Yanditswe na Kalisa Christopher
Mu rubanza rw’ikinamico isi yose ihanze amaso, ubushinjacyaha kuri uyu wa 17 Kamena 2021, bwasabiye Paul Rusesabagina igifungo cya burundu ku byaha akurikiranyweho ngo bifitanye isano n’iterabwoba byakozwe ngo binyuze mu mutwe wa FLN yari mu bayobozi bawo.
Abagize ibyago ni abacamanza n’abashinjacyaha bashyizwe muri uru rubanza rutuma barara badasinziriye amaso akaba yarabaye ibishirira, aho Leta ya FPR irara igerekeranya ibyaha bidafatika ndetse ntibishinge, aho kugaragaza uko Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, bigeretseho no kwitobora inda. Kwihishira byabananiye bati akatirwe gufungwa imyaka 170.
Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho bigize impurirane y’ibyaha byahanishwa imyaka 170, bityo bukaba bumusabiye igihano cyo hejuru aricyo gihano gikuru mur ibyo cyo gufungwa burundu. Bikaba birangiye FPR yongeye kwishyira hanze nk’uko isi yose imaze kubamenyera.
Ibyaha icyenda Rusesabagina akurikiranyweho ubushinjacyaha byamusabiye ibihano ku buryo bukurikira : Kwemeza ko Rusasabagina ahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe utemewe gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15. Ko ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 20.Icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 10.Icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gihanishwa igifungo cya burundu. Icyaha cy’itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko icyaha cya gatandatu akurikiranyweho ari icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25.Hagakurikiraho Icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo 25.Icyindi cyaha ngo nicy’ubwinjiracyaba bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25. Icyaha cya kenda ngoniicyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gushingira ku bisobanuro bwatanze rukemeza ko Rusesabagina atemeye ibyaha byose aregwa kandi akurikiranyweho bikaba bigize ibyaha by’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano hashingiwe ku byo amategeko ateganya.
Umushinjacyaha ati :“Ubushinjacyaha busanga ibyaha Rusesabagina Paul akurikiranyweho bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye bihujwe n’uko bigamije umugambi umwe.”
Yavuze ko hashingiwe ku biteganywa n’amategeko bumusabiye igihano cyo gufungwa burundu kubera ko aricyo gihano cyo hejuru.
Ati : “Bukaba bumusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru kirusha ibindi gukomera aricyo; igihano cyo gufungwa burundu.”
Rusesabagina nk’intwali ikomeje kuvugisha urukiko na FPR
Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ndetse akaba intwali yavuzwe ibigwi muri film yiswe « Hotel Rwanda », yamaze kubona ko nta butabera yiteze mu Rwanda cyane ko yahagejejwe ashimuswe, afata icyemezo cyo kwikura muri uru rubanza rwuzuyemo itekenika.
Rusesabagina yabateye icy’umutwe kera, ati reka mbereke neza ko ibyo murimo atari ubutabera, cyane ko bangiye abavoka be kuza kumwunganira. Ati : Ndi intwali nzapfa ntandavuye, yikura mu rubanza none bakuye agahu kunnyo bigaragaza uko bari bamusabira igifungo cy’imyaka 170 no gufungwa burundu. Harya ubwo ubivuga abari ari muzima muri we ?
Ibi kandi biriyongera ku gitutu amahanga akomeje gushyira ku Rwanda, ngo rusobanure uko Rusesabagina yafashwe n’uko yagejejwe mu Rwanda. Ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bwagiye bugaragaza ihohoterwa n’itotezwa byagiye bikorerwa Rusesabagina kugeza n’ubu aho akibikorerwa aho afungiye.
Umuryango we ndetse na fondation Hotel Rwanda, bakomeje gusaba ubutabera busesuye ndetse bakagereka ho ko yarekurwa akajya kuburanira hanze y’u Rwanda ko u Rwanda ari igihugu cy’ibyihebe bikomeje gushimuta ababihunze. Ejobundi Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu b’Ububiligi akaba yarakiriye umuryango wa Rusesabagina bakageza ku b’Ububirigi afitiye ubwenegihugu impungenge umuryango we ufite.
Kalisa Christopher