abapfakazi kandi ikanabahekura abana babo b’abasore ? Nguko ukuri kwambaye ubusa. Ibyo guhangana byo, u Rwanda rumaze kumenyekana ku isi hose ko ari igihugu FPR yashyizeho ruswa y’igitsina! Muyandi magambo mu mashusho bigaragara ko bagore bari imbere mu myanya ariko ibyo biba bihishe ukuri ko bamwe baba baratanze ruswa y’igitsina! Ese hari uguhohotera igitsinagore kurusha guhekura ababyeyi, kubagira abapfakazi, no kubagira abagomba gutanga ruswa y’igitsina?

Icyerecyezo m’uburezi, ubumenyi n’akazi

Aha naho mu mashusho bigaragara ko FPR yashize abana b’abakobwa mu burezi, ureste ko nabwo ari politiki yatangiye kera, aho mu muco wa Kinyarwanda Abanyarwandakazi batahejejwe k’ubumenyi. Nubwo kuva na kera cyangwa nubu urugendo rwo guha abagore uburengazira bumwe abagabo n’abagore rugikomeza. Ese kuzuza abana, niyo baba abana b’abakobwa, ma mashuri bakarangiza ayibanze batazi kwandika amazina yabo no gusoma, ubwo si uguhemukira mu buryo burenze ababyeyi babo ?

Mu gihe amahanga ataka u Rwanda, Abanyarwandakazi bakomeje  kugirirwa akarenga, twagaragaza mu bimenyetso umunani.

  1. Kwica Abagore

FPR ntampuhwe yagiriye abagore mu kwica abantu. Aha twirengagije ubwicanyi ndengakamere, umuntu yatanga urugezo nka Joy Rwigema , Alexia Mupende,  Illumunié Iragena, Anne Marie MUKANDOLI. Abategarugoli bapfuye bazira urwango cyangwa ibitekerezo bya politiki byabo.

  • Gukubita abagore

Urugero rwa hafi ni umwali Clarisse Nyirangaruye wakubiswe umwaka ushize na Dasso igihe yashatse kurengera musaza we, agakubitwa mu ruhame, amashusho ye agakwirakwira ku isi hose, bikarangira ashaka kwiyahura.  Undi mutegarugori twavuga ni madamu Théodosie Uwamahoro wari ufite imyaka 28 y’amavuko, yakubiswe na Dasso kugeza apfuye ku i tariki ya 7 Gicurasi 2016. Umuyobozi wumujyi wa Kigali bamubajije kuri uwo muntu yamwise “umwanda”. Yazize gukora akazi kubuzunguzayi.

https://youtu.be/Hu4C2v9Gij4
  • Gufata abagore ku ngufu

Aha nanone umuntu yakwirengagiza ibyamfurambi byakorewe Abanyarwandakazi mu bwicanyi ndengakamere kabaye mu Rwanda kugirango twerekane uko icyo kibazo cyabaye karande mu Banyarwanda. Umwaka ushize mu kwezi kwa Mata 2020, amashusho y’abagore batangaga ubuhamya bwuko abasirikare baje bakabafata ku ngufu yashyizwe hanze n’umunyamakuru Cyuma Hassan, Abanyarwanda turumirwa.

  • Abagore barera abana nta amikoro

FPR yafunze abagabo, abagore basigara barushywa no kurera abana nta amikoro.

  • Abagore bahora mu ngendo bagemurira imfungwa

Ingaruka y’ingingo ya kane nuko abagore bahora mu ngendo bagemurira imfungwa bigatuma ntakindi babasha gukora.

  • FPR ifunga abagore ibaziza ubusa.

Victoire Ingabire, Diane Rwigara, Adeline Rwigara, Anne Rwigara, Leonille Gasengayire na Idamange Yvonne Iryamugwiza. Aha twakongeraho abagore bafunze bazira gushaka cyangwa kuvanamo inda. Atari ugushyigikira ko abagore bakuramo inda, iki kibazo kireba abagore aho mu muco nyarwanda gutwita nta mugabo umugore afite ari ikibazo gikomeye cyane, abali n’abategarugoli buzuye mu nteko z’imitako ntibashoboye gukemura iki kibazo. Igisubizo cyabaye kurunda abagore muri gereza!

  • FPR yapfakaje abategarugori inabicira abana babo.

Havugwa ko mu karere ngo mu Ruhengeri, abagabo bahasigaye mu ntambara y’abacengezi ari imbarwa. Urwo urugero rumwe ariko nanubu mu mwaka wa 2021 abagabo bakomeje kwicwa mu Rwanda.

  • Umugore mu Rwanda yabaye igikoresho, igicuruzwa

Akarengane kanyuma nuko Umugore mu Rwanda yabaye igikoresho, igicuruzwa: abo bashyira munteko nk’imitako kandi ntajambo. Abo bagore ni abo guhuma amaso abanyamahanga. Abana b’abakobwa bashora mubusambanyi bwo kuneka abategetsi, ibikomerezwa, na ruswa y’igitsina. Hari nabo batuma kuroga.

Mu gusoza, kuvuga ko FPR yateje imbere abagore ni nka cya kinyoma ko FPR yazamuye ubukungu bw’u Rwanda. FPR ikora politiki y’amashusho n’imibare yirirwa icuruza ku isi.

Iyo politiki ikaba ihisha ukuri kubabaje aho abagore bakorera politiki FPR baboneka nk’abagore batagira immpuhwe ngo bavugire ababyeyi bagenzi babo, abagore badashobora kwitekerereza ngo berekane akarusho k’abagore muri politiki.

K’urundi ruhande ikizere cy’Abagore muri politiki kiboneka mu batumva ibintu kimwe na FPR, aho Diane Rwigara, Victoire Ingabire, Idamange Iryamugwiza Yvonne n’abandi bagore baharanira impinduka mu Rwanda bakomeje kugenda berekana ubutwali bwabo, bakerakana k’ ubwonko bw’umugore ntaho butaniye n’ubw’umugabo. Bikagera naho umunyabwoba Kagame abatinya akabashyira muri gerezeza cyangwa agahora abakorera iterabwoba mu magambo. Kagame uzakomeza kutinya abagore kugera ryali ?

Constance Mutimukeye na Ami Ssm

One Reply to “AKARENGANE K’IBIHEKANE KAKOREWE UMUTEGARUGORI KUNGOMA YA KAGAME NA FPR”

Comments are closed.