Yanditswe na Nema Ange
Uyu munsi tariki ya 08 Nyakanga 2021, Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu kemeje raporo y’igenzura yerekana uko u Rwanda ruhagaze mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubwo iri genzurwa ndakorwa muri Mutarama uy’umwaka ni nabwo ibihugu bigeze kuri 24 byamaganye ibinyoma bya BUSINGYE washatse kuyobya uburari avuga ko u Rwanda rwabahiriza uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.
Inkuru bifitanye isano : I GENEVE IKINYOMA CYA BUSINGYE CYAKUBITIWE AHAKUBUYE NIBIHUGU 24
Muri iyo nama, Ambasaderi mpuzamahanga w’Ubwongereza mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Rita French, yatangaje ko Ubwongereza bwishimiye ubufatanye bw’u Rwanda na Universal Periodic Review(UPR) , izina ry’iryo genzura mu cyongereza, harimo ubufatanye hagati ya Guverinoma na sosiyete sivile ku burenganzira bwa muntu. Ubwongereza bwongeye gushimangira ko gukorana n’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya UPR.
Mu magambo ye yagize ati : “ Ubwongereza bwishimiye ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo icyifuzo cyacu cyo kurengera no kurinda uko abanyamakuru bagakora mu bwisanzure, badatinya ibihano, no gushyiraho ingamba zikora k’uburyo guverinoma yubahiriza amategeko agenga itangazamakuru. Iyi ni intambwe yingenzi mu guteza imbere ubwisanzure , harimo no guha umwanya amajwi atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Yarongeye agira ati :
Tubabajwe nuko u Rwanda rutashyigikiye icyifuzo cyacu, kandi cyanatanzwe n’ibindi bihugu, kugira ngo hakorwe iperereza mu mucyo, ryizewe kandi ryigenga ku birego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bapfira muri gereza n’abakorerwa iyicarubozo.
Kandi Twishimiye ko u Rwanda rwemeye ibyifuzo by’ibindi bihugu ku bijyanye no kurwanya icuruzwa ry’abantu, ariko twababajwe n’uko u Rwanda rutashyigikiye icyifuzo cy’Ubwongereza cyo gusuzuma, kumenya no gutanga inkunga ku bakorewe iryo hohoterwa, harimo n’abari muri Centre ngororamuco za Leta. “
Mu gusoza yashimiye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho aho yagize ati : “Aho twemera ko u Rwanda rumaze gutera intambwe, Ubwongereza burashishikariza u Rwanda gutanga raporo rubishatse mu gihe cyo hagati y’isuzuma, kugirango ruzerekane aho ruzaba rugeze mu ishyirwa mu bikorwa rw’ibyo rwasabwe.
Isuzuma rya UPR riba buri myaka ine n’igice. Bityo nkuko bisanzwe ducane ku maso kugira ngo FPR itazatubeshya,cyane ko Abo yita Aba fake survivors n’ibigarasha nyamara ar’ Abanyarwanda banze kwimurira ubwenge mu gifu no kurebera bahora bakurikiranira bya hafi uko ihonyora uburenganzirwa bw’ Abanyarwanda, bityo bigatangazwa mu ndimi z’amahanga kugirango ba mpatsebihugu bayishyize FPR ku ibere uko bagenda basinyanya gatanya buhoro buhoro bayihate igitutu nubwo twaje twiyemeje ataribo dutegereje ho ibisubizo. FPR we ati abanenga ni abanzi b’igihugu ubuse ibi bihugu 24 murapfa iki ra?, kondeba hari naho bagushimye! Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona guma hamwe umunsi uzabe umwe ugende nta mperekeza kandi ntituzagukumbura!!!
Nema Ange