Yanditswe na Byamukama Christian
Ku urubuga rwa Twitter muri iki gitondo kuwa 24 kanama 2021, haravugwa ko Prof Aimable Karasira nyuma yo kuvugira ku ijwi rya America ubu afungiwe muri cachot zo muri gereza. Izo cachot zikaba ari igihano baha imfungwa aho zifungirwa nta muntu bavugana zikaba kandi nu uburyo bwo gukorera iyicarubozo imfungwa zimwe na zimwe.
Ibyo bibaye nyuma yaho Karasira Aimable yunze mu rya Rusesabagina yemezako atazasubira mw’ikinamico ry’urubanza agatsiko kayobowe na kagame kamugize inshike kamusiragizamo mu ngirwa nkiko zako. Inzego za agatsiko ka FPR zikomeje guta agaciro no mu mahanga no kwigaragaza uko ziri ntakwiyambika umbwambaro wu Ubutabera kuko na Me Vincent Lurquin, umubiligi, wunganira Paul Rusesabagina mu mategeko ejo ku i tariki ya 23 Kanama 2021 yatangaje ko “yafashwe agafungwa amasaha 12, akabazwa mu gihe cya amasaha 6 kandi ntahabwe amahirwe yo kunganirwa nu umunyamategeko nyuma akirukanywa mu Rwanda.
Karasira, nyuma yaho yangiwe kuburana ari hanze akajuririra icyo cyemezo, ku wa kane taliki 19 Kanama 2021 nibwo Bwana Karasira yagaragaye imbere y’urukiko hifashishijwe ikoranabuhanga(Skype) ndetse urukiko rushaka gusubika urubanza rwe kuko atar’ameze neza ariko we ahitamo kuburana .
Mu nkuru dukesha ijwi ry’Amerika y’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa ,mu kiganiro bagiranye cy’iminota itandatu Kuri Telefoni ya gereza nkuru ya Nyarugenge afungiyemo Karasira yemeje ko atazagumya kwemera kugaraguzwa agati mu ngirwa nkiko za Kagame n’agatsiko ke kuko azi neza ko nta butabera abatezeho. Karasira wemeza ko afunzwe ku mpamvu za politiki kandi kuri we icyigamijwe ni ukumwumvisha kugira ngo ave mu murongo yiyemeje wo kurwanya akarengane gusa akomeje kubwira Kagame n’agatsiko ke ko adateze kuva ku izima kandi ntakabuza niyo yaba yarapfuye kurwanya akarengane bizagerwa ho bityo akazabyibukirwa ho nk’umwe mubabiharaniye.
Twabibutsa ko Karasira afashe iki cyemezo nyuma yaho Rusesabagina muri Werurwe 2021 nawe yafashe icyemezo cyo kutazasubira guta igihe mw’ikinamico ry’ingirwa rubanza FPR ya Kagame n’agatsiko ke bamuregaga mo bakanamuburanisha! None abagabo nya bagabo ko banze gusiragizwa mu manza y’ibinyoma kagame n’abakozi be barajya he ?
Biracyaza ,amaherezo ingirwa nkiko za FPR ya Kagame n’agatsiko ke zizasigara ari ibiro byo guhembera mo abamukoreye ashaka kwigizayo !
Karasira ati nta Butabera ntegereje mbategereje ho, bazanye ishyano mu gihugu bimika ubutareba.
Karasira Aimable komera, Abanyarwanda tukurinyuma kandi ukuri kuzatsinda !
Christian BYAMUKAMA