FPR NI ISHYAKA, UMURYANGO CYANGWA ICYOREZO?

Yanditswe na Karemera

Umusore umwe udasobanukiwe neza iby’u Rwanda yigeze kumbaza icyo FPR ari cyo. Byari biturutse kubyo yumva iryo shyaka rikorera Abanyarwanda. Uyu munsi nahisemo kubasangiza igisubizo namuhaye.

Mbere na mbere FPR ubwo yavukaga itangiye gukorera ibikorwa byayo ahagaragara ikintu cyambere yahise ikora n’ugutera u Rwanda :
▶️ Abaturage yabeshyaga ko ije gukura ku ngoma y’igitugu, baba bavuye mu byabo.
▶️ Itangira yica, yiba.
Nkaho ibyo bidahagije, itangira kwikora mu nda :
▶️Yica Rwigema Fred, Bayingana na Bunyenyenzi kw’ikubitiro,
▶️ Itangira gukoresha agafuni mu bana b’Abanyarwanda bayisangaga bazi ko bagiye gufatanya urugamba.

Ubwo ntitubaze abana b’Abanyarwanda bagwaga ku rugamba haba abari mu ngabo za ExFar no muri APR
▶️ Abaturage benshi bafunzwe na Leta ya Habyarimana bazira kwitwa ibyitso.

Byarakomeje yibasira bamwe mu banyepolitiki bari bakomeye ngo iteze umwiryane inategura amahano, ngabo ba Gapyisi, ba Gatabazi, ba Bucyana n’abandi.

Igitangaje ntiyahagarariye mu Rwanda gusa, yiciye no muri Congo abanyecongo nyuma yo kubateza intambara zidashira dore imyaka ibaye 25.
▶️ Yishe abanyamulenge muri Congo, ibicira mu Rwanda.
▶️ Yishe abagande i Kisangani, mu Rwanda na Uganda
▶️ Yishe abanyarwanda bayihunze n’abayihozemo ibakurikira n’aho bahungiye, Afurika y’epfo, Malawi, Ububirigi, Zimbabwe, Mozambique.
▶️ Ubu irica igafunga, yica abacitse kw’icumu ibeshya ko yarokoye  yica abacuruzi abagore n’abana
▶️ Iricisha abaturage inzara,uburoko,ubukene n’ubujiji.

Ibyo ni bicye mbashije kwibuka kugirango ngusobanurire FPR icyo aricyo, nkaba nakubwira rero ko FPR atari icyorezo gusa, ahubwo FPR ni Cancer ♋,  ibyo byose navuze hejuru akaba ari ibyo nakwita métastases (cancer ikwirakwira) arizo zigenda zitugeraho buhoro buhoro kuburyo Africa yose ishobora kwandura mugihe ikibazo cyayo kitavuwe nkuko bavura Cancer ♋. 

Karemera