Yanditswe n’Uwamwezi Cecile
Mu minsi yatambutse uwitwa Dr. Charles Muligande, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga (MINAFET) avuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), nyuma akajya mu kiruhuko cy’izabukuru avuye kuyobora Kaminuza y’u Rwanda, yumvikanye avuga ko «udashobora kurya umureti utamennye amagi». Aha yerekanaga ko Abatutsi bari imbere mu gihugu bagombaga gupfa kugira ngo FPR ibone uko ifata ubutegetsi. Umunyarwanda yagize ati «ukuri guca mu ziko ntigushye» kandi ngo «utazi irengero ry’amagambo agira ngo umuyaga ni igaju».
Ntibiteye kabiri uwahoze ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame witwa Dr. David Himbara, yongeye gushinja Paul Kagame ko nta wundi ukwiye kubazwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uretse uyu mwicanyi wakomye imbarutso ya Jenoside ahanura indege yari itwaye abaperezida babiri,
Juvenal Habyarimana w’u Rwanda na mugenzi we Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, ku itariki ya 06/04/1994, ndetse akohereza abakomando be guhagarara ku ma barrières hirya no hino mu gihugu bica abahigwaga.
Ntiyagarukiye aho kandi kuko ibyo yari amaze gukora mu Rwanda yabikomereje no muri R D Congo, aho yisasiye inzirakarengane z’Abahutu n’abanyekongo batabarika, nk’uko byagaragajwe na Mapping Report. Uyu munsi ku i tariki ya 02 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka inzirakarengane za Abanyekongo bazize Jenoside yabakorewe, uko abanyekongo babyiyemereza badategereje gusaba uruhusa uwo ari we wese.
Mu kiganiro Dr. David Himbara yagiranye na Radio Itahuka, ku wa 29/07/2021 yavuze ko ibintu bya Kagame birenze (the most extreme), kuko ugereranyije ibyo Kayibanda na Habyarimana bakoze ari ubwicanyi butari ubwa kinyamwuga (amateur), n’ubwicanyi bwa Kagame wasanga we
ari umunyamwuga (professionel), ntaho ahuriye n’abamubanjirije, yakoze amabi kubarusha bose bateranye. Dr. Himbara avuga ko raporo za UN zafungutse, zerekana ko Kagame na RPF banze ko
UN yohereza abasirikare bayo 10,000 kugira ngo bakize Abatutsi n’Abahutu batari intagondwa (moderates Hutus). Akomeza avuga ko n’ubwo Kagame ari Umututsi, nawe akwiye kubazwa (responsible) Jenoside yakorewe Abatutsi. David Himbara avuga ko bigaragara ko Kagame ari we warashe indege ya Habyarimana, ikaba imbarutso ya Jenoside.
Dr. Himbara asanga Kayibanda akwiye kubazwa abantu bapfuye mu 1962-1963 na mbere y’1973 naho Habyarimana akabazwa abapfuye nyuma y’1973. Kuri we Kagame niwe wabazwa
byinshi cyane. Hari Jenoside yakorewe Abatutsi yanze ko UN itabara, akabazwa ihanurwa ry’indege ndetse akabazwa imfu z’impunzi z’abanyarwanda n’abanyekongo yiciye muri RD Congo.
Akomeza avuga ko Kagame yanze kujyanwa i Lahaye mu Rukiko Mpuzamahanga kuko Habyarimana atari yarasinye amasezerano arushyiraho, bityo rukaba rudafite ububasha bwo kumuburanisha. Agasoza avuga ko ubutegetsi bwose mu Rwanda bwaranzwe n’ubwicanyi, ariko ubwicanyi bwa Kagame bukaba buri hejuru y’ubundi bwose. Agasanga akwiye kubibazwa n’ubutabera kuko amaherezo ukuri kuzashyira kukigaragaza.
Abasesenguzi basanga kuba Dr. Himbara ari umunyiginya ufite ababyeyi bahunze Abega barimo Kanjongera na basaza be Kabare na Ruhinankiko, nyuma ya Coup d’Etat yok u Runcunshu, mu 1896, bakagaruka mu Rwanda mu 1930, atari ho yahera ngo ashinje Kagame kuko amuzi neza ndetse yanabaye umujyanama we igihe kinini. Ibyo amushinja rero arabizi neza kandi abifitiye ibimenyetso simusiga byereka uruhare rwa Kagame mu bwicanyi.
Ubu bwicanyi bwa Kagame na FPR kandi bwagiye bugarukwaho n’abanditsi benshi barimo Charles Onana, Judi Rever n’abandi. Dr. Himbara rero akibaza icyo Urukiko Mpuzamahanga rutegereje ngo rukurikirane Kagame ku bwicanyi yakoze mu Rwanda no mu karere, akanasaba abiyita Abatutsi bize batabona ko Kagame yabatanzeho ibitambo, kuva mu mwijima, bakabona ko nta wundi wabazwa ubu bwicanyi uretse Kagame n’agatsiko ke.
Uwamwezi Cecile
umuntu yanditse iyi nkuru avuga ivya HIMBARA! ubwo arafise icakora!
none wibaza ko himbara yovuga iki none ko avuga ngo yari umuryenama wa KAGAME! uwomubaza inama yamugira zarizo kwica abantu!
uyu musaza himbara ashaje nabi pe