RDF MURI MOZAMBIKE, INTEKO ISHINGAMATEGEKO Y’U RWANDA IKORERA ABATURAGE ? ESE AYA MASEZERANO IRAYAZI ?





Yanditswe na Kalisa Christopher

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 kuva ku wa 9 Nyakanga 2021 batangiye kwerekeza muri Mozambike, aho ngo bagiye guhangana n’umutwe w’iterabwoba wiyita Al Shabab. Amasezerano y’ibi bihugu yagizwe ubwiru yatangiye kujya hanze aho umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga iki gihe atari igihe cyo gutekereza ubushobozi bizatwara, nubwo mu nkuru twabagejejeho twabamenyesheje ko ari Ubufaransa buzishyura. Mu gihe abaturage babuze amazi meza, ibibatunga ibikorwa remezo n’ibindi, mu gihe uturere tumwe twasubijwe muri guma mu rugo, kuki FPR ikomeje gushora abana bu u Rwanda mu ntambara ? Inteko ishingamategeko ibaho, ikorera abaturage cyangwa ni baringa ? Ese yamenyeshejwe iby’aya masezerano ?

Abagakwiye kuba intumwa za rubanda ntibagihagarariye abaturage ndetse ni baringa, bakomeje gukorera mu kwaha kwa FPR ndetse na Leta y’igitugu ya Kagame. Biratangaje ukuntu Perezida wi igihugu yakohereza abana bi Igihugu mu ntambara, intumwa za rubanda zitabizi. Amasezerano yahishwe hagati y’u Rwanda na Mozambike atangiye kujya ku mugaragaro aho agamije gushimisha agatsiko ndetse ko kukibira. Bitarangaje ko ikinyamakuru igihe.com gikorera mu kwaha kwa FPR gitangaza ko kizi ko Amafaranga azakoreshwa azishyurwa na Leta y’u Rwanda ntihagire icyo bo babivuhago kuko icyo gihe Ibizagenda kuri aba basirikare b’u Rwanda bose  byaba bivuze ko bizaturuka mu mitsi y’imisoro abanyarwanda bakomejwe kwishyuzwa cyane no muri ibi bihe bigoye bya Covid-19. Ibyo bizagenda kuri izi ngabo  ni : ibiribwa, imyambaro, kuvura inkomere, amasasu, abazamugarira kuri uru rugamba ndetse n’abasirikare bazagwa muri ibi bikorwa imiryango yabo ikarira mu myotsi kubera nta ngurane n’ubwo nta kivuzi cy’ubuzima n’ibindi. Gusa icyaje kumenyekana biturutse mu binyamakuru byo mu mahanga nuko ari Ubufaransa buzishyura, ibyo nabyo bivuze ko Kagame acuruza abana bu u Rwanda mu mahanga, intumwa za Rubanda zicecekeye.

Muri Mata uyu mwaka, Perezida Filipe Nyusi yagirira uruzindiko mu Rwanda rwagizwe ibanga ndetse Nyusi nyuma yo kotswa igitutu mu gihugu cye ajya ku bitangazamakuru bya Mozambike gutangaza we ku giti cye ibyo yari yagiyemo aho u Rwanda rwari rwabigize ibanga. None ibiri muri aya masezerano byashishwe bitangiye kujya ku mugaragaro.

Mu 2018, u Rwanda  ngo na Mozambique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo iz’umutekano, ndetse u Rwanda rwasinye amasezerano ya Kigali mu 2015, agamije kurinda umutekano w’abaturage mu bice byose birimo intambara n’amakimbirane. Ariko se aya masezerano hari icyo amarira abanyarwanda ? Rwo se hari umutekano ruha abaturage barwo ? Inteko ishingamategeko ireberera abaturage ? Kuki idakurikirana ibi bibazo bikamura imisoro y’abaturarwanda aho no muri ibi bihe bigoye by’icyorezo cya Corona bakomeje kwishyuzwa imisoro kandi ntacyo binjije n’amasaha bakoraga akaba akomeje kugabanywa ?

Ese ibyihebe bijya gushyaka amahoro n’umutekano ahandi bigashoboka ?

U Rwanda ruzwiho guhaguruka rukajya kwica abaruhunze mu mahanga ndetse abatishwe bagashimutwa. Izo ngabo n’abategetsi bajya kwica abaturage barwo imahanga, hari icyo rukwiye kwigirwaho mu kubungabunga amahoro ? abashimutiye imahanga nka Rusesabagi Paul hari icyo bakwigisha ? Agatsiko kishe Karegeya, Kizito Mihigo, impunzi z’abahutu muri Congo, bishe abanyekongo n’izindi nzirakarengane nyinshi hari amahoro bagiye gutanga ?

Igihugu cyibasira uburenganzira bwo kwishyira ukizana hari amahoro rwajya kwerekana no kubungabunga imahanga  aho bajujubya abaturage barwo nka Karasira Aimable, Idamage Yvonne, Phocas Ndayisaba n’abandi benshi batandukanye. Abaza kwiyambaza izi ngabo bazibonamo ubushobozi ? Niba bazibonamo ubushobozi kuki bataziha ibyo zizakenera byose ? Ese u Rwanda rwo rubyemera ni ku mpuhwe cyangwa hari ka peterori bagiye gucukura nk’uko byavuzwe ku maraporo ko u Rwanda rwibye zahabu i Congo (Kinshansa) ?

Ibi byose n’ibyo ibihugu bya SADC byabonye ndetse bizi neza uko aka gatsiko ka FPR gakora zigakomeza kurwanya ko izi ngabo zijya mu butumwa muri Mozambike.

Nk’uko twabibabwiye mu nkuru y’Ijisho ry’Abaryankuna mu nkuru yacu ifite umutwe ugira uti : SADC IRWANYA KOHEREZA INGABO Z’U RWANDA MURI MOZAMBIKE. Muri iyi nkuru twagarutse ku  nama ya Troika yabaye tariki ya 27 Gicuransi 2021, yabereye muri Mozambike, bagenzi ba Perezida Filipe Jacinto Nyusi basubije inyuma igitekerezo cyo gusaba u Rwanda kwitabira inama za SADC mu rwego rwo kwitegura kohereza ingabo. Ubugizi bwa nabi bw’ingabo z’u Rwanda aho zigeze bukaba bumaze kumenywa n’isi yose. Ndetsemuri iyi nkuru twakesheje igitangazamakuru The Chronicles, igitangazamakuru gikorera mu Rwanda cyatangaje ku 1 Kamena 2021,  ko iyi  nama ya SADC yitabiriwe na Nyusi wa Mozambique, Perezida wa Malawi, Dr. Lazarus McCarthy Chakwera, Perezida wa Botswana, Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida wa Zimbabwe, Dr Emmerson Mnangagwa na Hussein Ali Mwinyi. Aba bayobozi b’ibihugu bigize SADC bakaba baranze ko ingabo z’u Rwanda ziza muri Mozambique bakaza gutangazwa no kumva ko Kagame yaciye inyuma, ku ubusabe bwa Abafaransa, akabatungura atangaza ko agiye guhita yoherezayo abasirikare na abapolisi 1 000.

Intumwa za FPR zikomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Kalisa Christopher