ABASHINGWACUMU BATANGIYE GUHAGURUKANA FPR, IRAZA KUBACAHE? “IBUYE RYANZWE ARIRYO RIKOMEZA IMFURUKA “.

Ahanzweho n’umwuka wa gihanuzi, Kizito Mihigo niwe wavuze ati « iyo ntaza kuba mu mwijima sinari kumenya urumuru ! » Kugeza ubu abanyarwanda benshi wa mugani w’abakurambere uvuga ngo « babona isha itamba bagata n’urwo bari bambaye, wadusohoreyeho !

Muw’1987 FPR  ishingwa rubanda rwari mubuhungiro rwayibonyemo icyizere rurayiyoboka ndetse n’abari mu gihugu imbere ntibatangwa kuko bumvaga babonye umukiza wo kubagobotora amacumu baterwaga cyangwa yaterwaga abanyarwanda bene wabo; Abatutsi bati guhezwa n’ivangura ndetse n’akarengane izabidukiza , abanyenduga bati ntimuri mwenyine yemwe n’abandi bifuzaga impinduka barimo abanyepolitiki n’abakomakomeye mu mashuri n’ubukire ntibahatangwa.

Icyo gihe FPR-Inkotanyi yarondoye amacumu leta ya Habyarimana yateraga abanyarwanda ihereye kubiswe abatutsi iyava imuzi yaba ayar’arariho n’atarariho kuva ku ivanguramoko kugeza munguni zose z’ubuzima mu gihugu yemwe yaba n’imahanga kugeza aho ishyizeho intego 8 zose yitsagaho igir’iti « twebwe ntituzakora nk’iby’iyi leta ya Habyarimana ibakorera » .

Si ukubyumva abanyarwanda bemera guhara ibyabo n’ababo kugira ngo bizagerweho. Nibwo abohereza abana mu nkotanyi,ababa abakada, abatanga imitungo mu nkotanyi n’ibindi  maze Kagame na mpatsibihugu bati aba banyarwanda ntacyo batubwiye yaba abiswe abahutu, abatutsi n’abatwa reka tuwucane tuwenyegeze nibashake bazamarane ndetse ntibitanashoboka tuzabatiza umurindi mukumarana ariko twicare k’ubutegetsi mubiyaga bigari ubundi tuhazahure ntakirogoya.

Ntibyatinze intambara irarota,inkotanyi zirica ,interahamwe zirica maze abanyarwanda babapfapfa bo mubyiswe amako yose n’abo basubirana mo aribyo byabyaye itsembabwoko n’itsembatsemba abenshi batanazuyaje kwita Jenoside Nyarwanda ariko FPR yo ubwo bwicanyi ibuha inyito ya Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo iyigire inkingi ya politiki yayo.

Guhera muri Nyakanga muri 1994 kugeza na n’ubu FPR yatabitse uruhande rwayo ikoresha ubutegetsi bwayo nk’ikirura cyambaye uruhu rw’intama ibeshya abiswe abatutsi ko yabarokoye,abahutu si ukubatsemba yiva inyuma kugeza no mu cyahoze cyitwa Zayire niho abiswe abatutsi  yabahe izina ry’abacikacumu ,abandi bo mu bwoko bw’abahutu ibita interahamwe .

Uko iminsi yagiye yicuma yigaruriye igihugu abo yise abacikacumu ibabeshyabeshya ubufasha mu mashuri no muzindi ntica nikize,abiswe abahutu yaba uwakoze ibyaha nutarabikoze bacirirwaho iteka,uwiswe umututsi wese wanze guhishira ibinyoma bya FPR yiswe ikigarasha ndetse abuzwa epfo na ruguru ajya mugatebo kamwe n’uwiswe umuhutu leta ya FPR yabonaga ko yanze kuyumvira buhumyi.

Kugeza aho habayeho n’abiswe “ aba fake survivors” ,uko inkundura yo guharanira ko ukuri kwavugwa kubyerekeranye n’ubwicanyi bwa FPR inkotanyi abiswe abahutu bemeje gusigiriza icyo cy’inyoma bahawe ububasha bwo kwica bagakiza ,abakomeje guharanira ko ukuri kubyabaye mu Rwanda kuvugwa uko kuri barashwiragizwa,baranyagwa  ndetse babura ayo bacira nayo bamira.

Niho umwe mubajujubijwe kubera kuvuga ukuri yaboneye abandi izina ,abameze nkawe bose  abita « Abashingwacumu » nguko uko twese twaburagijwe na FPR ya Kagame n’agatsiko ke  yaduhekuye ikaturusha uburakari  twabonye izina.

Karasira na Gilbert bamwe mu bashingwacumu batsinze ubwoba bakatura bakavuga ibyababayeho!

Ariko igikomeye n’uko abenshi muri twe twiyemeje kutarebera igihugu kirembera tureba kugeza igihe intambara umunyarwanda arwana n’undi irangiriye.

Ese ububasha Aba Fake survivors n’abashingwacumu bafite n’umutima ukomeye  wo guharanira ukuri  si igisubizo ku Rwanda rwa twese ?Banyarwanda mureke twitandukanye na Kagame n’agatsiko ke dutere aba bavandimwe ingabo mu bitugu.

Ukuri kuzatsinda !

Christian BYAMUKAMA