Yanditswe na Remezo Rodriguez
Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Uzaramba Karasira Aimable gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo urubanza rwe ruzaburanishwe mu mizi.
Karasira Aimable arashinjwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, icyaha cyo gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo bamusanganye ahantu hatandukanye.
Urukiko ruvuga ko mbere y’uko uru rubanza ruburanishwa ku ifunga n’ifungura by’agateganyo habanje gusuzumwa inzitizi yari yatanzwe ku ruhande rw’uregwa n’abamwunganira, aho bavugaga ko adakwiye gukurikiranwa ku bw’uburwayi afite. Nyuma rero yo gusuzuma ibyavugwaga ku mpande zombi haba ku ruhande ruregwa, haba no ku ruhande rw’ubushinjacyaha, ndetse na nyuma yo gusuzuma ibikubiye muri raporo ya muganga (expertise médicale), urukiko rukaba rwarafashe icyemezo cyo kuburanisha urubanza kuko rwasanze muri iyo raporo hatagaragazwa ko Karasira Uzaramba Aimable adafite ubushobozi ku buryo atakurikiranwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu zikomeye zituma Karasira Uzaramba Aimable akekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside ari uko harimo kuba mu kiganiro gifite umutwe witwa « Ubumwe n’ubwiyunge » Karasira Uzaramba Aimable yakoranye na Agnès Nkusi Uwimana kuri YouTube channel tariki ya 23/05/2021 ku gitangazamakuru gikorera kuri internet kitwa Umurabyo Online TV, uhereye k’umunota wa 14:17 kugeza 16:15, Karasira yavuze amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagoretse ukuri kuri Jenoside avuga ngo « Ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Habyarimana ariyo yabaye imbarutso ya Jenoside ».
Ngo muri icyo kiganiro uhereye k’umunota wa 29:35, Karasira Uzaramba Aimable yakoresheje imvugo ihakana Jenoside avuga ko « Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itateguwe », arongera abishimangira abisubiramo bwa kabiri tariki ya 26/05/2021 kuri YouTube channel ye yitwa Ukuri mbona.
KU CYAHA CYO GUHAKANA NO GUHA ISHINGIRO JENOSIDE
Ubushinjacyaha buvuga ko, ku cyaha cyo guha ishingiro Jenoside, mu kiganiro gifite umutwe ugira uti « ubumwe n’ubwiyunge » cyavuzwe haruguru, uhereye ku munota wa 18:19 kugeza ku munota wa 19, Karasira Uzaramba Aimable, mu mvugo ye, yakoresheje imvugo iha ishingiro Jenoside aho yemeje ko “Leta ya Habyarimana yakoze Jenoside yayikoze yirwanaho kuko abana b’Inkotanyi boherezaga amabombe mu baturanyi babo basize mbere yo kujya ku rugamba“.
Bukomeza buvuga ko mu kiganiro gifite umutwe witwa «Karasira agira inama opposition uburyo yatsinda», Karasira yakoranye na Agnès Nkusi Uwimana kigatambuka kuri YoTtube Channel ye Ukuri mbona, tariki ya 20/05/2021, kuva ku munota wa 21:37 kugeza ku munota wa 22:00, Karasira Uzaramba Aimable yumvikana apfobya Jenoside, yoroshya uburyo Jenoside yakozwemo agira ati « Kabuga Félicien azira ko atatanze amafaranga muri FPR nk’abandi bacuruzi, naho kuvuga ko azira ko yatanze imihoro yakoreshejwe muri Jenoside si byo». Buvuga ko ngo yavuze ko nta rugo rutagiraga umuhoro, ngo no kuba Abafaransa baremeye ko batanze amahugurwa (training) ari ukubera inyungu bashaka hano mu karere.
KU CYAHA CYO GUKURURA AMACAKUBIRI
Ubushinjacyaha buvuga ko Karasira Uzaramba Aimable yagiye avuga amagambo akurura amacakubiri aho ngo yumvikanye mu kiganiro gifite umutwe witwa « ubumwe n’ubwiyunge » cyatambutse kuri YouTube channel Umurabyo online TV, tariki ya 23/05/2021, uhereye ku munota wa 16:37 kugeza ku wa 17:45, yavuze amagambo akurura amacakubiri mu banyarwanda aho yavuze ati «Kanjogera yahagurukiraga ku mpinja,
uyu munsi ayo mateka ntiyakwigishwa kuko harimo benewabo». Ngo akomeza muri icyo kiganiro akoresha imvugo ikurura amacakubiri kandi itanya abantu agira ati « Abatutsi bahunze muri 1959 bahunze kubera ko banze kwambarira ubucocero aho bambariye inkindi ».
Ubushinjacyaha bukomeza na none buvuga ko ngo mu kiganiro gifite umutwe witwa « u Rwanda ruracyaboshye, badutetsemo umureti tubabera ibitambo » cyashyizwe kuri PAX TV, tariki ya 15/05/2021, uhereye ku munota wa 45:30 kugeza ku wa 45:55, Karasira Uzaramba Aimable ngo yumvikana akoresha amagambo akurura amacakubiri mu banyarwanda aho yavuze kuri gacaca akoresha imvugo igira iti « ariko uzi abantu baburaniye muri Gacaca bashyizweho…., reka tubyihorere ni ibintu twibikiye, hari hakwiye abanyamahanga, ariko abantu babiri barwanaga umwe ari hejuru y’undi, undi aramubyukanye, umubyukanye abe ariwe ujya kumucira urubanza? Ibyo bintu ntabwo kenshi byumvikana ».
Na none ngo muri icyo kiganiro uhereye ku munota wa 23:54 kugeza ku munota wa 24:10, Karasira Uzaramba Aimable yakoresheje imvugo ikurura ivangura n’ amacakubiri, aho avuga ko abari ingabo za RPA zateye u Rwanda batari abanyarwanda ahubwo bari abagande.
KU CYAHA CYO KUDASOBANURA INKOMOKO Y’UMUTUNGO
Ubushinjacyaha buvuga ko, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, Karasira Uzaramba Aimable hari imitungo afite adashobora gusobanura inkomoko yayo, ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko, bukavuga ko hari amafaranga angana na miliyoni 38,175,039Frw yakiriye kuri telefoni ye akoresha 0788600578 kuva mu mwaka wa 2019 kugeza 2021; muri ayo mafaranga hakaba hari miliyoni 11,004,574Frw yari kuri mobile money ya telefoni ye, atashoboye gusobanura inkomoko yayo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bukomeza buvuga ko, kuva mu 2019 kugeza mu 2021, hari amayero ibihumbi cumi na birindwi na magana atandatu na mirongo irindwi (17,670 Euros), yasanzwe kuri konti No 6775014642, iri ku mazina ya Karasira Uzaramba Aimable, atashoboye gusobanura uburyo yayabonye bukurikije amategeko.
Bwongeraho ko, ku itariki ya 01/06/2021, habaye isaka mu rugo rwa Karasira Uzaramba Aimable ruherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, Umudugudu w’Umurimo, bamusangana amadolari y’Amerika ibihumbi icumi na magana acyenda na mirongo inani na rimwe (USD 10,981), bamusangana n’amayero magana atanu na makumyabiri (520 EURO), bamusangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi ijana na mirongo ine na bibiri (3,142,000 FRW), nayo atashoboye gusobanura inkomoko yayo.
KARASIRA YISOBANUYE….
Karasira Uzaramba Aimable yahakanye ibyaha byose akekwaho, avuga ko ku cyaha cyo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, ndetse n’icyaha cyo gukurura amacakubiri, amagambo avugwa yavuze atayamenya ngo kuko yayavuze nta miti aheruka gufata kubera uburwayi afite, ngo rero akaba yarayavuze atameze neza ngo akaba yarongeye gufata imiti ku itariki 2/6/2021, ubwo RIB yamujyanaga kwa muganga, kuko yari yarabuze ikarita yo kwivurizaho. Akomeza avuga ko raporo ya muganga yakozwe nyuma yuko ayo magambo avugwa.
Naho ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, yavuze ko inkomoko y’amafaranga yasanzwe mu rugo iwe izwi neza cyane. Avuga ko amadolari yabonye kuko yakoreshaga social media, kandi ko barenga ibihumbi 62 bamukurikira, harimo abayamuha kuko aba yasabiye ubufasha abatagira kivugira. Avuga ko ayo mafaranga yanyuraga kuri Western Union, kandi impapuro zirahari, kuvuga ko adafite inkomoko ni ukwirengagiza.
Akomeza avuga ko hari andi mafaranga yashyizwe kuri compte ye ubwo yari avuye kwiga mu gihugu cya Suède ngo akaba atarigeze ayavunjisha. Andi mafaranga y’amanyarwanda yavuze ko yayakuye kuri Money Gram, igice kimwe akaba yarayahawe n’abakunzi be, andi akaba yaravuye ku bukode bw’inzu yasigiwe n’ababyeyi be.
Hari kandi ngo amafaranga yagiye ahabwa n’inshuti ze zitandukanye nyinshi kubera ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu yagiye akora ngo bakaba baramufashaga. Naho amafaranga yandi yasanzwe kuri compte ye nayo YouTubE yamwishyuye kubera ibiganiro n’indirimbo yahimbye byanyuraga ku rubuga Ukuri Mbona.
Akomeza avuga ko ayo mafaranga ari ubwo buryo yagiye ayabonamo, kandi ngo akaba yariyongereye muri 2020, ubwo abantu babonaga ibye bakamugirira impuhwe bakamuha amafaranga, kuko yari yirukanywe ku kazi. Avuga ko hari nayo yagiye ahabwa avuye kuri GO FOUND ME ngo agenda aba menshi. Hari kandi ngo ikiganiro cy’ubuzima bwe nacyo cyatumye abantu bafite umutima w’impuhwe bamufasha.
KARASIRA abajijwe niba amagambo yagiye avuga mu biganiro yatanze nta kibazo ayabonamo cyangwa ingaruka byagize cyangwa bishobora kugira, yavuze ko kugeza aho yafatiwe nta bantu bahanganye kubera ibyo biganiro yatanze. Ikindi ngo ni uko umuntu muzima atekereza akavuga bikeya ariko ngo we akaba ataratekerezaga neza, cyane ko ngo ibyo yavuze yabivuze mbere yuko raporo ya muganga yakozwe ikorwa.
ABAMWUNGANIRA BAFASHE IJAMBO…
Me Gatera Gashabana wamwunganiraga yavuze ko ku wa 31/5/2021 Karasira Aimable yakorewe inyandiko imufata hashingiye kuri biriya byaha ubushinjacyaha bwagaragaje, avuga ko kubirebana n’umutungo adasobanura inkomoko yawo yatanze ibisobanuro bihagije bigaragaza ukuntu iyo mitungo yagiye ayibona. Naho ku bijyanye n’ibindi byaha ubushinjacyaha bwagaragaje uburyo ibyo byaha byagiye bikorwa hashingiye ku biganiro yagiranye n’itangazamakuru kandi bishobora kuba byarabangamiye itegeko, ariko ngo Karasira akaba yarayavuze atameze neza, bityo ngo akaba asanga nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho ibyo byaha.
Uyu munyamategeko akomeza avuga ko Karasira akimara gufatwa yagaraje ko ari umurwayi, ndetse ngo Umushinjacyaha ashingiye ku mvugo za Karasira yasabye Expert kumusuzuma, akagaragaza niba afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse bakagaragaza n’ingaruka zaterwa n’ubwo burwayi. Yongeyeho ko Ubushinjacyaha nabwo bwabonye ko ari ikibazo, ndetse ko Karasira yagombaga gusuzumwa, hakaba hibazwa niba impungenge zagaragajwe ku burwayi bwa Karasira ubushinjacyaha bukabibona byaba aribyo cyangwa atari byo. Yibajije impamvu Ubushinjacyaha bwirengagije ubwo burwayi bugakomeza kumufunga.
Me Gashabana akomeza avuga kandi ko nyuma yo gusuzuma Karasira, basanze hari ama dossiers menshi ari muri archive y’ibitaro ya Karasira, bivuze ko iyi ndwara ya Karasira yatangiye kuva 2003 ikaba ikurikiranwa kugeza ubu ngo bikaba bigaragara ko KARASIRA arwaye n’ubwo Expert hari ibyo atasobanuye neza akaba ari yo mpamvu bifuzaga ko yasobanurwa mu mvugo yumvikana kandi mu buryo burambuye, bakaba basanga uburwayi bwa Karasira budashidikanywaho. Akomeza avuga ko Urukiko rwazita kuri raporo yakozwe na muganga kuko yagaragaje neza uburwayi bwa Karasira, ariko Ubushinjacyaha bukaba bwarabyirengagije bushingiye ku biganiro yatanze mbere yuko iyo raporo ikorwa, bityo urukiko rukemeza ko nta mpamvu zituma akekwaho icyaha.
Me Kayitana, nawe wunganira uregwa, avuga ko raporo yakozwe yari yatswe n’Ubushinjacyaha kandi iyo raporo ikaba igaragaza ko Karasira arwaye, kuko igaragaza ko hari ibintu bituma ashobora kuba yafata umwanzuro ku buryo butar ibwo. Avuga ko hari aho muganga yavuze ko réhabilitation ye ari difficile, kandi ko hari ibibazo byinshi yavuze bituma nawe atabasha gutuza, bityo akavuga ko hashingiwe kuri iyo nyandiko ndetse hagakurikizwa amateka yanyuzemo, ntabwo akwiye kujyanwa muri gereza ahubwo inzego z’ubutabera zakomeza gukorana n’abaganga akabasha kwivuza.
Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we nta shingiro gifite kuko amafaranga yo kuri mobile money hagaragara numero zayohereje, akaba ari ayo abantu bamuhaye, kandi ntaho bibujijwe kuba yahabwa impano, kabone nubwo abo bantu Leta yaba itabashaka, ntabwo byabuza ko bamuha amafaranga. Avuga kandi ko ataregwa ko yaba yarakoze iterabwoba cyangwa ngo acuruze ibiyobyabwenge. Akomeza avuga ko muri videos zivugwa ko hari aho Karasira yavuze ko atapfobya Jenoside ngo kuko nawe yamukozeho. Ikindi ngo ni uko kuba yaravuze ko ihanurwa ry’indege ya HABYARIMANA ryabaye imbarutso ya Jenoside atari icyaha nk’uko byemejwe mu rubanza No RP 0040/10/HC/KIG rwa Déo MUSHAIDI.
Ku bijyanye n’andi magambo uregwa ashinjwa kuba yaravuze ko Jenoside itaateguwe, nabyo uyu munyamategeko yavuze ko atari impamvu ikomeye kuko contexte yabivuzemo no mu rubanza rwa Dr Léon Mugesera bavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko Jenoside yateguwe. Ikindi kandi ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga ivuga ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo, kandi ubwo bwisanzure bugomba kubahirizwa na Leta, bityo akaba abona urukiko rwategeka ko Karasira Uzaramba Aimable yafungurwa by’agateganyo.
Akomeza avuga ko kuba Karasira yaravuze ko Kanjogera yahagurukiraga ku mpinja, ari amateka kandi bikaba byarigishwaga mu mashuri. Kuba yaravuze Kanjogera mu kiganiro, ntabwo ikiganiro cyavuga kuri Kanjogera, ahubwo ni agace kamaze nk’amasegonda kandi umuntu akaba abyumva uko ashaka. Akomeza avuga ko na none mu rubanza rwa MUSHAIDI, kuri page ya 29, hagaragaramo ko amagambo ubwayo avugwa atatuma abantu bashyamirana kuko atari byo yari agamije kuko muri videos ze abwira abantu kuvugisha ukuri no gukundana kandi kuvuga ikintu uko ukibona ntabwo byaba impamvu yo gufungwa.
Me Kayitana akomeza asobanura ko kuba yaravuze ko abatutsi bahunze muri 1959, banze kwambarira ubucocero aho bambariye inkindi, hari aho Karasira yavuze ko ashaka kwikosora kuko yari yavuze ko abatutsi bahunze icyo gihe baticwaga, nyuma yo guhamagarwa n’abandi bari bari mu gihugu, akosora iyo mvugo. Ibyo rero ntabwo byavugwa ko yapfobeje Jenoside kuko umuntu ni umuntu, yashoboraga kwibeshya cyane ko yabaga atameze neza kubera uburwayi, na cyane ko mu 1959 yari ataravuka, ngo abe yarahagaze kuri ayo mateka. Kuba yarikosoye bisobanuye ko imvugo ye itarangwamo amacakubiri, ndetse yajyaga ahora asaba ko abamurusha amateka bamukosora. Bityo rero akaba asanga nta mpamvu zikomeye zihari zo gufungwa, ndetse nta n’icyaha gihari, agasaba urukiko ko Karasira Uzaramba Aimable yarekurwa agakomeza kwivuza kuko ntaho yajya mu gihe nta passeport agira.
UKO URUKIKO RUBIBONA
- KU CYAHA CYO GUHAKANA JENOSIDE
Urukiko rwavuze ko rusanga kuba Karasira Uzaramba Aimable, mu kiganiro yakoranye na Agnès Nkusi Uwimana kuri YouTube channel yitwa Umurabyo TV, tariki ya 23/05/2021, uhereye ku munota wa 14:17 kugeza ku wa 16:15, Karasira yavuze amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagoretse ukuri kuri Jenoside avuga ko « Ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Habyarimana ariyo yabaye imbarutso ya Jenoside », nyamara amateka atugaragariza ko Jenoside yari yarateguwe mbere y’uko iyo ndege ihanurwa, kuko hagiye habaho kwica abatutsi mbere y’uko indege ihanurwa, ahubwo bikaza gushyirwa mu bikorwa mu buryo bweruye nyuma y’ihanurwa ry’indege. Kuba yarakoresheje iyo mvugo ngo yagaragazaga ko iyo indege itaza guhanurwa Jenoside itari kubaho, kandi yari yarateguwe ndetse ikagenda ishyirwa no mu bikorwa. Iyi rero ikaba ari imwe mu mpamvu cyangwa se uburyo yakoresheje ahakana Jenoside.
Urukiko rusanga kandi ikiganiro cyanyuze kuri YouTube Channel ya Agnès Nkusi Uwimana, tariki ya 23/05/2021, uhereye ku munota wa 29:35, Karasira Uzaramba Aimable yarakoresheje imvugo ihakana Jenoside avuga ko « Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itateguwe », arongera akabishimangira abisubiramo bwa kabiri tariki ya 26/05/2021 kuri YouTube channel ye Ukuri mbona. Rugasanga rero iyi mvugo ye yarahakanye Jenoside, kuko kuvuga ko itateguwe, ari bumwe mu buryo bwo kugaragaza ko itabayeho cyangwa kugabanya ubukana bwayo, bukaba rero ari uburyo bwo guhakana cyangwa gupfobya Jenoside, nk’uko biri mu ngingo ya 5 y’itegeko ryerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside, aho igaragaza ibikorwa bigamije guhakana Jenoside, mu gace kayo ka kane kavugamo umuntu ugaragaza cyangwa uvuga ko Jenoside itateguwe, iyi mvugo rero yakoresheje ikaba ari impamvu ituma akekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside.
KU CYAHA CYO GUHA ISHINGIRO JENOSIDE
Urukiko rusanga kandi kuba KARASIRA mu kiganiro gifite umutwe witwa « ubumwe n’ubwiyunge » cyatambutse kuri YouTube channel Umurabyo TV, tariki ya 23/05/2021, uhereye ku munota wa 18:19 kugeza
ku munota wa 19, Karasira Uzaramba Aimable, mu mvugo ye, yarakoresheje imvugo iha ishingiro Jenoside aho yagiraga ati “Leta ya Habyarimana yakoze jenoside yayikoze yirwanaho kuko abana b’Inkotanyi boherezaga amabombe mu baturanyi babo basize mbere yo kujya ku rugamba“. Ibi bigaragaza ko yahamyaga ko ibyakozwe na Leta ya Habyarimana yirwanagaho, kandi mu bikorwa yakoze hakaba harimo na Jenoside, iyi mvugo rero ikaba iha ishingiro Jenoside, bityo ikaba ituma akekwaho icyo cyaha.
Urukiko rusanga kandi mu kiganiro gifite umutwe ugira uti «Karasira agira inama opposition uburyo yatsinda», Karasira yakoranye na Agnès Nkusi Uwimana kigatambuka kuri YouTube Channel Ukuri mbona, tariki ya 20/05/2021, kuva ku munota wa 21:37 kugeza ku munota wa 22:00, Karasira Uzaramba Aimable yumvikana apfobya Jenoside, yoroshya uburyo Jenoside yakozwemo agira ati « Kabuga Felicien azira ko atatanze amafaranga muri FPR nk’abandi bacuruzi, naho kuvuga ko azira ko yatanze imihoro yakoreshejwe muri Jenoside sibyo, kuko nta rugo rutagiraga umuhoro, no kuba Abafaransa baremeye ko batanze amahugurwa (training) ari ukubera inyungu bashaka hano mu karere ».
Urukiko rero rusanga iyi mvugo ye irimo gupfobya Jenoside, ayiha ishingiro kuko nk’uko amateka azwi hagiye hakoreshwa intwaro zitandukanye mu gukora Jenoside harimo n’imihoro, kandi ikaba yari ifite aho yavaga, n’abayitangaga, kandi bamwe bagiye bemera uruhare rwabo. Kuba rero yarakoreshaga imvugo y’uko nta rugo rutagiraga umuhoro, nyamara yirengagiza ukuri ku mateka, bikaba bigize impamvu yatuma akekwaho iki cyaha.
KU CYAHA CYO GUKURURA AMACAKUBIRI
Urukiko rusanga Karasira Uzaramba Aimable yaragiye avuga amagambo akurura amacakubiri aho yumvikanye mu kiganiro avuga ko “Kanjogera yahagurukiraga ku mpinja, uyu munsi ayo mateka atakwigishwa kuko harimo bene wabo“. Urukiko rusanga kandi na none imvugo yakoresheje avuga ko u Rwanda rukiboshye ko badutetsemo umureti tukababera ibitambo nk’uko umutwe wicyo kiganiro witwa, iyi mvugo yakoresheje yatuma akekwaho icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda, kuko yagaragazaga ko nta bwisanzure mu banyarwanda, ko harimo abakandamizwa, akongera kandi akavuga ko nta butabera bwatanzwe mu manza z’Inkiko Gacaca, kuko yagaragazaga ko abacaga imanza ari abiciwe bazicira ababiciye. Ibi nabyo bikaba byari bigamije gukurura amacakubiri, bityo bikaba bituma akekwaho icyo cyaha.
KU CYAHA CYO KUTAGARAGAZA INKOMOKO Y’UMUTUNGO
Urukiko rusanga kuba Karasira Uzaramba Aimable hari imitungo afite adashobora gusobanura inkomoko yayo, ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko ngo agaragaze abamuhaye ayo mafaranga ndetse n’umubare bamuhaye ngo harebwe niba bihura, bituma akekwaho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, cyane ko n’ibiganiro avuga amafaranga amwe yagiye akomokaho yatanze kuri YouTube bikemangwa.
Ingingo ya 3 mu gace kayo ka 4º y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko « Impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko umuntu ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyaha». Urukiko rushingiye ku biteganywa n’iyi ngingo rurasanga hari ibyagezweho mu iperereza byasobanuwe mu bika bibanziriza iki bituma Karasira Uzaramba Aimable akekwaho icyaha cyo guha ishingiro genoside, Guhakana Jenoside, gukurura amacakubiri, ndetse n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Naho ku kuba byaravugwaga ko ibyo yavuze yabivuze atameze neza, urukiko rusanga nta kigaragaza ko amagambo yagaragaje yayavuze arwaye ku buryo atabashaga kugenzura ibyo avuga, cyane ko na raporo ya muganga itigeze igaragaza ko yaba yaratakaje ubushobozi bwo gutekereza, bityo rero izo mvugo zikaba nta shingiro zifite. Ikindi ni uko kuba abamwunganira bagaragaza imanza zazashingirwaho harebwa amagambo yavuzwe na Karasira Uzaramba Aimable, bagaragaza ko atagize icyaha, urukiko rusanga ibyo byazasesengurwa mu mizi y’urubanza.
UMWANZURO W’UBUSHINJACYAHA
Ubushinjacyaha bwasabye ko Karasira Uzaramba Aimable afungwa by’agateganyo kugira ngo bukomeze iperereza ryimbitse ku mitungo atabasha gusobanura inkomoko yayo, kuko hari imwe avuga inkomoko yayo ugasanga inyuranye n’ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, ikindi ngo ni uko gufungwa by’agateganyo aribwo buryo bwatuma icyaha gihagarara kuko ari ibintu amaze kugira akamenyero, kandi ibyaha akekwaho byateganirijwe igihano cy’igifungo kirenga imyaka ibiri.
KARASIRA N’ABAMWUNGANIRA BAGIZE ICYO BAVUGA KU MWANZURO W’UBUSHINJACHAHA
Karasira Uzaramba Aimable yavuze ko yafungwa atafungwa Système iyobora atayemera ko ngo yumva ari abanzi be, ko ibyo byose aribyo byatumye ashaka ibitabo agasoma ibitabo bitandukanye, ndetse asoma n’amateka ya Déo MUSHAIDI n’andi mateka atandukanye yagiye ahabwa n’abantu batandukanye kuko yafashaga abakene, maze abantu babibonye bakomeza kumufasha, bifuzaga ko yashakirwa umwanya akagaragaza ibyo bintu byose.
Yongeyeho ko abona mu Rwanda hakora amabwiriza kuruta amategeko, ko abatanga amabwiriza bashatse bamufungura, ko we nta kindi yarenzaho.
Me Gatera Gashabana yasabye ko urukiko rwavuga ko nta mpamvu zikomeye zo gufunga umuntu urwaye, ahubwo gufungurwa akitabwaho,akavuzwa, agakurikiranwa ari hanze cyane ko ngo hari n’indi ndwara ya COVID-19 yarwaye ari muri gereza, kandi hakaba hari ingamba zihariye z’uburyo umuntu urwaye COVID-19 afatwamo akanitabwaho. Avuga ko n’ubwo yakize ariko agomba kwitabwaho, hakaba hashingirwa ku biteganywa n’ingingo ya 76 y’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu gace kayo ka 6, aho ivuga ko umucamanza agomba kwita ku mibereho n’ubuzima by’ukurikiranyweho icyaha. Yongeyeho ko urukiko rukwiye na none gushingira ku biteganywa n’ingingo ya 80 y’iryo tegeko maze Karasira Uzaramba Aimable agafungurwa, akaba yagira ibyo ategekwa kubahiriza kugira ngo akomeze akurikiranwe ariko abashe kwivuza.
Me Kayitana Evode, nawe yavuze ko ashingiye ku miterere y’urubanza asanga nta mpamvu zikomeye zatuma Karasira afungwa mbere y’urubanza mu mizi, bityo agasaba urukiko ko rwategeka ko afungurwa by’agateganyo, kuko nta cyaha yakoze kandi akaba nta naho yabasha kujya kuko nta passeport agira.
ICYEMEZO CY’URUKIKO
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Karasira Uzaramba Aimable akekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri, ndetse n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Karasira Uzaramba Aimable afungwa mbere y’urubanza mu mizi, aho rwahise rutegeka ko afungwa by’agateganyo muri gereza mu gihe kingana n’iminsi mirongo itatu (30).
Birababaje ko abatekinisiye FPR yohereje gutiza imbaraga interahamwe ntanubu bataragezwa imbere yu ubutabera, birababaje ko Rwarakabije yagabiwe na FPR none Karasira akaba ariwe ugiye gufungwa . Birakwiye ko rero abakunda ukuri twese dukomeza gutabariza Aimale Karasira ndetse tukamuragiza Imana y’u
Rwanda, kugira ngo ukuri yaharaniye kwigaragaze, na cyane ko buri wese abizi ko ari inzirakarengane.
FPR, GIRA WUNAMURE ICUMU, INZIRAKARENGANE WISHE ZIRAHAGIJE!!!
REMEZO Rodriguez
Kigali.