EMMANUEL ABAYISENGA : KUKI HAVUZWE KO ARI UWO MU CYISWE “UBWOKO” BWA ABAHUTU ?

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ejo ku tariki ya 09 kanama 2021, umunyarwanda wabuze ibyangombwa by’ impunzi mu Bufaransa yishe umupadiri Olivier Maire, nyuma yaho ajya kwirega kuri Polisi. Icyo gikorwa cy’urugomo kije nyuma yuko uwo munyarwanda atwitse imwe muri Kiliziya zikomeye mu Bufaransa ariyo cathedrale de Nantes. Amateka ye yongeye kuvugwaho, bamwe bati ni ikitso cya Kigali abandi bati ni uwo mu cyiswe ubwoko Hutu. Kubera iki ? 

Mu nkuru y’ikinyamakuru Lacroix  cya Kiliziya Gatolika, mu itohoza ryakozwe n’umunyamakuru Héloïse de Neuville kuri Emmanuel Abayisenga, havugwa mo ko Emmanuel Abayisenga akomoka mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu, Se akaba yarishwe arashwe ni Inkotanyi kubera uruhare rwe muri Jenoside kandi se wabo akaba afunze azira ibyaha bya Jenoside. Iyo nkuru ikaba yakwirakwijwe mu binyamukuru byinshi byo mu Bufaransa.  

Umwaka ushize Emmanuel Abayisenga akimara gutwika Cathedrale ya Nantes, twashoboye kuvugana n’abantu bakoranye nawe, bifuzaga gutanga umucyo ku mateka ye nyuma yuko ifoto y’umwana w’umusirikare byahwihwiswaga ko ari acyiri  Kadogo mu gisirikare cy’inkotanyi igiye hanze. 

Uwo twahaye izina rya Kayitare, wahoze ari umupolisi mu Rwanda, yatubwiye ko “Emmanuel Abayisenga atari ikigarasha kandi ntanabe intore/Maneko” nkuko byavugagwa. Abayisenga yigiye secondaire i Gitarama nyuma yaho ajya mu gipolisi. Mu mwaka wa 2000 aho FPR yahuje gendarumori n’igipolisi Abayisenga yagiye mu gipolisi, akaba yaravuye kw’ikosi mu kiciro cya gatatu cyasohotse nyuma yiryo vugurura. 

Undi mu polisi, ukiri mu gipolisi cy’u Rwanda, nawe yatwemereye, umwaka ushize, ko Emmanuel Abayisenga yaje gutoroka igipolisi, nyuma yaho gato umwe mubo bakoranaga agafungwa gusa  abo bombi baduhaye aya makuru  ntibamenye  impamvu Abayisenga yatorotse igipolisi.  Umwaka ushize hanavugwaga kandi ko Abayisenga yasohotse mu Rwanda akajya kuba muri Malawi, aho yagiranye ibibazo biturutse ku mafaranga na bamwe mu Banyarwanda bahaba. Nuko abo bagiranye ibibazo bakwirakwiza ko ari umumaneko ukorera FPR. 

Ikizwi n’uko yavuye muri Malawi agasubira mu Rwanda akaza kuza mu Bufaransa mu mwaka wa 2012. Ikinyamakuru Lacroix, dukesha iyo tariki kivuga ko yaje gusaba ubuhungiro mu kwezi kwa kabiri 2013. Akaza kububura   ndetse Kivuga ko yabwiye ubufaransa ko yatorotse u Rwanda kuko yari yaranze gukorera urugomo Abahutu cyangwa kubarasa nkuko yabisabwaga. Iyo mbarankuru ikaba itaremewe na OPFRA  ikigo gitanga Ubuhungiro mu Bufaransa.  

Héloïse de Neuville, biboneka ko yavuganye na Emmanuel Abayisenga mu itohoza rye, avuga ko kuri we “Abayisenga arwaye indwara ya Paranoia, [uburwayi bwo mu mutwe]”, abona ko ari kur’urwo ruhande abantu bagombye gushakira imbarutso y’ibikorwa bye by’urugomo kandi akavuzwa. Kayitare yatubwiye ko nawe adasobanukirwa imbarutso y’ibyo bikorwa, ese byaba ari ingaruka z’amahano FPR yaba yaramukoresheje ? Ku cyiswe “ubwoko”, ese yaba ari Abayisenga wabwiye uyu munyamakuru ko ari Umuhutu ? Ese yaba aribyo yavuze kugirango abone ibyangombwa ? Muri iki gitondo twongeye kuvugana n’abantu bamuzi, ntibashobora kuduha umucyo kuko bamwe batazi icyiswe ubwoko bwe, abandi bati ni Umuhutu, abandi bati ni Umututsi! Ikindi nuko Abanyarwanda baje kuneka abandi mu Bufaransa, akenshi bakunze guhita babona ibyngombwa by’impunzi kuko FPR iba yabahaye ibimenyetso ntakuka ko ibabangamiye mu buryo bwo kujijisha. Abayisenga rero nk’umuntu waba waraje “aje kuneka impunzi”, ntiyabanye nazo! 

Ibi byagombye kubera Abanyarwanda isomo rikomeye z’ingaruka amateka mabi igihugu cyanyuzemo yadusigiye, aho kurebera ibyo bikorwa bye mu byiswe amoko, ahubwo tukabirebera mu rugendo rw’ubuzima bwa Abayisenga Kuko izo ngaruka mbi zitarobanura Umuhutu cyangwa Umututsi! Duharanire guca inzigo dushyira imbere indangagaciro z’ubumuntu. 

Nta Rwanda rw’Abahutu gusa nk’ubwoko! Nta Rwanda rw’Abatutsi gusa nk’ubwoko! Nta nubwo umunyamahanga azarobanura Umuhutu n’Umututsi najya kuduha akato kubera ibikorwa bibi bamwe muri twe bakora kubw’impamvu zitandukanye. Dufatane urunana duharanire ko amateka mabi n’ibikomere byayo bitazasubira kandi turebane ubumuntu abafite intege nke.

Constance Mutimukeye