Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14/07/2021 yashyize Uturere 8 n’Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo (total lockdown), kuva kuri 17 kugeza kuri 26/07/2021, Utundi Turere 19 dusigaye dushyirwa muri Guma mu Karere. Aha na none byongeye gukurura uruntu runtu hagati y’abaturage na Leta, kuko igishingira ku mibare y’abandura bashya n’abicwa na COVID-19 ikomeje kuzamuka na virusi igenda yihinduranya, ariko ntihashingirwe ku zindi nkingi zigize igihugu nk’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na politiki muri rusange.
Uturere twashyizwe muri Guma mu rugo ni utw’Umujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge) kongeraho Utundi 8 ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Muri utu Turere, Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe gusa. Nyamara se haba habanje kureba icyo bene byo babivugaho?
Itangazo rigisohoka, hakurikiyeho umuvundo ukabije, ahategerwa imodoka mu mujyi wa Kigali, cyane cyane muri gare ya Nyabugogo, aho abaturage benshi bahungaga umujyi kugira ngo iya 17/07/2021, izabasange iwabo mu Turere tutashyizwe muri Guma mu rugo.
Abasesenguzi bose bahurije ku kuba iki cyemezo kidahwitse kuko ntacyo kije gukemura. Uko abantu barwanira kuva mu mujyi bataha mu cyaro niko bajyana ubwandu bushya COVID-19, bugakwirakwira mu gihugu hose.
Nk’uko byagiye bivugwa kandi ingamba z’ibyumweru bibiri ntizihagije. Hakwiye kubaho ingamba z’igihe kigereranyije, nk’amezi atatu, atandatu cyangwa umwaka. Kandi zigashingira ku bipimo bifatika mu nzego zose, atari ugushingira gusa ku mibare igaragaza abanduye bashya n’abishwe na COVID-19, ahubwo hagashingirwa ku bipimo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse hakanashingirwa kuri politiki mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu. Birababaje kuba inama y’abaminisitiri iterana igiye kumenyeshwa ibyemezo byafashwe.
Umwanditsi wa Ndabaga TV