RWANDA : RIB MU MASHURI YISUMBUYE

Spread the love

Yanditswe na Irakoze Sophia

Bimenyerewe ko buri kigo cy’  amashuri  yisumbuye kigira umuyobozi ushinzwe imyifatire y’abanyeshuri ari we prefet de discipline  zimwe mu nshingano ze hakaba harimo  guhana umunyeshuri ugaragaje imyitwarire itari myiza  agahabwa ibihano bishobora gutuma yikosora ariko kandi bitamwangiriza ejo hazaza he, nko kumutuma umubyeyi agafatanya n’abayobozi b’ikigo kumugira inama zo kwikosora ku girango agaruke ku murongo, kumuha icyo bita week end akamara iminsi mu rugo atiga , hari n’abo bahanisha igihano  cyo  koza muvero  batekeramo ndetse n’ibindi bihano bitandukanye bitewe n’uburemere bw’ikosa umunyeshuri yakoze .

Benshi mu bageze mu mashuri ndetse n’abatarayagezemo   barabizi ko abana bageze mu   myaka  y’ubugimbi( adolescence) baba bafite amaraso ashyushye abatera gukora amakosa atandukanye  baba bafite n’amatsiko yo kuvumbura ndetse no gukora udushya aho usanga iyo bafite ibibahuza nko kuba baturuka mu gace kamwe cyangwa se  gukunda icyamamare kimwe bishora kubabera impamvu yo gukora aka groupe bahuriyeho bakajya bagendana, bagasangira  ku buryo  aho usanze umwe uhasanga na  bagenzi be bose . ibi rwose birasanzwe abageze mu mashuri yisumbuye na za kaminuza  benshi bagiye bisanga mu ma groupe atandukanye .

 Kuri ubu rero ingoma zahinduye imirishyo aho urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB  rwaguye imbago z’imikorere yarwo  rukaba rwatangiye  kwivanga mu nshingano z’abayobozi b’ibigo byisumbuye rukaba ruri gukomeza amakosa yakozwe n’abanyeshuri ndetse rukanabahimbira ibyaha bihambaye , ibi bikaba byarabaye ku rwunge rw’amashuri ya kabgayi rwitiriwe mutagatifu yozefu  ruherereye mu ntara y’amajyepho  mu karere ka Muhanga  aho abanyeshuri bane bahuriye mu kagroupe kitwa abapower   bakoze amakosa yo kumena ibikoresho bya bagenzi babo  , nkaho bahawe ibihano bisanzwe dore ko imyaka barimo baba bakeneye abayobozi ndetse n’ababyeyi baba hafi bakabagira inama zabagarura ku murongo kuko aribo Rwanda rw’ejo kandi igihugu kikaba kinabakeneyeho byinshi. Rib yo yahisemo  kubakorera dossier ibahana yihanukiriye aho ubu bafungiye kuri station ya Police ya Nyamabuye bashunjwa gushinga umutwe w’ubuguzi bwa nabi  bakaba bagiye kuvutswa amahirwe yabo yo kwiga kandi bari bakwiye guhabwa ibihano bisanzwe bagakomeza amashuri yabo .

Babyeyi birakwiye ko duhaguruka twese tukamagana iri hohoterwa riri gukorerwa abana bacu , ntibikwiye ko amakosa asanzwe akorwa n’abana akwiye gukosorerwa mu muryango cyangwa se  ku ishuri yinjiramo inzego z’umutekano  kandi n’izo nzego zireke kwivanga mu nshingano zitari izabo kuko hari ibindi byaha zikwiye gukurikirana atari ibyo .

Irakoze Sophia