Yanditswe na Remezo Rodriguez
Kuva FPR yashingwa, ikarwana, igafata igihugu, kugeza n’ubu yasobanukiwe neza ko umuturage ukennye, wishwe n’inzara, udashobora kwivuza, kurihira amashuri abana be, kubona aho aba n’ibindi nkenerwa bya buri munsi, adashobora gutekereza ko ayobowe nabi akaba yahaguruka agaharanira uburenganzira bwe, kuko aba abayeho mu muhangayiko, umutera agahinda gakabije.
Umugambi wo kwica umuturage haba kwica umubiri we cyangwa kumwica ahagaze ni wo mugambi FPR yashyize mu bikorwa kugira ngo yubake umuturage w’inzahare, uhora ayikomera amashyi kuko ayikesha amaramuko. Kugeza ubwo no gusarura imyaka yihingiye agomba kubisabira uruhushya, cyane cyane ko aba atahinze icyo ashaka ahubwo yahinze icyo yategetswe, kandi agategekwa n’aho agurishiriza umusaruro, bakamuha intica ntikize, ariko we yawukenera akishyura igitero cy’amafaranga.
Urugero rufatika ni abahinzi b’umuceri, ibirayi n’ibigori, n’indi myaka. Byitwa ko bibumbiye mu makoperative, ariko mu by’ukuri aya makoperative aba yarashyizweho n’ibikomerezwa bikingiwe ikibaba na FPR, byo bigakira umuturage wagize imvune mu kubona umusaruro, agakomeza guhonyorwa, adafite gitabariza!
Ingero ni nyinshi cyane ariko reka turebe nko mu gishanga cya Mukunguri mu Karere ka Ruhango: umuturage wejeje umuceri awujyana kuri koperative wose uko wakabaye, akawugurisha ku giciro gito cyane, amafaranga y’u Rwanda 250 ku kilo kidatonoye agahabwa ibiro hagati ya 15 na makumyabiri bidashobora kumara iminsi 10, mu rugo rurimo abantu 5 gusa, maze washira abahinzi bakajya kuri koperative kugura umuceri utonoye ku mafaranga y’u Rwanda, hagati ya 800 n’1000.
Ibyo kandi si mu Ruhango gusa kuko n’ahandi hose hahingwa umuceri ariko bigenda. Muri rusange abahinzi bose baba abahinga ibigori, ibirayi n’ibindi bategekwa guhinga ibyo Leta ya FPR ifitemo inyungu, ikabatwara umusaruro wose, ikongera ikawubagurisha ku giciro kikubye hafi inshuro enye (4) icyo bawutangiye, maze bakazahora mu bukene no gusabiriza nyamara bitwa ko ari bo babyihitiyemo, byahe byo kajya.
Abanyarwanda aribo baturage batazi ubwenge ba mbere ku isi ku buryo bakwihitiramo, ibibakenesha, bikanabica? Ikigaragara ni ako atari abahinzi babihitamo, ahubwo babiturwa hejuru, ugerageje kubaza impamvu agashinjwa ibyaha birimo kwangisha ubutegetsi abaturage cyangwa guhungabanya umudendezo w’igihugu, bagakubitwa, bagafungwa abandi bakicwa rubi rutarabaho ku isi.
Ku rundi ruhande mu rwego rwo gukusanya agafaranga kose gacaracara mu baturage, FPR yabonye ko abashumba bayikorera biba abaturage batakigera kuri buri muturage, maze bashyiraho uburyo bw’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga, aho umuturage utazi no gusoma no kwandika, agomba kwishyura imisoro, amahoro, amafaranga acibwa kuri service, kwivuza, n’ibindi byose akenera abanje kubenyekanisha ku bigo bya FPR birimo IREMBO na Rwanda Revenue Authority.
Ikinyoma cyongeye kugaragara ahakubuye aho ikinyamakuru Indatwa.org cyasohoraga inkuru yahawe umutwe ugira uti « Abatuye Kigali barasaba kwishyura amafaranga y’ibishingwe n’umutekano hakoreshejwe ikoranabuhanga ». Abantu bakiyibona bamwe baraturitse baraseka kuko akabi gasekwa nk’akeza, abandi bati noneho nta wukibacitse, baje baje!
Mu by’ukuri ntabwo Abanyarwanda bakeneye kwishyura amafaranga y’umutekano kuko hari Ingabo z’igihugu, Polisi, DASSO, Inkeragutabara, Maneko, Intasi, Irondo, ….kandi iyi mitwe yose yishyuzwa mu misoro y’umurengera iba yasaruwe muri aba baturage, kugera aho gusoresha ubutaka cyangwa inzu wasigiwe n’ababyeyi, uyibamo, nta kindi byinjiza ku buryo ari cyo cyasoreshwa.
Muri iyi minsi hiyongereyeho umutwe uteye ubwoba witwa «Urubyiruko rw’Abakorerabushake. Aba bo nta mikino bafite, Leta yarabatoje ibaha ibikoresho bifashisha mu kuneka (imashini, telefoni zigezweho…), ubundi si ugukibita, gukomeretsa no kwica ntiwareba!!! Rwanda warakubititse!!!!!
Iki kinyoma ko abanyakigali basaba kwishyura amafaranga y’ibishingwe n’umutekano, cyanditswe ku wa 09/08/2021, n’umunyamakuru Jean Elysee Byiringiro, wabanje kuba umuvugizi wa DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) rya Dr. Frank Habineza, wamaze kuyoboka, nyamara ikinyamakuru banyuzagamo ibitekerezo byabo, bataragororerwa imyanya ibiri muri ya Nteko ishinga Amategeko ya baringa, ubu basigaye banyuzamo imigabo n’imigambi ya FPR. Koko amatwi yuzuye amata ntiyumva, umunyarwanda yavuze ukuri!
Iyi nkomamashyi itangira ivuga ko bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali barebwa na serivise zo gutwarirwa ibishingwe no kwishyura umutekano, bifuza kujya bayishyura hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi babisabira ko ahanini ababishyuza babatungura rimwe na rimwe nta mafaranga bafite no kuba byaca urujya nuruza mu mago y’abantu muri ibi bihe bya Covid 19”, nyamara byose ni ibihimbano bigamije gukenesha abaturage.
Iki ni ikinyoma rero kigomba gukubitirwa ahakubuye kuko aya mafaranga yitwa ko ari ayo “gutwara ibishingwe” sibyo kuko itegeko riyashyiraho ryayise “amahooro y’isuku rusange”, bityo ugasanga n’umwana ucuruza amakarita ya telefoni ku muhanda ayishyura kandi mu by’ukuri nta bishingwe agira.
Iyo basobanura aya mafaranga bavuga ko n’utagira ibishingwe akeneye kunyura mu muhanda ukubuye, ukibaza uburyo umuturage asora, yarangiza akishyura abakubura mu muhanda, nk’aho yabahaye akazi.
Uyu mucinyankoro wigize umunyamakuru ku ngufu rero akomeza iyi nkuru abeshyera abaturage yahimbye amazina barimo uwo yise Emmanuel Havugimana, ngo utuye mu Kagari ka Ruliba, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, aho amubeshyera ko yavuze ko kwishyura ibishingwe hakoreshejwe ikoranabuhanga byabafasha mu igenamigambi ryabo. Amubeshyera ko yagize ati “abaza gukomanga ku rugi batungura abaturage rimwe na rimwe bagasanga akenshi nta cash dufite biturutse ku buzima buhenze buri muri Kigali (itangira ryamashuri, ubukode bw’inzu, amazi, umuriro, guhahahira urugo, mutuelle de santé, imisoro n’ibindi)”. Rutare Ijisho rya Abaryankuna ryaba ryashoboye kumenya uyu Emmanuel Havugimana?
Mu rwego rwo gukubitira ikinyoma ahakubuye twashatse kumenya uyu Emmanuel niba abaho, dusanga mu Murenge wa Kigali nta Kagari ka Ruliba kahaba, ahubwo Uruganda rukora amatafari rwa Ruliba ruherereye mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Kigali, bivuze ko bidasubirwaho uyu Havugimana ari umuntu muhimbano.
Undi muturage muhimbano bise Mukamusoni alice bakavuga ko atuye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, birinze kuvuga Akagari n’Umudugudu abarizwamo, kugira ngo babone uko bamubeshyera ngo yavuze ko kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga bibafasha mu igenamigambi kuko bituma umuntu abasha kuzigamira buri kimwe mu gihe yahawe umushahara. Ngo yagize ati “umuntu arahembwa, uko yakiriye amafaranga kuri compte akayashyira kuri telefone ariko agenda yishyura buri kimwe kimureba kuri telefone. Bikaba ari byiza ko n’ibishingwe n’umutekano nabyo hashyizweho uburyo tubyishyuramo byajya bidufasha aho guhora dutanga ibisobanuro ku babitwishyuza, mu gihe basanze ntayo dufite”.
Aka ni akumiro kubona abifuza kwishyura ibyo batishimiye hakoreshejwe ikoranabuhanga ari abaturage babiri mu mujyi wirirwamo abaturage barenga miliyoni n’igice, hakararamo abarenga miliyoni. Nyamara mu nkuru ya Byiringiro avuga byashimwe na Kimenyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, bigaragaza ko bibagiwe kuvuga ko byari kwemezwa n’Umurenge aba baturage batuyemo uyoborwa na Niyibizi Jean Claude.
Ibi rero ikigaragaza ko ari itekinika rya FPR ni uko mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yagejeje ku Nteko ishinga Amategeko, Imitwe yombi, avuga kuri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Irindwi, 2017-2024 ku bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT), yavuze ko Leta irimo gushyira mu bikorwa umushinga ugamije guha Umunyarwanda indangamuntu ikomatanyije yifashishwa mu guha serivisi zose umuntu agenewe (Single digital ID program). Ibi bizagendana no gukomeza gushyira serivisi za Leta ku rubuga rw’Irembo.
Irembo rero basanze ridahagije mu gukenesha abaturage none bagiye kubagurisha izindi ndangamuntu (ID), aho buri faranga umuturage atunze rizaba rizwi neza, ku buryo ntaho azongera gucikira ubujura bwimakajwe na FPR. Aho ak’Abanyarwanda n’ubundi batari bariho ntikagiye gushoboka?
Nta gushidikanya ibi ni byo byatumye muri uyu mwaka, icyegeranyo cy’uko abaturage babayeho bishimye cyakozwe na “Global Happiness Index”, cyashyize u Rwanda mu myanya itatu ya nyuma aho ruri imbere ya Afghanistan na Zimbabwe gusa, nyamara ngo turi muri Singapore y’Afurika. Birababaje cyane!!!
Mana y’u Rwanda komeza urureberere, urukize ubujura bwa FPR kuko aho bigeze abaturage barasumbirijwe, baratangatanzwe, ntaho babona bacikira ubugome ndengakamere FPR ikomeje kubakorera, ibicira ku rwara nk’inda, nyamara ikarenga ikabeshya ko babyisabiye! Ni akumiro gusa nta kindi twavuga!!!
Mu kwanzura iyi nkuru twabwira abaturage guhumuka bakareba ibyo FPR ibabeshyeshya nk’ubuhendabana, ikabatwarira utwo baruhiye, yarangiza ikabeshya ko aba baturage ari bo babyihitiyemo. Ni uruhare rwanjye nawe gufata iya mbere, tukarwanyiriza hamwe ubugome FPR ikomeje gukorera Abanyarwanda.
GUSA, FPR UKO WAKWICIRA ABANTU KU RWARA KOSE, NTA WUZAGUKUMBURA!!!!
REMEZO Rodriguez
Umujyi wa Kigali