Leta ya FPR Ikomeje gushimangira ko ntaho itaniye ni interahamwe
Umuryango w’imfubyi zirindwi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uratabaza nyuma yaho usenyewe itongo ry’iwabo hakubakwa ikigonderabuzima nta ngurane inzego zose za Leta ya FPR zirimo na Komisiyo yo kurwanya mo gukumira Jenoside (CNLG) zikabatererana.
Mu Kiganiro n’umubavu tv online uhagarariye uwo muryango, Uwera Marie Rose yashimangiye akarengane we n’abo bavukana bakorewe avuga ko ntaho ikibazo cyabo batakigejeje kuva ku murenge kugera mu nteko nshingamategeko ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihuguariko bikanga bigafata ubusa !
Uwera avuga yaje kwemererwa inzu mu midugudu ariko amaso agahera mu kirere.Asobanura ikibazo yagize ati «inzu y’iwacu barayisenye(Interahamwe) ariko ntibayishyira hasi n’uko muri 2004 Akarere nako gasenya ibisigaye kubakamo ikigo nderabuzima kugeza aho 2011 binyuze mu muryango uharanira abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) yamenye ko nk’abana barokotse bafite uburenganzira bwo kurega Leta cyangwa undi wese wabahuguza imitungo yabo yitwaje ko arabana. »
Uwera yemeza ko nyuma yo gusiragira mu nzego yamenyeshejwe n’inteko nshingamategeko ko yemerewe ingurane y’inzu mu midugudu yo mu Murenge wa Rugendabari bazahabwa n’Akarere ka Nyarugenge, akazisura ariko agategereza ko azahabwa inzu agaheba byatumye agana itangazamakuru ngo ribavuganire kuko imyaka ibaye 8 birirwa basiragizwa kugezwa naho bakwa ibyangombwa bivuye mu nteko rusange z’abaturage.
Uretse umwanya no gusiragira yemeza ko uretse guhabwa ingurane y’itongo ryabo cyangwa inzu bafiteho uburenganzira nta kindi basaba Leta ya FPR.
Uwavuga ko FPR imaze imyaka 27 isonga kandi itsemba abarokotse Jenoside ntiyaba abeshye !Banyarwanda dufatane urunana twomorane ibikomere kandi tuzirikane gukora iyo bwabaga mu kwikiza izi nterahamwe z’ubundi bwoko.
BYAMUKAMA Christian
Birababaje uyo muvyeyi nafashwe
ariko iyi nterahamwe BYAMUKAMA Christian nayo ntikagereranye interahamwe na FPR
imbwa n’ inka naho bifise amaguru 4 sibimwe