ITANGAZO RY’IHUMURE


Banyarwanda Banyarwandakazi, Baryankuna, Nshuti z’u Rwanda,

Ejo ku itariki 30 Kanama wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ababurirwa irengero. Uyu munsi Tariki 31 Kanama 2021, huzuye iminsi ijana y’umuhangayiko w’umuryango mugari w’Abaryankuna kuko umuvandimwe wacu, umwana wanyu, mukuru wa bamwe, murumuna w’abandi na musaza w’abandi, Cassien Ntamuhanga yafashwe n’igipolisi cya Mozambique binyuranyije n’amategeko ku wa 23 Gicurasi 2021 kugeza ubu icyo gipolisi kikaba kitaramugeza imbere y’ubutabera ngo kigaragaze ibyo kimushinja. Uburyo Cassien Ntamuhanga yafashwemo n’igipolisi cya Mozambique bugaragara ko burimo akaboko k’ubutegetsi bwa RPF, kamwe tuzi kandi tumenyereye gakora nka rwa rwara rurerure rwa cya gisiga kikoze mu nda nk’uko twabibabwiye mu matangazo anyuranye kuko dufite ibimenyetso bibihamya.

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu (RANP – Abaryankuna) rurahumuriza Abaryankuna n’Abanyarwanda batewe ubwoba n’ishimutwa ry’umuvandimwe Cassien Ntamuhanga, runabasaba gushira ubwoba bagahesha agaciro ibikorwa yakoze atarashimutwa cyane ko nawe atigeze atinya cyangwa ngo areberamu gihe FPR yacuraga bu funi na buhoro abanyarwanda.

Turabibutsa kandi ko urwara rurerure rwa RPF ari narwo rwatuvanyemo umuvandimwe Kizito Mihigo muri Gashyantare 2020, mu gihe twari tukiri mu gahinda k’undi muvandimwe Niyomugabo Nyamihirwa nawe watuvanywemo muri ubwo buryo muri Mata 2014, nawe akaba ataranagezejwe mungirwankiko ngo byibura ashinjwe ibinyoma.
Uku kwezi kwa Nzeri tugiye gutangira ni ukwezi twiyemeje ko tuzajya tuzirikanamo Niyomugabo
Nyamihirwa, tukaba tubasaba kumwibuka tuzirikana inyigisho n’ibitekerezo yari amaze gutanga
bitazibagirana kandi tuzirikana ko amaraso ye yavomereye urubuto rw’impinduramatwara Gacanzigo yasize abibye. Muri uku kwezi, ntabwo tuzahwema gutabariza Ntamuhanga Cassien, tunasaba buri wese kubikomeza uko ashoboye, mu rwego rwo gusigasira Impinduramatwara nawe yabibye akanayivomerera kugeza ku umunota wa nyuma w’ubwigenge bwe. Ntitwabura kandi kubakangurira gukomeza kuzirikana ubutumwa bwa Kizito Mihigo kuko nabwo bukubiyemo ibyingenzi mur’iyi nzira twahisemo yo kurandurana inzigo n’imizi yayo.

Abaryankuna bu umushumi



Turabibutsa ko bariya basore hamwe n’abandi batavugwa bavukijwe uburenganzira bwabo bw’ibanze bashoboraga guhitamo kwicara ku meza bagasangira na cya gisiga cy’urwara rurerure nk’uko bikorwa n’abandi banyendanini benshi , ariko bo banze kurebera u Rwanda rwa ba sekuruza bacu , ari rwo gakondo yacu twese rutembagara mu manga, maze barahaguruka bashyira amabi ya Leta ya FPR ku karubanda ari nako batanga umuti wo kuyikiza abanyarwanda, nta mbunda bavugishije, nta gafuni, nta mupanga cyangwa ubuhiri, bahurizaga kugushyira igihugu imbere ndetse n’abanyarwanda bityo iby’inda n’indamu bikaba amateka icumu rikunamurwa.

Biragaragara ko imbuto zabibwe n’abavandimwe twavuze haruguru zirimo gutanga umusaruro
udasuzuguritse, kuko abishe bishe Gitera ariko ntibishe ikibimutera, igihamya nuko none hamaze kuvuka ba Gitera benshi. Urubyiruko rwakomeje gushira ubwoba rugaragaza ko rutishimiye icyerekezo kibi FPR inkotanyi iyoboyemo u Rwanda kandi rugaragaza ingufu n’ubushatse bwo kuba umuti w’ikibazo. Ikibabaje n’uko aho kugira ngo FPR ibone ko abo basore n’inkumi bashakira ineza igihugu cyacu, ahubwo yiyemeje kongera imbaraga mu kubashimuta, kubaniga no kubafunga ndetse ikabarega ibirego bihimbano ngo ibone uko ibajyana mu nkiko za nyirarureshwa zayo, kugira ngo ibakatire ibifungo bya burundu cyangwa bimwe bizarangire baramaze kubica mu bwonko. Nta munyarwanda utarabona aho umunyarwanda akubita, atoteza, aniga, asenyera, ashimuta cyangwa arasa undi munyarwanda izuba riva. Uyu munsi
abasore n’inkumi bari mu Rwanda imbere no hanze yarwo muri 1994 twamaze kubona ko abagome batagira ikiruhuko. Dukomeje kugaragaza ko wirukankana umuntu ukamumara ubwoba, kandi ko aho kubaho upfukamye wapfa wigenga.

Tuboneyeho kubamenyesha ko Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu rukomeye kurusha ejo hashize kandi ko ejo hazaza harwo ari heza kurusha none kuko rwubakiye ku kuri.
Ntabwo tuzahwema kugaragaza ibitagenda neza, kubisesengura no kubishakira ibisubizo kuko ibyo ari uburenganzira n’inshingano bya buri munyarwanda. Ntabwo tuzarebera igihugu kiri ku gacuri.
Tuzakomeza guharanira guca inzigo yabaye akarande mu banyarwanda, duharanira kurangiza burundu intambara umunyarwanda arwana n’undi yakomeje kumena amaraso y’abavandimwe, ababyeyi n’inshuti k’ ubutaka bwose bw’u Rwanda ndetse n’ubutaka bw’ibihugu birukikije kuva mugihe cy’ubwami n’ubukonde, mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo kugeza uyu munsi.

Tuributsa ko Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu rudaharanira ubutegetsi nk’amashyaka ya politiki, nta ntambara rushaka nta n’ubwo rwifuza kugira ikintu icyo aricyo cyose rusenya uretse imitekerereze mibi mu miyoborere. Kuba Abanyarwanda bose bamaze gusobanukirwa ko bafashwe bunyago kandi ko uretse n’imitungo yabo yafashwe, ko FPR yihaye n’uburenganzira ku bugingo bwabo bwose, dusanga ari intambwe ikomeye muguterurira rimwe nk’abitsamuye tukabwira abo bagome bayoboje u Rwanda imbunda na gereza ko turambiwe, kandi ko dushaka amahoro, ko dushaka impinduramatwara Gacanzigo kandi ko nabo bayitumiwemo.

Ni kubw’iyo mpamvu Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu rusaba Abanyarwanda bose by’umwihariko Abaryankuna aho baherereye hose guhaguruka bakoresheje imbaraga zose n’ubushobozi bwose bafite bakamagana akarengane gakorerwa bene wabo, abo batabarizanye, bakoresheje imbuga nkoranyambaga, amafoto n’amashusho bigaragaza akarengane. Urugaga kandi rurabizeza ko rumaze gutera imbere kuko rwubakira ibikorwa byarwo ku rubyiruko rwinshi rwamaze kuruka uburozi bw’inzigo rwari rwaratamitswe n’abayobozi bashaka kurukoresha mu ntambara zabo zidacyenewe. Dufite urubyiruko rureba abo rwabwiwe ko batandukanye rukavuga ruti “N’abo ni abantu ndabasabiye” nk’uko mwabyumvanye Kizito Mihigo, kandi tuzagera kuri Gacanzigo twifuza “n’ubwo hasigara umwe” nk’uko mwabyumvanye Niyomugabo Nyamihirwa.

Turasaba Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bose gushyigikira ibitekerezo bica inzigo hagati y’abana b’u Rwanda bigategurira abana babo umurage mwiza. Dushimiye kandi abantu bose bamaze guhitamo neza bakaba bakora buri munsi ibikorwa bica inzigo, bikoma mu inkokora ubugizi bwa nabi; baba bafatanije n’Abaryankuna cyangwa ababikora ku giti cyabo n’ababikora mu yindi miryango. Kuubura u Rwanda ni yo nshingano twihaye kandi tuzayigeraho.

Mugire amahoro!

Ubuyobozi Bukuru bw’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’igihugu
Gicumbi, tariki 31 Kanama 2021