POLISI : WINJIRAMO URI INDAKEMWA BIKARANGIRA UHINDUTSE UMWICANYI.





Yanditswe na Nema Ange

Muri iyi minsi ya vuba nta zindi nkuru zumvikana uretse ababuriwe irengero, abarashwe bashaka kurwanya abapolisi, abishwe bagiye gutoroka, abishwe bafatiwe mu cyuho, n’abandi n’abandi bicwa, ukaba wakwibaza ko Polisi nta kindi yatojwe uretse kwica. Ese bisaba iki ngo umuntu yinjire muri Polisi yu u Rwanda ?

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu, www.police.gov.rw, ku wa 30/06/2020, ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, ryavugaga ko uwifuza kujya muri Polisi y’Igihugu agomba kuba ari umunyarwanda, kuba abishaka, kuba afite imyaka hagati ya 21 na 25, kuba afite nibura impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza Ao, mu mashami ya Law, Information Technology, Engineering, Medicine, Journalism, Languages, Education.

Yagombaga kuba kandi atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi 6, kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire bikemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari atuyemo, kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta, kuba afite ubuzima buzira umuze byemejwe na muganga wa Polisi, gutsinda neza ibizamini bya Polisi bimwemerera kujya mu gipolisi, kuba yiteguye gukorera aho ari ho hose mu gihugu. Ibi biratangaje, biranababaje kubona abantu bajyamo baba barize amashuri angana atya, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, nyamara yageramo akigishwa kunyereza abantu no kubica ku maherere gusa!

Baba indakemwa bate bayobowe na abicanyi ?

Amakuru dukesha ISHEMA TV yasohotse ku wa 13/07/2021 yavugaga ukuntu umuturage witwa Kalimba Geofrey, wo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Mumena, Umudugudu wa Kiberinka, avuga ko yakorewe ihohoterwa n’uwari Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, witwa Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, akamwica urubozo mu magereza abiri na kasho enye.

Muri 2016 yagabiwe na LONI kuyobora polisi yayo, Ese Loni yari izi ko yakoreye iyicarubozo Abanyarwanda ?

Muri aka karengane avuga ko yakubiswe ikibuno cy’imbunda, akaba agifite igikomere ku rutugu rw’akaboko k’ibumoso, afungirwa muri toilettes (WC) ndetse n’abapolisi bamwambura amafaranga 120,000 FRW, ari nako bamuzengurutsaga hirya no hino muri sitasiyo za Polisi, ari nako bamukubita, ijoro n’amanywa.

Ni ikibazo avuga ko yagejeje ku nzego zitandukanye za Leta zirimo Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Umutekano, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Urwego rw’Umuvunyi, Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Présidence). Muri iki gihe Kalimba yasiragizwaga izo nzego zamubwiraga ko ikibazo cye bagiye kugikemura, nyamara kugeza magingo aya amaso yaheze mu kirere, nyuma y’imyaka 21.

Uyu Kalimba avuga ko nta bwoba afite bwo kugaragaza akarengane ke yakorewe n’abakomeye kuko kuri we yumva nta muntu n’umwe uri hejuru y’itegeko. Avuga kandi ko ikibazo cye yakigeje mu nzego zose, akumva rero ko kubitangaza byamugiraho ingaruka ari uko hari icyo yabeshye, nyamara we yiteguye kuvuga ukuri kose.

Kalimba avuga ko kuba yarahisemo gutangaza inkuru ku ISHEMA TV ari uko yagiye mu binyamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta, nka THE NEW TIMES, IGIHE.COM n’ibindi ariko bamara kwakira inkuru ye akazategereza ko isohoka agaheba. Agasanga rero impamvu binyamakuru bitatangaje inkuru ye ari uko byanga kugaragaza amanyanga Leta ikomeza kugenda ikorera abaturage.

Mu bimenyetso Kalimba yeretse ISHEMA TV harimo amabaruwa yagiye yandikira ubuyobozi n’ayo bwamusubizaga. Urugero atanga ni ibaruwa yo ku wa 23/02/2006, Minisitiri w’Ubutabera yandikiye Minisitiri w’Umutekano, amumenyesha uko ubwo Perezida wa Repubulika yasuraga Umujyi wa Kigali, hari abaturage bamugaragarije ibibazo, harimo na Geofrey Kalimba, wagaragazaga ko yahohotewe n’abapolisi. Minisitiri Edda Mukabagwiza, wayoboraga Minisiteri y’Ubutabera yasabye Minisitiri w’Umutekano wariho icyo gihe, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, gukemura iki kibazo ariko kugeza n’uyu munsi nyuma y’imyaka 15 nta cyakozwe.

Polisi mu Amateka

Amateka y’igipolisi mu Rwanda si aya none kuko ubwo rwabonaga ubwigenge ku ya 01/07/1962, hahise hashyirwaho imitwe ibiri. Uwo kurinda ubusugire n’ubusugire bw’igihugu wiswe “Ingabo z’Igihugu” (Armée Nationale) n’undi wo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu wiswe “Polisi y’Igihugu” (Police Nationale).

Uko amateka yagiye akurikira Polisi y’igihugu yaje kwimurirwa mu Ngabo z’Igihugu mu cyiswe “Gendarmerie Nationale”, hashyirwaho n’ishuri ryihariye ryigisha inshingano ubundi zakabaye zikorwa na Polisi, ryitwa “Ecole de la Gendarmerie Nationale (E.GE.NA)”, rishyirwa mu Ruhengeri. Icyo gihe abakoraga inshingano za gipolisi bimuriwe mu “Gipolisi cya Komini” (Police Communale), biguma gutyo kugeza mu mwaka w’2000.

Nema Ange