GOMA : “NIBA KAGAME ATARI INDYARYA NIYEMERE KUGANIRA NA FDLR”

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Kuwa gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021  mu  ruzinduko Paul Kagame yagiriye   i  Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ubwo yakoranaga ikiganiro n’abanyamakuru  nyuma ya saa sita, yasabye Abanyekongo n’Abanyarwanda kureba imbere bakibagirwa ibyo ejo hashize, bakareba ejo hazaza kandi bakabana.Ese Abaturage babyakiriye bate? Mur’iy’inkuru turakomoza kuby’Umunyamakuru wa RFI yatangarijwe n’Abaturge batuye i Goma.

Kuri  rond-Point  yitwa Signers, ijambo rya Paul Kagame ryakiriwe ukundi. Uwitwa Anselme Muhindo, ucuruza lisansi,  yagize ati :  “Niba koko abitekereza  twabyemera. Niba u Rwanda rwifuza uko “kubana”, ntiruzongere gusubiramo amakosa ya kera!? Inyeshyamba cyangwa ingabo z’u Rwanda ntizigomba kongera kuza gutera ibitero Kongo kugira ngo ubwo bufatanye bubeho. Ariko Kagame agomba kandi kwemera kuganira na FDLR kuko ari Abanyarwanda“.

Michaelle Mahamba, ufite imyaka mirongo itatu yamavuko, avuga ko atigeze amenya ubuzima bw’ibyishimo kubera amakimbirane abuza umutekano hagati ya Kongo n’u Rwanda. Kuriwe hakenewe ubutabera : “Ah! Njye ndemera ko ibyo ari uburyarya kuko u Rwanda na Kongo bitazigera bibana neza urebye umubare w’abazize ubwicanyi ndengakamere. Njye sinabyemeye. Ntekereza ko Kagame ashaka guhunga ubutabera. U Rwanda rubifitemo uruhare rugomba kubyemera ».

Uwitwa Katembo Henry, yibukije umutima mwiza uranga Abanyekongo, aho yavuze ko bo barangije kubabarira. Mu magambo ye yagize ati : “Twebwe Abanyekongo ntabwo tugira inzigo, imbabazi zacu ziba hafi y’umutima kandi ntitugira inzika ». Ariko ibyo yabivugaga atebya kuko yahise yongeraho ko : « Muribuka igihe Kagame yavugaga ko nta bwicanyi ndengakamere bwigeze bubaho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo? Twarangije kumubabarira. Twiteguye kongera kubana nawe. Dukorana n’abanyarwanda baza iwacu gushaka akazi. Natwe twambuka umupaka tukajya mu Rwanda, kandi nta kibazo dufite. »

Ah! Njye ndemera ko ibyo ari uburyarya

Kurundi ruhande nkuko RFI yabitangaje   imyanzuro yavuye mu mubonano ya Kagame na Kisekedi niyashimishije  abaharanira uburenganzira bwa muntu. Dismas Kitenge, Perezida w’itsinda rya Lotus, umuryango utegamiye kuri Leta ukorana na FIDH, waganiriye na RFI yayibwiye ko : « Gushyira imbere ibibazo by’umutekano ni by’ubukungu, hatavuzwe ibibazo by’Amateka, iby’Ubutabera, ibibazo byuyumunsi, uruhare rwa hafi cyangwa urwa kure rw’ingabo z’u Rwanda mu gushyigikira cyangwa gufatanya nimwe mu mitwe y’inyeshyamba ikoresha intwaro mu burasirazuba bwa Kongo, ko niba ibyo bibazo by’uburenganzira bwa muntu, Amahoro nu Ubutabera bitaraganiriweho hagati yabakuru bibihugu bombi, ko kuriwe byerekana ingufu nke za guverinoma ya Kongo kandi ko byerekana Leta zombi zidafite ingufu zimwe. Kuriwe ibyabaye ni ukubaka amahoro atarambye, amahoro atari mu mitima yabaturage, amahoro ashobora guhungabana isegonda kurindi. Abona igikwiye ari uko Félix Tshisekedi na Paul Kagame bareba kure, bakagenzura ibyabaye ejo hashize, bakubaka umubano wuyu munsi nuwejo hazaza ushingiye ku urufatiro rukomeye».

RFI yavuze kandi ko hari na abaturage babonye ijambo rya Paul Kagame, nkuburyo bwo gusaba imbabazi ku magambo yateje isoni yavugiye kuri RFI na France 24. Umwicanyi Paul Kagame yanditse umugani i Paris aho yateruye akavuga koraporo ya Mapping Report y’umuryango w’abibumbye itemerwa na bose ko hari nizindi raporo zanzuye ko nta bwicanyi bwabereye muri Kongo. Amagambo y’urukuzasoni yamaganywe nabaturage bo muri Sud-Kivu.

Uretse na Sud-Kivu, isi yose yamaganye amagambo ya Paul Kagame aho bigaragara ko we n’agatsiko ke, bafatanyije gukora ubwicanyi ndengakamere muri Kongo, batazashobora guhunga Ubutabera mpuzamahanga. Nkuko Dr Denis Mukwege adahwema kubivuga nta amahoro ashobora kubaho hadatanzwe Ubutabera. Ubusanzwe Abanyarwanda na Abanyekongo birazwi ko babana neza kandi ko bafite ikibazo kimwe gusa aricyo : Kagame na FPR ye. Abakongomani si ibitambambuga  byo guhobera ubisogota.

Constance Mutimukeye

One Reply to “GOMA : “NIBA KAGAME ATARI INDYARYA NIYEMERE KUGANIRA NA FDLR””

  1. NTABWENGE KWELI
    KAGAMA AGANIRE NA FDLR !!!!!!
    EREGA BAGANIRA BANYUZE MU MASASU MBE KO FDLR YA HAVYARIMANA YISE Accord d’Arusha ibipapuro woba wababwiye iki
    BANDANYA UMOKA

Comments are closed.